LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Imikino yamamaye y’amahirwe izwi cyane nka ’Betting’ yahagaritswe kubera kutishyura abatsindiye Amahirwe yabo
Publish Date: mardi 14 mars 2017
VISITS :931
By Admin

Nyuma y’igenzura ryakozwe na Minisiteri y’ Ubucuruzi, Inganda n’ Ibikorwa by’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba ku mikino y’amahirwe, hakagaragara ko hari sosiyete yemerewe gucuruza iyo mikino itubahiriza neza amategeko n’amabwiriza ayigenga, cyane cyane kutishyura abatsindiye ku ntego zatanzwe, Leta y’u Rwanda ibinyujije muri iyi Minisiteri yahagaritse iyo sosiyete.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’ Ibikorwa by’Umuryango w’ Afrika y’Uburasirazuba, ashingiye ku itegeko n°58/2011 ryo kuwa 31/12/2011 rigenga ibikorwa by’imikino y’amahirwe, ashingiye kandi ku mpungenge zimaze minsi zigaragazwa n’abaturage bo mu Turere tumwe na tumwe batishyurwa integano y’amahirwe adahinduka baba bategeye.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Minisitiri Francois Kanimba amenyesha abanyarwanda bose ko imikino yo gutega y’ ikigo cy’ubucuruzi cya LPS/NEW SOJEL PARTNERSHIP izwi kw’ izina rya Sports4Africa, ibaye ihagaritswe by’agateganyo kugirango hanononsorwe uburyo ubucuruzi bwayo bugomba gukorwa nta we bubangamiye, kandi ibanze kwishyura no kurangiza izindi nshingano zituruka ku bikorwa by’imikino y’amahirwe yo gutega yagejeje ku bakiniye ahantu hatangirwa serivisi zayo bagatsindira integano yashyizweho.

Minisitiri Francois Kanimba

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’ Ibikorwa by’Umuryango w’ Africa y’Uburasirazuba, arasaba inzego zose bireba cyane cyane Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze na Polisi gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’lki cyemezo.

IBITEKEREZO
Evans

Bakurikirane abayobozi b'iyi society ya LPS kuko hari n'amakuru yamenyekanye ko bashaka kuyihindurira izina ijaza yitwa SUPERBET. Turabahamagara ntibafate phone zabo, twabandikira kuri email ntibasubiza kandi dufite impungenge z'amatickets yacu kuko uko akoze iyo amaze igihe arasibama. Badufitiye menshi ; nkanjye bamfitiye 2,057,530Frs !

kelly

Turasaba inzego zose Minister yasabye ko zafasha abanyarwanda bambuwe n'iyi company ya betting ko zadufasha kutwishyuriza kuko tutarishyurwa amafaranga yacu , kugeza nubu abakoreraga sports4africa basa nabatakiba mu Rwanda !

Bob

Iyo company rwose ni baringa ahubwo ndabona n'amafaranga yacu twakoreshaga tubetinga kuri phone bayatwaye bakurikiranwe bikaze banza nta gahunda yo kuzongera gukora bafite mudukurikiranire. Narimfiteho 12,700 Rwf none nta giceri kiriho !


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
U Budage bwashyikirije u Rwanda Twagiramungu ukekwaho Jenoside

U Budage bwashyikirije u Rwanda Twagiramungu ukekwaho Jenoside

Polisi y’u Rwanda yasubije Polisi ya Kenya imodoka yari yaribwe

Polisi y’u Rwanda yasubije Polisi ya Kenya imodoka yari yaribwe

Polisi y’u Rwanda irishimira ko umutekano wagenze neza mu gihe cy’irahira rya Perezida wa Repubulika

Polisi y’u Rwanda irishimira ko umutekano wagenze neza mu gihe cy’irahira rya...

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

CHAN 2018 : Uganda Cranes yasesekaye i Kigali

CHAN 2018 : Uganda Cranes yasesekaye i Kigali

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...