LATEST NEWS
Mu Rwanda
Icyizere cy’uko Perezida wa Nigeria atakiguye ku butegetsi gitangiye gushira
Publish Date: lundi 1er mai 2017
VISITS :1243
By Admin

Mu ntangiriro za Werurwe uyu mwaka abantu muri Nigeria bashushe nk’abiruhutsa ko Perezida wabo ari amahoro ariko ubu ibintu bitangiye gusubira irudubi kuko witegereje neza usanga uwo mugabo akiri umukandida w’urupfu !

Impungenge abaturage bari bafite, ariko nyuma zikaza kugabanuka, zari iz’uko Perezida Muhammadu Buhari yagiye kwivuza mu Bwongereza tariki 19 Mutarama uyu mwaka, amarayo amezi abiri kandi byari biteganyijwe yuko yari kumarayo iminsi 10 gusa !

Icyo gihe nta makuru nyayo yatangagwa ngo agaragaze impamvu nyakuri Perezida yari akomeje gutinda kugaruka mu gihugu, cyangwa ngo banabwirwe neza uko yari amerewe n’ubwo burwayi bwe butazwi ubwo ari bwo !

Ibi rero byatumye amakuru n’impuha, ku bijyanye n’aho ubuzima bwa Perezida Buhari buhagaze byivanga, bamwe bakiyumvisha yuko atari gushobora kugaruka ari muzima ariko tariki 10 Werurwe agaruka ari muzima benshi bashusha nk’abatuza !

Nubwo Perezida Buhari agarutse atakomeje kuboneka mu ruhame ariko byavugagwa yuko yari yarasubiye ku mirimo ye y’umukuru w’igihugu yari yarasigiye Visi Perezida, Yemi Osinbajo, igihe yajyaga kwivuza mu Bwongereza.

N’aho Buhari agarukiye imirimo myinshi yakomeje gukorwa na Visi Perezida ariko nibura ntasibe mu nama y’abaminisitiri iba kuwa gatatu wa buri cyumweru. Ubu ariko Buhari amaze gusiba izo nama incuro ebyiri, zikayoborwa na Visi Perezida nk’uko yabikoraga Buhari akirwariye hanze y’igihugu.

Igihe Buhari yagarukaga ava mu Bwongereza abaturage bishyizemo agatima yuko Perezida wabo ntacyo akibaye kuko bageragezaga nibura kumwumva avuga ariko ubu ntabwo icyumvikana agira icyo avuga.

Minisitiri w’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa guverinoma, Lai Mohammed, yabwiye abanyamakuru mu mpera z’icyumweru gishize yuko Perezida atitabiriye inama y’abaminisitiri y’icyo cyumweru ngo kuko aruhukiye mu rugo.

Aya magambo ya Lai yaje akurikiye itangazo ry’umuvugizi w’ibiro bya Perezida, Garba Shehu, ryavugaga yuko Perezida akora akazi ke n’ubwo agakorera mu rugo. Ngo muri urwo rugo rwe harimo buri cyangombwa cyose gikenerwa muri biro (ofisi).

Perezida wa Repubulika ariko uhitamo gukorera mu rugo aho kujya ahagaragara ni ikibazo, cyane asanzwe anirwariye. Ibi rero ntabwo byabura kongera guhangayikisha abaturage ba Nigeria yuko umunsi uwo ariwo wose bakumva itangazo rimubika, cyane yuko ataba ariwe mukuru wabo w’igihugu wa mbere waba upfuye mu buryo busa nk’ubwo.

Mu ntangiriro za 2010 uwari Perezida wa Nigeria icyo gihe, Umaru Musa Yar’Adua, yararwaye ajya kwivuriza muri Saudi Arabia atindayo cyane bituma abantu bahwihwisa yuko ashobora kuba yaraguye mu bitaro bigacecekwa. Nyuma y’amezi hafi abiri (tariki 2/05/2010) ariko Yar’Adua yagarutse mu gihugu, abantu batangarizwa yuko yahitiye iwe kuba aruhukiyeyo. Nyuma y’iminsi itatu bongera gutangarizwa yuko yapfuye !

Abantu rero kugira impungenge zuko Buhari ashobora gupfa urwa Yar’Adua byaba atari ugutinya ishyamba ahubwo ari ugutinya icyo bahuriyemo. Imirwarire n’imirwarize y’abo bagabo bombi ni imwe, Yar’Adua apfa muri Gicurasi none indi Gicurasi yageze Buhari akirwaye kwakundi !

Perezida Buhari ubu aramutse apfuye ntabwo yaba ari uwa kabiri waba asize atarangije manda ye kuko kuva Nigeria yabona ubwigenge imaze gutakaza abakuru b’igihugu batanu bakiri ku butegetsi.

Abo ni Abubakar Tafawa Balewa, wari umukuru wa guverinoma (Minisitiri w’intebe) kuva mu 1960 kugeza yishwe mu 1966. Uwa kabiri ni General Murtala Muhamemed wabaye umukuru w’igihugu wa kane Nigeria yari ibonye nyuma y’ubwigenge. Uwo mugabo wari ufite imyaka 37 y’amavuko yishwe mu 1976, amaze amezi arindwi gusa ku butegetsi !

Undi mukuru w’igihugu wapfuye akiri ku butegetsi ni General Sani Abacha wategetse Nigeria kuva mu 1993 kugeza apfuye mu 1998, azize urw’ikirago, nubwo hari amakuru yakwirakwijwe y’uko yazize uburozi bw’indaya ebyiri z’Abahinde !

Perezida Muhammadu Buhari

Buhari, benshi bamaze gukuraho icyizere yuko ashobora kurangiza akiri muzima, yatsinze amatora, aba Perezida wa Nigeria muri 2015, yarabiharaniye cyane kuko yari yariyamamaje icuro eshatu zose atsindwa ! Yatsinzwe muri 2003, atsindwa muri 2007, anatsindwa muri 2011.

Yatsinze Perezida Goodluck Jonathan muri 2015 yiyamamaje ku ncuro ya kane, kandi buri uko yiyamamazaga yizezaga abaturage yuko igihugu azagihindura paladizo.

Nyamara abaturage benshi muri Nigeria bahamya yuko nta kintu na gito yari yabagezaho kuva yaba umukuru w’igihugu, ku buryo anapfuye ntawavuga yuko hari ikintu bahombye !

Casmiry Kayumba

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Prophet Fire [ Pastor Bosco ] avuye i Burayi ahatangije itorero Patmos ndetse ngo ibitangaza byarakoretse

Prophet Fire [ Pastor Bosco ] avuye i Burayi ahatangije itorero Patmos...

Perezida Kagame yakiriye abasenateri babiri bakomeye ba Amerika [ AMAFOTO ]

Perezida Kagame yakiriye abasenateri babiri bakomeye ba Amerika [ AMAFOTO...

Nta masomo mukeneye mu kwibungabungira umutekano, ni ukwibukiranya -Guverineri Gatabazi

Nta masomo mukeneye mu kwibungabungira umutekano, ni ukwibukiranya...

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwimuriwe ku wa gatanu tariki 13.10.2017

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwimuriwe ku wa gatanu tariki 13.10.2017

NEW POSTS
Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega u Rwanda

4-10-2017

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega...