LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Imbaraga ushyira mu kurimbura abandi uzishyize mu mirimo yawe watera imbere.
Publish Date: mardi 6 juin 2017
VISITS :986
By Admin

Impamvu abanyarwanda benshi badatera imbere ni nyinshi, harimo ubujiji, amateka mabi, amakimbirane yo mu miryango, akarengane rimwe na rimwe ka kubuza kubona ibyo wakabaye ubona. Ariko njye ndashaka kwibanda ku matiku muri iyi nyandiko.
Biragoye kugira ngo ubone umuntu mwiza 100%, akenshi umuntu muhurira mu kazi, cyangwa mubana inshuro nyinshi mu bintu bitandukanye ntimubura ibyo mupfa, waba ari wowe ufite ukuri cyangwa ariwe ugufite, ariko akenshi uzarebe, birangira umwe ashaka kurimbura undi.

Ni gake cyane uzasanga umwe abisa undi cyangwa avuga ati reka tugabane turinganize nigendere nawe usigare mu byawe. ibi bikorwa na bacye cyane.
Impamvu mvuze ibi, si uko ari ubwa mbere mbibonye muri sosiyete nyarwanda, ahubwo nuko mbonye impamvu yo kubivuga ho nshingiye ku nkundura imaze iminsi mu itorero rya ADEPR aho abantu bafunzwe nyuma y’igihe kirekire bahanganye ariko n’ubundi abo bari bahanganye bakaba bataranyuzwe kuko n’ubundi bifuza ko na bamwe mu batowe bafungwa gusa kuko bakoranye na Tom Rwagasana.

Imbaraga bakoresha kugira ngo abandi bafungwe, zakomeje gutangaza abantu benshi badafite aho babogamiye bakunze kwibaza impamvu abagize komite yiyise Nzahuratorero yifuza ko abandi bafungwa gusa bisa nko kubahima cyangwa mu nyumvishirize kandi nyamara niba koko barakoze ibyaha, babibazwa bakishyura niba ari ngombwa ariko gutsindagira ngo basebe, bafungwe, n’andi magambo agamije kuzamura urwango biganisha ku rwangano rushobora kuzakururuka igihe kirekire.

Mbere y’uko itorero ADEPR risaba inguzanyo yo kubaka hotel Dove, amakimbirane yari ahari kandi akaze, mu gihe hubakwaga iyo hoteli nabwo amakimbirane yari ahari, na nyuma y’aho yuzuriye ntibyabujije amatiku gukomeza. Bivuze ko ikibazo si inguzanyo ahubwo ikibazo cyari ugushaka ubuyobozi. Kuba rero abahanganaga batarashyizwe mu myanya, iminsi izabyerekana kuko amatiku ntazabura kubaho. Kandi uwayagiyemo, ntabwo ayareka.

Wowe ushaka kurwanira impinduka, ugakoresha itangazamakuru ngo ritukane kandi rinasebye abo muhanganye kandi mwese mwitwako muri mu murimo w’Imana, uba ugamije ko abakristo bawe bazakora ibingana iki mu gihe bagiranye ibibazo na bagenzi babo ?

Kuba abantu bakigabiza umutungo w’itorero bakawangiza ntawabishima, uretse ko kugeza ubu nta rukiko rurabahamya icyaha, cyane cyane ko banagaragariza urukiko ko hoteli bagomba kubaka ubu ikora kandi bemeza ko bafite ibimenyetso bibashinjura, ariko se mu gihe urukiko ruzaba rubemeje icyaha, kuki tugomba kubishima hejuru ? Imana niba iriho koko idusaba iki mu gihe nk’iki ? Amasaha tumara tubacira imanza, amafaranga dukoresha mu kubasebya mu itangazamakuru yagakoze imushinga tuma tujya imbere ikatubyarira inyungu.

Kuki tudakunda gutekereza ibiduteza imbere ahubwo tugashyira imbaraga mu bisenya abandi ?

Akenshi iyo mushwanye mu bintu birimo amafaranga bidasaba igishoro, usanga mwapfuye amafaranga, kandi ava mu mifuka y’abanyarwanda, cyangwa abaterankunga, ariko si ngombwa ko wimena inda, gusa ndagusaba gutekereza niba koko wowe uvuganye n’umutima wawe ntabwo uyakeneye ? ntabwo wigeze uyaryaho ahubwo ukarakazwa nuko utikoreramo ? Igisubizo kiri mu mutima wawe ariko uzi ukuri.

