LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Imiterere y’urubanza rwa Perezida Zuma rutangiye iburanishwa
Publish Date: lundi 15 mai 2017
VISITS :239
By Admin

Urukiko rw’itegeko nshinga muri Afurika y’Epfo bitegenyijwe yuko uyu munsi ari bwo rutangira kuburanisha urubanza rwa Perezida Jacob Zuma aho rutezweho umwanzuro ko abadepite batora mu ibanga cyangwa ku mugaragaro icyifuzo cyo kumukura ku butegetsi.

Mu kwezi gushize abadepite mu nteko nshingamategeko ya Afurika y’Epfo nibwo bari gutorera icyemezo cyo gukuraho Zuma icyizere (impeachment), agatakaza umwanya we w’umukuru w’igihugu. Ariko ibi byaje gusubikwa kubera intambamyi y’ishyaka the United Democratic Movement (UDM) ryasabye urukiko rw’itegeko nshinga kwemeza yuko mu gutorera iryo kurwaho rya Zuma byakorwa mu ibanga aho kuba kumugaragaro !

Nk’uko umuyobozi wa UDM, Bantu Holomisa, yakomeje abitangariza itangazamakuru ritandukanye impamvu zo gusaba urukiko ngo rutegeke abadepite gutora mu ibanga ivanwaho rya Perezida Zuma zishingiye ku ngingo nini ebyiri.
Iya mbere n’uko n’ubusanzwe abadepite muri Afurika y’Epfo nibo batora Perezida wa Repubulika, kandi babikora mu ibanga. Ngo nta mpavu rero gotorera ikurwaho rye nabyo bitakorwa mu ibanga !

Impamvu ya kabiri itangwa na UDM muri icyo kirego cyayo ngo ni uko Abadepite bakomoka mu ishyaka rya African National Congress (ANC) baterwa ubwoba ko uzaramuka atoreye yuko Zuma yakurwa ku butegetsi byabaviramo ingaruka mbi zikomeye, zirimo no kwirukanwa mu mirimo !


Perezida Zuma

ANC niryo shyaka riri ku butegetsi, Jacob Zuma akaba ari nawe Perezida waryo. ANC niryo shyaka rifite intebe nyinshi mu nteko nshingamatege, icyo ritoreye yuko gihita kirahita n’icyo ryanze ntigihite.

Aba buranira Zuma bo bafite ingingo eshatu nini bitwaje banga yuko abadepite batora mu ibanga. Ingingo ya mbere ngo n’uko mu itegeko nshinga bitavugwa ko abadepite bagomba gutorera mu ibanga ikurwaho rya Perezida wa Repubulika.

Ingingo ya kabiri ngo n’uko ibyo gutora mu ibanga kw’abadepite bitemezwa n’urukiko, naho impamvu ya gatatu n’uko ngo nta gihamya abarega bagaragaza yuko abadepite ba ANC bashyirwaho iterabwoba ngo ntibazatore yuko Perezida Zuma yakurwa ku butegetsi.

Perezida Zuma mu bibazo bitamworoheye muri iki gihe

Urukiko rero nirwo rutezweho umwanzuro ariko uko ibintu byakomeje kwigaragaza muri icyo gihugu cya Afurika y’Epfo ni uko iryo tora riramutse rikozwe mu ibanga Perezida Zuma yabona amajwi menshi amakura ku butegetsi. No muri ANC Zuma aranzwe cyane ku buryo abadepite bayo batoye mu ibanga koko benshi batorera yuko akurwaho, ikaba ariyo mpamvu nawe agundagurana ngo bikorwe ku mugaragaro.

Ntabwo ari ubwa mbere abadepite batorera ikurwaho rya Perezida Zuma kuko bimaze kuba inshuro eshatu zose byanga, bamwe bagahamya yuko biterwa n’uko itora riba ritakozwe mu ibanga. Ubusanzwe Jacob Zuma yari kurangiza manda ye nk’umukuru w’igihugu mu mpera za 2019, naho manda ye nka Perezida wa ANC ikazarangira Ukuboza uyu mwaka.

Casmiry Kayumba

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Niyitegeka ugiye gusimbura Depite Mukayisenga witabye Imana ni muntu ki ?

Niyitegeka ugiye gusimbura Depite Mukayisenga witabye Imana ni muntu ki...

Dore Tekinike Bamwe Muba Pasiteri Basigaye Bakoresha Kugirano Abakirisiu Babo Bature Amadorari Gusa

Dore Tekinike Bamwe Muba Pasiteri Basigaye Bakoresha Kugirano Abakirisiu...

Abakinnyi Ba Filime Bakomeye Ku Isi Bamenyekanye Muri Filime Baby Police Bageze Kigali Mugitaramo Cya (AMAA)

Abakinnyi Ba Filime Bakomeye Ku Isi Bamenyekanye Muri Filime Baby Police...

Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abagishakira amaramuko mu bishanga

Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abagishakira amaramuko mu...

Urubanza rw’abasirikari bakekwaho kwica rwaburanishirijwe mu ruhame

Urubanza rw’abasirikari bakekwaho kwica rwaburanishirijwe mu...

NEW POSTS
Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

12-06-2017

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...