LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Uwahoze ari Umunyamakuru kuri Radio Salus na Radio 10 Henri Jado yahawe akazi na Perezida Kagame muri Minisiteri y’ibikorwaremezo
Publish Date: jeudi 31 août 2017
VISITS :1785
By Admin

Ubwo Perezida Kagame yashyiragaho abagize Guverinoma nshya kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2017, mu bo yagiriye icyizere akabaha akazi harimo na Uwihanganye Jean De Dieu wamamaye nk’umunyamakuru cyane cyane mu myidagaduro, aho azwi cyane nka Henri Jado Uwihanganye.

Bwana UWIHANGANYE Jean de Dieu, yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu. Ni umwanya agiyeho nyuma y’igihe nubundi akora akazi kajyanye n’ibikorwa remezo.

Uwihanganye Jean De Dieu cyangwa se Henri Jado Uwihanganye nk’uko benshi bamuzi, yamenyekanye cyane kuri Radio Salus mu biganiro nka Tukabyine, Salus Relax, Salus Top 10 n’ibindi, uyu mugabo kandi yakundwaga nk’ umushyushyabirori (MC) ukomeye cyane mu birori bitandukanye, yigeze no kuyobora ibirori bya Rwanda Day byabereye mu Bwongereza ubwo yahigaga.

Henri Jado yamenyekanye cyane nk’umunyamakuru kuri Salus na Radio 10

Nyuma yo kuva kuri Salus, Henri Jado yerekeje kuri Radio 10 mu kiganiro Ten Superstar ari naho yavuye yerekeza mu Bwongereza kwiga. Yarangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ishami ryo gucunga imishinga minini y’ubwubatsi, aho yari yaratangiye amasomo ye muri Nzeri 2012 nyuma yo gusoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare.

Henri Jado yarangije amasomo mu by’ubwubatsi mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza i Butare muri Mutarama 2012

Nyuma yo kwitwara neza muri aya masomo ye, muri 2013 Henri Jado wari umwe mu banyarwanda batatu barangije muri Kaminuza ya Manchester mu Bwongereza, yaje no guhembwa muri 15 b’abahanga baharangije. Kuri ubu yari asanzwe akorera ikompanyi y’ubwubatsi yitwa NPD COTRACO.

Uwihanganye Jean De Dieu cyangwa se Henri Jado Uwihanganye nk’uko benshi bamuzi, asanzwe ari umugabo wubatse, akaba yaranashakanye n’umugore uzwi cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda, uwo akaba ari Mukaseti Pacifique ariko benshi bazi nka Yvonne uzwi cyane nk’umukinnyi mu ikinamico Urunana aho akina yitwa Yvonne ; umukozi wo kwa Mugisha akaba n’inshuti ya Nadine. Uretse ibyo kandi akina mu itorero Mashirika, akaba anazwi mu mushinga wa Girls Hub na NI NYAMPINGA.. Uyu mugore we bafitanye umwana umwe w’umuhungu.

Henri Jado na Pacifique ubwo bakoraga ubukwe muri Kanama 2014

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umuhanzi Meddy agiye guhuza ba Rwiyemezamirimo badafite ubushobozi hamwe n’Abashoramari.

Umuhanzi Meddy agiye guhuza ba Rwiyemezamirimo badafite ubushobozi hamwe...

U Rwanda rugiye kwakira Inama mpuzamahanga iziga ku micungire y’imyanda mu mijyi

U Rwanda rugiye kwakira Inama mpuzamahanga iziga ku micungire y’imyanda mu...

12 bafunzwe bakekwaho guha ruswa y’amafaranga abapolisi

12 bafunzwe bakekwaho guha ruswa y’amafaranga abapolisi

Abayobozi babiri b’ibanze bafungiwe kwaka no kwakira ruswa

Abayobozi babiri b’ibanze bafungiwe kwaka no kwakira ruswa

Abakozi ba UNHCR mu bihugu bitandukanye bashimye imikorere ya Isange One Stop Centre

Abakozi ba UNHCR mu bihugu bitandukanye bashimye imikorere ya Isange One...

NEW POSTS
Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida

22-09-2017

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya...

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...