LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Imyambarire y’Abakobwa biki gihe : ‘Kwica umuco, gucumuza abagabo babareba ,Abakobwa babivugaho iki ?
Publish Date: jeudi 11 mai 2017
VISITS :1932
By Admin

Amajipo (jupe) magufi bakunze kwita ‘impenure’ ; amapantalo abahambiriye rimwe na rimwe kola (Colant) zigaragaza imiterere y’igice cyo hasi. Ni imwe mu myambarire igezweho mu rubyiruko rw’abakobwa. Abo hambere babibona ntibabura kubashinja kwangiza umuco wo kwambara bakikwiza, abandi bakabashinja gucumuza igitsinagabo kubera iyi myambaro izamura inyumvanshaka z’abasore/abagabo.

Umuhanzi Sacha akunze gusohoka yambaye atya. Photo/Internet

Bamwe mu bakobwa bakunze kwambara iyi myambaro barimo abazwi nk’abahanzi na bo ubwabo ntibabivugaho rumwe gusa benshi muri bo bemeza ko ari uburenganzira bwabo.

Umuhanzi mu njyana ya Dancehall Mukasine Asinah akunze kugarukwaho cyane kubera imyambarire ye yiganjemo cyane iyambarwa n’ibyamamare bikomeye ku isi.

Mu birori byiswe ‘Entertainment Industry Night’ Asinah yinjiye ahari habereye ibirori bamwe bahita bamurangarira kubera ikanzu y’umukara ndende ibonerana cyane ku buryo yagaragazaga imyenda y’imbere yari yambariyeho.

Aganira na kimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda, uyu muhanzikazi yavuze ko yahisemo kwitabira ibirori yambaye muri ubwo buryo kuko yabonye ari umudeli ujyanye n’ahantu igikorwa cyabereye ku mazi.

Bamwe mu bakobwa bagenzi be na bo batangaje ko iyi myenda idakwiye Umunyarwandakazi.

Kutavuga rumwe ku myambarire y’abakobwa si ibya none, bamwe bavuga ko ari uburenganzira bwabo guhitamo icyo Bambara.

Gusa bamwe mu bakuze bavuga ko imyambarire igaragaza bimwe mu bice by’umubiri by’ibanga by’umukobwa idakwiye umwari w’umunyarwandakazi.

Abagabo na bo bakavuga ko iyi myambarire ibacumuza kuko izamura ubushake bwo bwo kwifuza kuryamana n’abayambaye.

Abakobwa bo bisobanura bate ?

Giramata Christelle utuye mu mujyi wa Kigali avuga ko imyenda myinshi bambara ari iyo baba babonanye ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga .

Ati ” Imbuga nkoranyambaga zoroheje ibintu, zitanga amakuru uko tubyifuza, ku giti cyanjye mbere yo kujya mu isoko mbanza guca kuri instagram nkareba uko abandi bambaye nanjye nkabona kujya guhaha, birashoboka ko ntabona imyenda ihuye neza niyo nabonanye umuntu ariko ndagerageza nkashaka ijya kumera kimwe.”

Uyu munyarwandakazi we yemeza ko imyambarire ari yo igena icyubahiro cy’umukobwa.

Ati ” Burya umukobwa wiyubashye umumenyera ku bintu bitandukanye ariko cyane n’imyenda igarukamo, ni ingenzi cyane guhitamo imyenda ijyanye n’ibihe turimo, burya uzanarebe umukobwa wambaye neza akunze guhabwa service ahantu henshi kuko baba babona asobanutse bityo bigatuma bamwitaho.”

Uwineza Belise avuga ko n’ubwo ari byiza kwambara ibigezweho ariko na none ngo ni ingenzi cyane gushishoza.

Ati ” Nemera ko buri muntu agira ibyo akunda, si ngombwa ko umuntu yambara umwenda mugufi mu ruhame cyane cyane iyo uwo mwenda mubo ubangamiye nawe arimo.

Urugero nk’uwambara umwenda mugufi ukabona ntabasha gutambuka cyangwa se kwicara akaba adashobora gutakaza ikintu mu ntoki ngo yuname agitore cyangwa se akagenda amanura ngo byiyongere uburebure.”

Uyu munyarwandakazi avuga ko hari imyenda nk’iyi igezweho kandi idashobora kugira uwo ibangamira yaba uyambaye cyangwa abamubona.

Uwimana Chantal ni umubyeyi utuye mu mujyi wa Kigali avuga ko hari abakobwa batajya bemera kugirwa inama n’ababyeyi babo.

Avuga ko hari igihe habaho ubushyamirane hagati y’ababyeyi n’abakobwa buzamuwe n’imyenda baba bifuza kwambara, akagira inama abakobwa kumvira iby’ababyeyi babo.

Mugenzi we Umuhoza Natalie nawe yemeza ko abakobwa b’ubu bakwiye kumva inama z’abo bakomokaho kugira ngo bakomeze gusigasira umuco.

Gusa avuga ko hakwiye ubwumvikanye ku buryo ababyeyi na bo bakwiye kumva abakobwa babo kuko baba bagomba kugendana n’ibigezweho.

