LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Ibuka irasaba LONI kwiga ku ruhare rw’u Bufaransa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Publish Date: samedi 1er juillet 2017
VISITS :470
By Admin

Kuwa 29 Kamena 2017, Impuzamiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu mu Rwanda, IBUKA yandikiye Umuryango w’Abibumbye iwusaba gukurikirana vuba uruhare rw’Abafaransa ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ibuka yasabye ibi mu gihe biteganyijwe ko muri Mutarama 2018, u Bufaransa buzamurika ku nshuro ya Gatatu isuzuma ngarukagihe ku burenganzira bwa muntu (Universal Periodic Review).

Urugaga rw’imiryango yiyemeje gushakisha no gushyikiriza ubutabera abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda baba mu Bufaransa, (CPCR) rwagejeje ku Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu impungenge zarwo z’uko u Bufaransa bwarenze ku mategeko mpuzamahanga ku birebana na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibuka, nk’Impuzamiryango irengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yatangaje ko ishyigikiye kandi isangiye ibitekerezo na CPCR ku mpungenge yagaragaje, Ibuka ikaba yakanguriye kandi aka kanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu ndetse n’ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye guha agaciro impungenge zagaragajwe na CPCR no gufata imyanzuro hashingiwe ku byo yifuza ko bishyirwa mu bikorwa.

Perezida wa Ibuka, Dr Jean Pierre Dusingizemungu yagize ati”Turahamagarira Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu n’ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye kwemera uruhare abayobozi b’Abafaransa bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gufata ingamba hashingiwe ku mategeko y’igihugu n’andi mpuzamahanga.”

Yakomeje agira ati”Ikindi turasaba u Bufaransa kohereza mu Rwanda cyangwa kuburanisha Abanyarwanda bakurikiranweho uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje guhabwa ubwihisho na bwo.”

Ibuka ikaba yasabye ko u Bufaransa bushyira ahagaragara amadosiye yose afite aho ahuriye na Jenoside ; kubahiriza amategeko mpuzamahanga bukohereza mu Rwanda Abanyarwanda bose bakurikiranyweho uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi ;kubahiriza amategeko mpuzamahanga yo kuburanisha Abanyarwanda bakurikiranyweho uruhare bagize muri Jenoside bari ku butaka bwa bwo ndetse no kuba bwakorana n’u Rwanda kugira ngo abagizweho ingaruka na Jenoside bamenye ukuri kw’ibyabaye mu rugendo barimo rw’ubumwe n’ubwiyunge.

Isuzumana ngarukagihe ku burenganzira bwa muntu (Universal Periodic Review) ni uburyo bwo gusuzuma mu gihe runaka uko ibihugu byose bigeze kuri 194 bigize Umuryango w’Abibumbye byubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Intego nyamukuruy’iri suzuma ni ukunoza ireme ry’uburenganzira bwa muntu muri buri gihugu hagamijwe ingaruka nziza ku batuye isi.

Dr Jean Pierre Dusingizemungu

IBITEKEREZO
gruec

Nyakubahwa Dr Jean Pierre DUSINGIZEMUNGU, < Muti : IBUKA yandikiye Umuryango w’Abibumbye iwusaba gukurikirana vuba uruhare rw’Abafaransa ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.> iyo vuba nimuyihorere kuko nyuma y'imyaka 23 simpamya ko iyo vuba igikenewe cyakora murashobora gukoresha indi mvuga yerekana ko iyo dossier muyikoraho cyane. Icyifuzo cyanjye, mbona ko mwaha soutiens ihagije(ubuvuzi, éducation, finance pour lutter contre la PAUVRETE) abagizweho ingaruka zirenze kamere kandi barahari. Aho guhora mubibutsa icyabateye cyangwa uwabateye kubaho uko bariho kugeza ayamagingo, ahubwo bakumvishwa uburyo bwo guhindura à leurs avantages ayo mateka mabi bagiriweho kandi birashoboka. Murakoze

gruec

Nyakubahwa Dr Jean Pierre DUSINGIZEMUNGU, < Muti : IBUKA yandikiye Umuryango w’Abibumbye iwusaba gukurikirana vuba uruhare rw’Abafaransa ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.> iyo vuba nimuyihorere kuko nyuma y'imyaka 23 simpamya ko iyo vuba igikenewe cyakora murashobora gukoresha indi mvuga yerekana ko iyo dossier muyikoraho cyane. Icyifuzo cyanjye, mbona ko mwaha soutiens ihagije(ubuvuzi, éducation, finance pour lutter contre la PAUVRETE) abagizweho ingaruka zirenze kamere kandi barahari. Aho guhora mubibutsa icyabateye cyangwa uwabateye kubaho uko bariho kugeza ayamagingo, ahubwo bakumvishwa uburyo bwo guhindura à leurs avantages ayo mateka mabi bagiriweho kandi birashoboka. Murakoze

Kamanzi

Noneho Ibuka igiye kwikora munda itabizi !nibashaka kongera kwinjiza Onu mu bibazo byo mu Rwanda bazahera ku ihanurwa ry'indege. Kandi iyo bigeze aho byose bihita bizamba.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika ibiganiro mu Rwanda

Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika ibiganiro mu Rwanda

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

John Mirenge wahoze ayobora RwandAir asigaye ayobora Prime Insurance Ltd

John Mirenge wahoze ayobora RwandAir asigaye ayobora Prime Insurance...

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri Congo

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri...

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...