Abari abayobozi ba ADEPR batawe muri yombi

Nta ruhande nshaka kubogamira ho gusa njye sinifuriza umuntu n’umwe gereza mu gihe atabuza ituze muri sosiyete ariko kandi, niba wariye iby’abandi, nihabeho ubushishozi mu butabera nibiguhama wishyure ariko sinkwifurize gupfa, kuko isi ni iy’abaryi cyane cyane ko ibi bisa n’ibimaze kuba akamenyero kuko akaruta akandi karakamira. Bikaba byarazanye n’imvugo ngo umushumba akama izo aragiye nubwo njye ntabishyigikiye.

Gukabya ni bibi ariko uwakabije agaragazwa n’urukiko, sitwe abantu duca imanza, ntibinakwiye kuko dukoresha amarangamutima. Niyo mpamvu habaho inkiko, kandi abacamanza barabyiga naho ubundi abakatirwa gufungwa ni benshi kandi ntawe utakisangamo kuko isi yuzuye abanyamakosa. Iki ni igitekerezo cyanjye ariko benshi muzatungurwa n’umwanzuro w’urukiko.

M Louise Uwizeyimana

IBITEKEREZO
nzayinambaho combe

uyu wanditse igitekerezo ni umuvugizi wibisahiranda ko uvuga se ngo tubiharire inkiko nizo zijya kwishakira umunyacyaha none se nizo zijya kwishakira ibimenyetso bishinja cg zirabigaragarizwa ahubwo bravo kubakoze ku butunzi bwabo ngo komote yibisahiranda ifatwe kandi bokomeze bakore ku butunzi imana yabahaye ngo ibisambo bikanirwe nicyo imana iba yabahereye ubushobozi ngo bukore mu nyungu zayo. none se kouvuga ngo abafunzwe bakwishyura ubwo ibyo uvuga uzi icyo amategeko avuga niba utaranayize nkanjye ariko wamenya ko igisambo kitariha gusa kiranakatirwa

mahoro

ibi bisambo byose bikwiye igifungo cy' umwihariko

basabose

UVUZE UKULI RWOSE.UBUGOME-ISHYALI NIBYO BITUBUZA AMAHORO. AMATEGEKO YANDITSE TWESE TUYAKULIKIJE ,AMAHORO YASAGAMBA.ABANTU BAHINDUTSE NKIBISIMBA HEJURU Y'IBINTU : TURABURA ABANTU BULI MUNSI,TWATAKAMBIRA POLICE , TUKABURA IGISUBIZO-URATANGIRA UMUSHINGA,EJO BATI HAGARARA,CYANGWA SE EJO BAKAKUBURA......

Shishoza

Ariko nawe ndabona ubogamiye abafunze. Wavugaga amatiku nawe uyarimo ? None se ko basabwe kugaragaza imikorere iboneye barabikoze ? Ibya ADEPR bizwi n'aba ADEPR batatwawe n'irari ry'amafaranga. Icecekere rero Imana ni yo izi ukuri kw'ibintu

j paul

urakoze cyane kugaragaza amarangamutima yawe yuzuyemo gucinya inkoro. cyakora niba nawe ariko uteye Imana igusure

Rwasa

Louise ndagushimiye kuri iki gitekerezo, gusa Birahagwa yashoyemo cash zitubutse ariko Imà na iri hejuru ya byose... Reka dutegereze umwanzuro w'urukiko hasigaye amasaha make


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abagishakira amaramuko mu bishanga

Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abagishakira amaramuko mu...

Urubanza rw’abasirikari bakekwaho kwica rwaburanishirijwe mu ruhame

Urubanza rw’abasirikari bakekwaho kwica rwaburanishirijwe mu...

“Simbuze aho kujya nyuma y’ iyi business ” Perezida Kagame

“Simbuze aho kujya nyuma y’ iyi business ” Perezida Kagame

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

NEW POSTS
Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

12-06-2017

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga

12-06-2017

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo...