LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Gisozi : Perezida Kagame yacanye urumuri rw’icyizere, ashyira Indabo kumva z’Abazize Jenoside
Publish Date: vendredi 7 avril 2017
VISITS :805
By Admin

Perezida Paul Kagame ari kumwe na Moussa Faki Mahamat, uyobora Komisiyo ya AU bitabiriye umuhango wo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, bacana urumuri rw’icyizere cy’ahazaza h’abanyarwanda. Bashyira n’ Indabo kumva z’Abazize Jenoside bahashyinguye.

Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu turere dutandukanye twa Kigali harimo Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.

Ni ku nshuro ya mbere Moussa Faki Mahamat wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tchad agiriye uruzinduko mu Rwanda kuva yatorerwa kuyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Mu gutangiza icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Prof Shyaka Anastase yatanze ikiganiro kijyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho’.

Yakomoje ku bikorwa bimaze iminsi bigaragara birimo guhohotera abacitse ku icumu, atanga urugero ku nka za bamwe zagiye zitemwa asaba ko ibi bintu bikurikiranwa kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Yavuze kandi ko inkiko zikomeje akazi kazo ko kuburanisha buri wese ukekwaho Jenoside, aho hagati y’abantu 10 na 12 baburanishwa buri kwezi ku byaha by’ingengabitekerezo ndetse muri bo hejuru ya 80% bibahama.

Ikindi kandi ni uko inyandiko 690 zatanzwe n’u Rwanda ku bihugu bitandukanye byo ku Isi zireba abantu bakurikiranyweho Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Abenshi bari muri Amerika n’abandi bari mu bihugu by’u Rwanda.

Perezida Paul Kagame ari kumwe na Moussa Faki Mahamat, uyobora Komisiyo ya AU bitabiriye umuhango wo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 23

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika ibiganiro mu Rwanda

Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika ibiganiro mu Rwanda

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

John Mirenge wahoze ayobora RwandAir asigaye ayobora Prime Insurance Ltd

John Mirenge wahoze ayobora RwandAir asigaye ayobora Prime Insurance...

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri Congo

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...