LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Impano y’imodoka ya V8 Apôtre Masasu yahawe n’abakirisitu basengera muri Restauration Church yavugishije benshi ’ Amangambure ’
Publish Date: mercredi 23 août 2017
VISITS :1493
By Admin

Itsinda ry’abakirisitu basengera muri Restauration Church, ryahaye umushumba wabo, Apôtre Masasu, impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota VX Land cruiser [zizwi nka V8] nk’ishimwe ry’uko abayobora mu mwuka.

Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere aribwo Apôtre Masasu yatumiwe kuri Hotel Chez Lando i Remera, ashyikirizwa impano n’abanyeshuri bari bamaze iminsi bihugura ku bijyanye na bibiliya mu gikorwa cyari cyatangijwe n’uyu mukozi w’Imana.

Abo banyeshuri bibumbiye muri Bible Communication Centre [BBC] bakomoka mu bihugu bitandukanye birimo u Burundi, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bubiligi, u Rwanda n’ibindi. Igitekerezo cyo gushinga uyu muryango wigisha ibijyanye na bibiliya kikaba ari icya Apôtre Masasu.

Imodoka yasohotse mu 2016 yo muri ubu bwoko bw’iyo Apôtre Masasu yashyikirijwe nk’impano, igura amafaranga agera kuri miliyoni 90 z’u Rwanda. Nyuma yiyimpano abantu benshi bibajije ikibyihishe inyuma bavuga ko iyo modoka ihenze cyane ko abo banyeshuri batayigondera.

Abandi bavuga ko ari imitwe yakinwe na Masasu kugirango bitarabura ko akoresha umutungo witorero mu nyungu ze bwite zo kwigwizaho ubukire, ahitamo kubitwerera abo banyeshuri.

Abenshi rero bibajije impamvu Apôtre Masasu yahisemo gutwerera imodoka ye impano y’abana , cyane ko Restauration Church ari itorero rikomeye kuburyo kugura V8 y’umushumba bitaba ari igitangaza.

Toyota VX Land cruiser [zizwi nka V8]

IBITEKEREZO
Niyonkuru

Uyu mukozi w'Imana Apôtre Masasu, si umukozi w'Imana gusa ahubwo ni umwana w'Imana kuburyo wabashije gusengera mu rusengero ahagarariye nibwo wasobanukirwa ko V 8 nk'iriya atari igitangaza kubahigiye amasomo ya Bibiliya kuko harimo abantu b'ingeri nyinshi banarimo benshi bifite. Njye nahigiye inyigisho z'ibanze z'agakiza, numwe mu bakozi b'Isumbabyose uca bugufi kuburyo ibyo uhigiye ubwabyo intego aba ari imitima y'ubukumbi yaragijwe nta by'inyungu ashyira imbere. Ni naho hantu bagaragariza ikoreshwa ry'umutungo abakristo baho mu buryo buziguye kuburyo structure administrative ntamukristo waho uyikemanga. Ibanga mutari munazi kururiya mukozi w'Imana impano nyinshi zirenze iriya V8 arazifata akaziha itorero. Musobanikiwe ibikorwa ririya torero rikora mugufasha abaturage hirya no hino ribishyirira ubwisungane mu kwivuza, gufasha abakene, gusura infubyi n'abapfakazi ; ibyo byose uburemere bwabyo burivugira. Ahubwo njye ndamwifuriza indege jet privé akajya ashyira ubutumwa bwiza amahanga yose mu buryo bwihuse bundi. He deserves more than you may imagine.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umuhanzi Meddy agiye guhuza ba Rwiyemezamirimo badafite ubushobozi hamwe n’Abashoramari.

Umuhanzi Meddy agiye guhuza ba Rwiyemezamirimo badafite ubushobozi hamwe...

U Rwanda rugiye kwakira Inama mpuzamahanga iziga ku micungire y’imyanda mu mijyi

U Rwanda rugiye kwakira Inama mpuzamahanga iziga ku micungire y’imyanda mu...

12 bafunzwe bakekwaho guha ruswa y’amafaranga abapolisi

12 bafunzwe bakekwaho guha ruswa y’amafaranga abapolisi

Abayobozi babiri b’ibanze bafungiwe kwaka no kwakira ruswa

Abayobozi babiri b’ibanze bafungiwe kwaka no kwakira ruswa

Abakozi ba UNHCR mu bihugu bitandukanye bashimye imikorere ya Isange One Stop Centre

Abakozi ba UNHCR mu bihugu bitandukanye bashimye imikorere ya Isange One...

NEW POSTS
Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida

22-09-2017

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya...

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...