LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Ibikorwa by’Icyumweru cya Polisi : Hatangijwe icyumweru cyo kurwanya ruswa
Publish Date: mercredi 31 mai 2017
VISITS :233
By Admin

Mu gihe hakomeje icyumweru cy’ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda, kuwa kabiri tariki ya 30 Gicurasi, kuri sitade nto ya Remera mu karere ka Gasabo, Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo, bagejeje ubutumwa ku baturage bubakangurira gukumira no kurwanya ruswa iyo iva ikagera mu nsanganyamatsiko igira iti :” Kurwanya ruswa ni inkingi y’umutekano n’iterambere birambye”.

Iki kiganiro cyayobowe n’umuvunyi mukuru Aloysie Cyanzayire ari nawe wari umushyitsi mukuru, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana bari kumwe n’umuyobozi wa Transparecy International, ishami ry’u Rwanda, Marie Immaculee Ingabire.

Mu kiganiro yagejeje kubari aho, Aloysie Cyanzayire , yavuze ko ingamba zose dufata zizagira icyo zigeraho ari uko duhinduye imitekerereze n’imyumvire kuri ruswa.

Yagize ati :" Tubwirwa kenshi ingaruka zayo ariko ni bake babiha agaciro n’uburemere bwabyo."

Yatanze urugero rw’amafaranga agera kuri miliyari 35,5 zatanzweho ruswa mu mwaka wa 2016, mu cyegeranyo cyiswe Rwanda Bribery Index cya Transparency International ishami ry’u Rwanda ryakoze, harimo 13 zatanzwe mu nzego z’ibanze.

Cyanzayire yagize ati :"Ingaruka za ruswa zitugeraho twese kandi ingamba zo kuyirwanya zikwiriye gushingira ku ruhare rwa buri wese kuko ntaho twagera mu iterambere tukigendera muri ruswa, abateye imbere ni abubatse umuco wo kurwanya ruswa , dukwiye natwe kuwubaka duhereye mu rubyiruko."

Ati :"Igiti kigororwa kikiri gito, ibi byonyine nibyo bizadufasha kubaka u Rwanda rw’ejo hazaza."

Yasabye kandi ko umuco wo guhishirana n’ubufatanyacyaha ko ari mubi kandi ukwiye gucika.

Yashishikarije abari aho kwitabira gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga zikumira ikoreshwa ry’amafaranga mu ntoki kuko zifasha mu gukumira ruswa.

Umuvunyi mukuru yashoje asaba ko inzego zose za Leta zikwiye gushyiraho ingamba zikumira ruswa muri zo imbere no hanze yazo kandi ko ingamba zose zifatwa zikwiye gushingira ku guhindura imyumvire kuri ruswa.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda we mu ijambo rye, yavuze ko intego yo kurwanya ruswa ifasha mu iterambere rituma habaho ubuzima bwiza bw’abaturage, kuzamura ubukungu bw’Igihugu hashingiye kw’itangwa rya serivisi nziza.

IGP Gasana yagize ati :” Igihugu cyacu cyihaye intego yo kugera ku buyobozi bwiza kandi buzira ruswa nkuko bigarara muri vision 2020.”

Yavuze ko raporo zinyuranye zishyira u Rwanda mu myanya ya mbere mu bihugu bifite ubuyobozi bwiza, buhamye kandi bwashyizeho ingamba zihamye mu kurwanya isesagura ry’umutungo wa Leta, bikaba bishimangirwa n’umwanya mwiza u Rwanda rufite ugereranyije n’ahandi.

Aha ariko IGP Gasana akaba yavuze ko n’ubwo tugaragara kuri iyi myanya myiza, tuzi neza ko ruswa ikigaragara mu gihugu cyacu kandi ifite ingaruka mbi ku mibereho myiza y’abaturage, ubukungu n’iterambere by’igihugu muri rusange aho yagize ati :” Ruswa iracyagaragara mu nzego zacu, ntidukwiriye kuba mu mwanda n’agasuzuguro kameze gutyo, n’ubwo nta byacitse ihari ariko, n’ako gato ntigakwiriye kubaho.”
Yavuze ko kandi mu myaka itatu ishize, hari dosiye 700 za ruswa Polisi yashyikirije ubushinjacyaha kandi muri zo, harimo 42 zifitanye isano n’abapolisi.
Yongeyeho ati :”Kurwanya ruswa ntibyagerwaho, ababigizemo uruhare badashyikirijwe inzego z’ubutabera kugirango bahanwe kandi nta rwego rwakora rwonyinye hatabayeho kuzuzanya kw’inzego zose zaba iza leta, imiryango itegamiye kuri leta n’ izabikorera ku giti cyabo.”

