LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Gushima no kwishimira ibyagezweho
Publish Date: jeudi 18 mai 2017
VISITS :24
By Admin

Polisi y’u Rwanda yatangiye ku mugaragaro mu gihugu hose, ibikorwa by’iterambere ry’abaturage n’ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha, no guhererekanya ibyatanzwe na Polisi y’u Rwanda ku baturage b’umudugudu wa Nyamikori, akagari ka Cyanya ,umurenge wa Kigarama mu karere ka Kirehe ; n’abaturage b’umudugudu wa Rugarama, akagari ka Gatobotobo, umurenge wa Giti mu karere ka Gicumbi. Aba baturage baravuga uburyo bashimishijwe n’ibyo bahawe :

Kirehe

Kinyata Lameki, umuhinzi akaba n’umubyeyi w’abana bane , yijeje kuzarinda ivomo ry’amazi meza bahawe.Yavuze ko abaturage bagera kuri 600 bajyaga kuvoma kure, ariko ubu bagiye kujya bakoresha igihe gito bavoma bakabona uko bikorera indi mirimo no kutongera guhura n’imvune nyuma y’uko bubakiwe amavomo 4.

Yankurije Belancile arashimira Polisi y’u Rwanda kandi akizeza ko azatanga amakuru ku bacuruzi b’ibiyobyabwenge bazashaka guhindura agace atuyemo inzira yabyo.

Ndabakeka Samuel, umwe mu bahawe amashanyarazi y’imirasire y’izuba avuga ko mbere yo kuyabona , buri umwe mu bana be bane yakoreshaga itadowa kugirango bakore imikoro yabo yo ku ishuri ;hakiyongeraho guhumeka umwotsi w’ayo matadowa utera indwara z’ubuhumekero.

Imitavu : Itorero ry’abana bari hagati y’imyaka 4 na 14 bo mu murenge wa Gahara basusurukije abitabiriye umuhango mu ikinamico irimo urwenya n’inyigisho zitandukanye.

Gicumbi :

Kimonyo Boniface : umukambwe w’imyaka 97 y’amavuko, agira ati :” Dufite imihanda, twahawe inka, dufite umutekano, dufite n’umuriro by’umwihariko no mu nzu yanjye, ibi ntibyigeze bibaho muri Giti, ndinze ngana ntya nta muyobozi nkamwe uje muri Giti, dufite ubuyobozi bwiza.”

Uzamukunda Ruth : umubyeyi w’imyaka 42, ufite abana 6 bose biga we agira ati :” Nishyuraga amafaranga 100 yo gushyira umuriro muri telefoni yanjye, ibyo ntibizongera ; umwana wanjye uzakora ikizami cya Leta yari yarabonye amanota 76 ku ijana, ubu ndahamya ko azabona menshi kubera kwigira ku matara, sinabona uko nshimira umukuru w’igihugu wanaduhaye inzitiramibu, twari twarazahajwe na malaria, harakabaho ubuyobozi bwatugejeje kuri ibi byose.”

Mukansanga Ruth : Umubyeyi w’imyaka 58, ufite abana babiri bazakora ibizami bya Leta agira ati :” Ubu nta mpungenge mfite ku manota abana banjye bazagira kuko bigira ku muriro, mudushimirire umukuru w’igihugu Paul Kagame waduhaye uyu muriro akaduha n’inka, muti nta mwana ukirwara bwaki kubera ibyo wabagejejeho.”

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
’ Leta ya Habyarimana yarwanyije Ubumwe n’Uburenganzira by’Abanyarwanda ’_ Tom Ndahiro

’ Leta ya Habyarimana yarwanyije Ubumwe n’Uburenganzira by’Abanyarwanda ’_ Tom...

Uwashimuswe n’ingabo za Congo akabohozwa na Kagame yiyemeje kuzamutora

Uwashimuswe n’ingabo za Congo akabohozwa na Kagame yiyemeje kuzamutora

Umumotari yashimiwe kuba yasubije arenga Miliyoni 5 umugenzi yari atwaye

Umumotari yashimiwe kuba yasubije arenga Miliyoni 5 umugenzi yari...

Iturufu ryo kumara abanyarwanda inzara Dr Frank niryo akomeje gukoresha muturere twose ajyamo

Iturufu ryo kumara abanyarwanda inzara Dr Frank niryo akomeje gukoresha...

NEW POSTS
Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

25-07-2017

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

21-07-2017

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

14-07-2017

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

14-07-2017

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

12-07-2017

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

10-07-2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere...

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

10-07-2017

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba...