LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Imodoka 73 zafatiwe imikoreshereze mibi y’utugabanyamuvuduko
Publish Date: lundi 26 juin 2017
VISITS :872
By Admin

Mu rwego rwo kugenzura amakuru yatanzwe n’abaturage ko, hari zimwe mu modoka n’ubu zitarubahiriza amabwiriza yashyizweho, ku modoka zitwara abantu n’izikora ubundi bwikorezi, Polisi y’u Rwanda , ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu kigenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA, bakoze umukwabu wo gufata imodoka zitubahirije aya mabwiriza mu Ntara z’Iburengerazuba n’Amajyepfo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 24 Kamena.

Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda, uyu mukwabu , hafashwe kandi hafungwa imodoka ku buryo bukurikira : I Rubavu hafungiye imodoka 42, imodoka 12 zifungiye I Nyabihu, imodoka 7 zifungiye mu Ngororero mu gihe izindi 12 zifungiye I Muhanga.

Aha CIP Kabanda akaba agira ati :”N’ubwo bamwe mu bikorezi bubahirije aya mabwiriza, hari n’abandi batigeze banagerageza gushyirishamo utu twuma dutuma imodoka itarenza umuvuduko w’ ibirometero 60 mu isaha nk’uko bigenwa n’iteka rya Perezida wa Repubulika ryo ku wa 26 Gashyantare 2015, ndetse hari n’abandi badushyizemo ariko batwangiza nkana bagamije kutagendana n’icyadushyiriweho.”

Asubira ku bigize ari teka, CIP Kabanda yavuze ko mu ngingo ya 2 yaryo ivuga ko buri modoka yose itwara abantu n’ibintu igomba kuba ifite utu twuma dukumira umuvuduko urenze uwagenwe, aho yongeraho ati :” Hashize igihe gihagije ritangiye gushyirwa mu bikorwa nta rwitwazo urwo ari rwo rwose ku waba atubahirije ibisabwa kandi imodoka ye iri muri ruriya rwego ; hatanzwe igihe cy’umwaka wose kuri icyo gikorwa, n’ubundi utarashyizemo kariya kuma nyuma yo kuri 26 Gashyantare 2016 yari yaciye ukubiri n’amabwiriza.”

Yavuze ko uyu mukwabu wagaragaje ko bamwe mu bashoferi na ba ny’ir’imodoka, babyikoreye cyangwa bafashijwe n’abakanishi, bicomora utugabanyamuvuduko nkana ku buryo tudashobora kubuza imodoka kurenza umuvuduko wagenwe ; abandi bafite utudashobora gutanga amakuru igihe imodoka ihagaritswe n’ababishinzwe, bivuze ko tuba tudakora.

Kuri ibi, CIP Kabanda akaba atangaza ko, baba bagomba kubihanirwa igihe bafatiwe mu makosa nk’aya.

Agira ati :”Urugero ni izi modoka zafashwe, zigomba kwamburwa icyemezo cy’uko zasuzumwe ubuziranenge(control technique) kuko ziba zaragihawe utugabanyamuvuduko dukora, bagomba guhanirwa kwangiza utu twuma(ku bo byagaragayeho) ndetse bagahanirwa kugendera ku muvuduko urenze uwagenwe n’iteka rya Perezida.”

CIP Kabanda akaba yagiriye inama abashoferi cyangwa ibigo bikora ubwikorezi ko imikoreshereze y’utugabanyamuvuduko bayigira iyabo kandi avuga ko, n’abadushyira mu modoka tutujuje ubuziranenge bakwiye kubazwa impamvu batubahiriza ibyemejwe n’ikigo cy’igihugu kigenzura ubuziranenge RSB.

Yavuze kandi ko, ku bufatanye n’izindi nzego , Polisi izakomeza imikwabu nk’iyi no mu bindi bice by’igihugu

Asoza, yaboneyeho gusaba n’abaturage bakoresha imodoka mu ngendo zabo gukomeza gutanga amakuru ku modoka babona zikora aka kazi zitafite utu twuma aho yagize ati :” Biri mu nyungu z’umugenzi, iz’umushoferi, iza nyir’imodoka n’iz’umutekano muri rusange, dusenyere umugozi umwe duharanire umutekano wo mu muhanda.”

Source : RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika ibiganiro mu Rwanda

Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika ibiganiro mu Rwanda

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

John Mirenge wahoze ayobora RwandAir asigaye ayobora Prime Insurance Ltd

John Mirenge wahoze ayobora RwandAir asigaye ayobora Prime Insurance...

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri Congo

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...