IGP Emmanuel Gasana

Mu gusoza, IGP Gasana yavuze ko hakenewe imikoranire ya hafi y’inzego za leta n’abikorera ku giti cyabo barebwa no kurwanya ruswa ku buryo bw’umwihariko, avuga kandi ko hakenewe inkunga ya buri wese ku bijyanye cyane cyane no guhanahana amakuru ku cyaha cya ruswa, haba ibitarakorwa mu rwego rwo kubikumira cyangwa ibyarangije gukorwa kugirango ababigizemo uruhare bashyikirizwe inzego z’ubutabera. Yavuze ko hakenewe ubukangurambaga bugera kuri bose bugamije kwigisha ububi bwa ruswa no gukangurira abantu kuba inyangamugayo.

Umuyobozi wa Transparency International, ishami ry’u Rwanda, Marie Immaculee Ingabire, yavuze ko ruswa ikiri ikibazo gihangayikishije aho yagize ati :" Ruswa si icyaha nk’ibindi kuko kugenza icyaha cya ruswa bigoye kuko ikorwa hagati y’abantu babyumvikanyeho, babifitemo icyo bibeshya ngo n’ inyungu.. "

Asobanura zimwe mu ngaruka zayo, yagaragaje ko idindiza igihugu mu nzego zose aho yagize ati :" Ituma imishinga yigwa nabi, ikumira abashoramari, itera ubusumbane,ituma abaturage batera icyizere ubuyobozi, iteza umutekano muke n’ibindi byinshi bitari byiza."

Yashoje agira ati :"Ingaruka zayo turazizi none mureke duhitemo kubera inyungu rusange z’Abanyarwanda."

Iyi nama yanitabiriwe n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pascal Nyamurinda, Umushinjacyaha mukuru Jean Bosco Mutangana , abayobozi batandukanye muri Polisi y’u Rwanda, abayobozi b’uturere tugize Umujyi wa Kigali n’abo mu nzego z’ibanze mu Mujyi wa Kigali uhereye ku rwego rw’umudugudu n’abandi.

Muri iki kiganiro, abaturage bakitabitriye bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo, aho uwitwa Friend Samuel, umuyobozi w’umudugudu w’Inyanga, akagari ka Bibare mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo, yashimye Polisi y’u Rwanda ku biganiro yateguye maze yizeza ko n’abaturage bamaze kumenya ububi bwa ruswa kandi bazafatanya na Polisi n’izindi nzego kuyirwanya.

Muri uwo myanya kandi, babajije ibibazo ku bijyanye na ruswa, maze bahabwa ibisubizo n’abayobozi barimo abatanze ibiganiro ndetse n’umushinjacyaha mukuru ndetse n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, ibitabonewe umwanya wo kubazwa bikaba bizabarizwa mu biganiro kuri ruswa Polisi igiye gukorera mu baturage n’ibigo bitandukanye mu Mujyi wa Kigali no mu gihugu hose muri rusange.

Source : RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
U Budage bwashyikirije u Rwanda Twagiramungu ukekwaho Jenoside

U Budage bwashyikirije u Rwanda Twagiramungu ukekwaho Jenoside

Polisi y’u Rwanda yasubije Polisi ya Kenya imodoka yari yaribwe

Polisi y’u Rwanda yasubije Polisi ya Kenya imodoka yari yaribwe

Polisi y’u Rwanda irishimira ko umutekano wagenze neza mu gihe cy’irahira rya Perezida wa Repubulika

Polisi y’u Rwanda irishimira ko umutekano wagenze neza mu gihe cy’irahira rya...

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

CHAN 2018 : Uganda Cranes yasesekaye i Kigali

CHAN 2018 : Uganda Cranes yasesekaye i Kigali

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...