LATEST NEWS
Mu Rwanda
I Bujumbura imyigaragambyo ikomeye yabyukiye k’umuryango yamagana ibiganiro bibera Arusha
Publish Date: samedi 18 février 2017
VISITS :1087
By Admin

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu mu Murwa mukuru w’u Burundi, Bujumbura haramukiye imyigaragambyo yateguwe na za sosiyete sivile yitabiriwe n’imbaga yamagana imishyikirano ihuza Abarundi ibera Arusha ndetse isaba leta ya Tanzania guta muri yombi bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi batumiwe muri ibi biganiro. Imyigaragambyo nk’iyi ikaba yabaye no mu bindi bice by’igihugu.

Nk’uko bigaragara ku byapa bimwe na bimwe bari bitwaje, abigaragambyaga bavugaga ko biyamye ingendo z’abanyapolitiki baza kurangaza Abarundi kandi ngo bakeneye ibikorwa by’iterambere.

Abigaragambya bavuga ko umuco wo kudahana ugomba gucika, basabye guverinoma kuwuca kandi igashyira imbaraga mu guta muri yombi kandi igahana yihanukiriye abo bavugwaho gushaka guhirika ubutegetsi. Mu bashyizwe mu majwi bagize uruhare muri ibi bintu, harimo ; Alexis Sinduhije, Jean Minani, Bernard Busokoza, Pacifique Nininahazwe, Onesme Nduwimana, Pie Ntavyohanyuma, Gervais Rufyikiri na Pierre Buyoya.

Abigaragambya kandi bamaganye muri ibi biganiro abahuza barimo Benomar, usanzwe ngo yaranzwe na guverinoma y’u Burundi, ndetse na Ibrahima Fall.

Kuri uyu wa kane ushize kuwa 16 Gashyantare 2017 nibwo ibiganiro bihuza Abarundi byagombaga gusubukurwa i Arusha muri Tanzania, aho bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi babyitabiriye ariko guverinoma y’u Burundi ikaba yaranze kubyitabira ivuga ko itagirana ibiganiro n’abashatse guhirika ubutegetsi.

IBITEKEREZO
vc

Nkurumbi ahubwo yibeshye azajyeyo bamukubite coup, maze banamufunge ubundi bamwohereze i lahaye, amaze abaturage be nizina ryimana.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Prophet Fire [ Pastor Bosco ] avuye i Burayi ahatangije itorero Patmos ndetse ngo ibitangaza byarakoretse

Prophet Fire [ Pastor Bosco ] avuye i Burayi ahatangije itorero Patmos...

Perezida Kagame yakiriye abasenateri babiri bakomeye ba Amerika [ AMAFOTO ]

Perezida Kagame yakiriye abasenateri babiri bakomeye ba Amerika [ AMAFOTO...

Nta masomo mukeneye mu kwibungabungira umutekano, ni ukwibukiranya -Guverineri Gatabazi

Nta masomo mukeneye mu kwibungabungira umutekano, ni ukwibukiranya...

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwimuriwe ku wa gatanu tariki 13.10.2017

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwimuriwe ku wa gatanu tariki 13.10.2017

NEW POSTS
Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega u Rwanda

4-10-2017

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega...