LATEST NEWS
Mu Rwanda
Imyambarire y’umuhanzi Shebaah yateje ururondogoro i Kigali
Publish Date: dimanche 24 septembre 2017
VISITS :1300
By Admin

Kuri uyu wa gatandatu nibwo i Kigali muri Parikingi ya Stade Amahoro habereye igitaramo cyiswe RunTown Experience Kigali, Muri iki gitaramo hagaragayemo udushya twinshi ariko akasigaye mu mitwe y’abantu benshi ni imyambarire y’umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda Shebaah Karungi wanishimiwe n’abantu benshi bitabiriye iki gitaramo kubera ubwiza bw’indirimbo ze n’uburyo yakaragaga ikibuno byanyuze abatari bake.

Ni igitaramo cyatangiye mu masaha akuze ariko ntibyabujije umubare utari mwinshi w’abantu bakitabiriye gutaha banyuzwe.

Mu bahanzi bazwi baririmbye muri iki gitaramo harimo Charly na Nina banabanje ku rubyiniro bakurikirwa na Bruce Melody nyuma yabo nibwo Shebaah yageze ku rubyiniro baza gusorezwa na RunTown wari utegerejwe n’abantu benshi muri iki gitaramo cye.

Uwavuga ko Shebaah Karungi mu bahanzi bose baririmbye ariwe wishimiwe cyane ntiyaba abeshye kuko yasusurukije abantu ku buryo bugaragara mu ndirimbo ze zikunzwe muri iyi minsi nka Farmer, MnaKampala, Binkorera n’izindi nyinshi.

Uretse n’ibyo uburyo yakaragaga ikibuno wabonaga ko buri wese arwana yegera imbere kugira ngo amwitegereze neza ntawe umukingiriza.

Aha niho bamwe banatashye bibaza ku myambarire y’uyu muhanzikazi aho hari abavugaga ko yarengereye kwiyambika ubusa mu gihe abandi batabikozwaga bavuga ko nta nka yaciye amabere ndetse ko nta gitangaza kibirimo kwambara nk’uko yari yambaye.

[ VIDEO ]

IBITEKEREZO
pikkk

ivugire sha umbwo nubuturage wifitiye msza

kumirwa

izin ndayi mwo kabyara mwe tuzazikizwa niki ? ubu koko ninde wakwemera ko umugore we cg mushiki we yambara ubusa kuriya agahenera abagabo n'abagore dusanzwe twubaha koko ?


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umugore wa Safi yasubiye muri Canada aho ni ubuhoro ! [ VIDEO ]

Umugore wa Safi yasubiye muri Canada aho ni ubuhoro ! [ VIDEO...

Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza yandikiwe FPR

Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza...

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu ijoro

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu...

Gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo cy’indashyikirwa

Gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo...

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...