Ati ” Ndabizi neza ko igihe abyeyi bacu bari mu myaka nk’iyacu nabo barwanaga intambara nk’iyo turwana ubu, biranashoboka ko icyo gihe bumvaga bameze nk’uko ubu natwe tumeze ariko ubu noneho babaye ababyeyi. niyo mpamvu mbasaba kujya babumva rimwe na rimwe.”

Source : RwandaPaparazzi

IBITEKEREZO
migi

murabyamagana gute kandi tito rutaremara yaravuze ko kwambarubusa kubakobwa nta kibazo kirimo ibi yabivigiye kuhisenyi yagiye gusura umwiherero wa ba miss nuko rero ntimukarwanye ibintu umuntu mukuru yavuze

Jov

Abasore n'abagabo bavuga ko imyambarire y'abagore n'abakobwa iba igamije kubareshya no kubatera ibishuko baba bigereranya n'imbwa zibonye inyama zigata inkonda ntizihanganire kudasimbuka ngo ziyimire n'ubwo ingaruka zabyo zayiviramo urupfu ! Kuba imbwa cyangwa umuntu udasumira icyo akubiseho ijisho rero, byose biterwa no kubyiyemeza. Nibareke abakobwa n'abagore bacu biyambike uko bifuza maze abagabo batabikunze bihagane !

Jov

Abasore n'abagabo bavuga ko imyambarire y'abagore n'abakobwa iba igamije kubareshya no kubatera ibishuko baba bigereranya n'imbwa zibonye inyama zigata inkonda ntizihanganire kudasimbuka ngo ziyimire n'ubwo ingaruka zabyo zayiviramo urupfu ! Kuba imbwa cyangwa umuntu udasumira icyo akubiseho ijisho rero, byose biterwa no kubyiyemeza. Nibareke abakobwa n'abagore bacu biyambike uko bifuza maze abagabo batabikunze bihagane !

xxxxx

Christine we rwose amarangamutima ye yose ayamariye mukuvuganira imburamumaro ngo ni abari.... ngo.... ni imideli, mideli se nyabaki !! Ariko mbabaze ; #Iyo umuntu yambara aba ashaka kugera kuki ? #Kuki se twambara kandi inyamaswa zo zigenda zibunuje ? Mwirutanga muburana amafuti ngo ni uburenganzira bwanyu ! Akawamugabo babujije gukora nabi ati : Amafuti y'umugabo nibwo buryo bwe ! Ngo ubwo nawe yari asubije rwose amazeyo ! None mwe mutaniye he n'uwo mugabo ? Ese ubundi n'ubwo busa mukingaho ngo ni umwamboro ugezweho kandi nubundi ubwo busa tububona, muba mugorwa niki ? MPANA UMUPFU IYO ANANIYE NDAMWOSHYA : MUMAREHO BURI BURI NKUBUZUTU BW'IHENE. Mbwira abumva !

christine

birababaje kubona abantu bakuru mu itangazamukuru birirwa bandika ibi. Imyenda ni yumuntu ndetse numubiri yambika nuwe. Bibarebaho iki koko ? Ahubwo mu mwanya wo kureba icyabateza imbere mwirirwa mwandika ibi( ubuzima bwa bandi na shuguli zanyu zitanoze) Abo bagabo barangaza barebye hirya se ? hari uwo bafatiraho imbunda ngo arebe ? Ahubwo uri ni urwitwazo kubagabo bingeso mbi ndetse namwe icyo mukora nukubatiza umulindi. Ubu se aho mwahereye mu byandika byatanze iki ? Dufatanye tugire sosiyete itabangama duharanira kwiteza imbere. Aho kwirirwa tuvuga ibi wenda tuvuge kukujera amafaranga, amasoko ahendutse, time management nibindi bifite akamaro.

gruec

Ariko birantangaza cyane iyo numva abantu benshi bifatira ku gahanga abakobwa n'abagore, kubera iki ? Kuki ? Kugeza ryari ? Nimubarekure mwibazirika kumuco, nukebuke murebe abo bagabo muvugira ngo baterwa ibishuko n'imyambarire y'abari. Ese abo bagabo barangazwa n'ibibiri y'abana batara abobo kandi nabo ari ababyeyi babyaye hungu na kobwa cyangwa ingaragu nazo zifite bashiki bazo, ubwo ikibazo ntimugishakira aho kitari koko ? Ni bareka nkoreho bya kavukire, Bagenda bacira inkonda aho baciye akabera umwali, Bushyuha busafuriya nkaho wagirango ababyeyi babo basetse imbwa zisenzanya.Please Stop harassing women. Umuco ntupfunditse ku gitsina-gore gusa. Nimushake umuti urambye w'ubusambanyi butwugaje naho cyangwa muceceke bizageze naho bajya baza bakabasambinyiriza abagore n'abana muri kumeza. Murakoze


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu marembo ya Stade amahoro

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu...

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya Perezida Kagame

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya...

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira irahira rya Perezida Kagame

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira...

NEW POSTS
Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...