LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Imirwano hagati ya UPDF na M23 yaguyemo umusirikare wa Uganda undi arakomereka
Publish Date: dimanche 5 mars 2017
VISITS :2897
By Admin

Umusirikare umwe wa Uganda yarashwe arapfa undi arakomereka bidakomeye ubwo ingabo za Uganda zifatanyije n’abashinzwe kurinda pariki barasanaga n’inyeshyamba za M23 zageragezaga kwambuka ziva muri Congo zishaka kwinjira muri Kisoro zinyuze muri pariki y’Ibirunga.

Umukuru wa komite y’umutekano y’Akarere ka Kisoro, Shafique Ssekandi, yavuze ko umusirikare wishwe ari Lence Corporal David Ojuna naho uwakomeretse akaba ari John Busoborwa. Ibi bikaba byarabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru turi gusoza nk’uko tubikesha ikinyamakuru Redpepper.

Nk’uko Ssekandi yakomeje atangaza, ngo ibi byabaye mu masaha ya saa cyenda kuwa kabiri ushize. Inyeshyamba 3 za M23 zatawe muri yombi naho indi nyeshyamba imwe iricwa muri iyo mirwano nk’uko inkuru ikomeza ivuga.

Kuri uyu wa kane ushize, Ssekandi akaba yarongeye gutangaza ko umuryango w’umusirikare wishwe uzoherezwa iwabo ngo ushyingurwe, mu gihe umurambo w’umurwanyi wa M23 washyinguwe muri Kisoro.

Yongeyeho ko abarwanyi ba M23 bafashwe bashyikirijwe icyicaro gikuru cya division ya 2 y’ingabo za UPDF muri Mbarara.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika ibiganiro mu Rwanda

Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika ibiganiro mu Rwanda

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

John Mirenge wahoze ayobora RwandAir asigaye ayobora Prime Insurance Ltd

John Mirenge wahoze ayobora RwandAir asigaye ayobora Prime Insurance...

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri Congo

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...