LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Incamake y’ibyo Polisi y’u Rwanda yakoze mu Kwezi kwayo mu 2017
Publish Date: mardi 20 juin 2017
VISITS :216
By Admin

Ibikorwa by’Ukwezi kwa Polisi y’u Rwanda mu mwaka wa 2017 byibanze ku kugeza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku batuye mu bice by’icyaro bitaragezwamo amashanyarazi asanzwe, gufatanya n’abaturage mu bikorwa by’iterambere birimo guhanga imihanda no kubaka ibiraro n’intindo ; ibyo bikiyongera ku kubakangurira kwirinda ibyaha no gufatanya kubikumira.

Igikorwa cyo gusoza Ukwezi kw’ibikorwa byayo cyabereye kuri Sitade ya Kigali ku wa 16 Kamena uyu mwaka. Uwo muhango wahuriranye no kwizihiza Isabukuru yayo y’imyaka 17 imaze ishyizweho ; dore ko yashyizweho ku wa 16 Kamena 2000 ihuje inzego eshatu ; ari zo : Gendarmerie (Jendarumeri),Polisi Kominali ( Police Communale), n’Urwego rw’Ubugenzacyaha rwabarizwaga muri Minisiteri y’Ubutabera.

Umuhango wo kwizihiza Isabukuru yayo witabiriwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ; akaba ari na we wari Umushyitsi Mukuru.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, Perezida Kagame yagize ati,"Birumvikana ko Polisi yacu y’igihugu ikiri ntoya.Imyaka 17 gusa ni mike.Irakiyubaka. Ariko ndagira ngo mbashimire imirimo myiza ikorwa, harimo no gukomeza kwiyubaka."

Mu bandi baje kwifatanya na Polisi kwizihiza Isabukuru yayo harimo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, Minisitiri w’Uburezi, Papias Malimba Musafiri, n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana.

Witabiriwe kandi n’abafatanyabikorwa ba Polisi barimo Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha, Abagize Komite zo kubungabunga umutekano, Abana b’ingimbi bitwa Imitavu bo mu karere ka Kirehe, Abagize Urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano (DASSO), n’Abagize Amahuriro yo gukumira ibyaha barimo Abahanzi , abanyeshuri n’abatwara abagenzi ku (mu) binyabiziga.

Bimwe mu byo Polisi yakoze muri uko Kwezi :

Minisitiri Busingye yabwiye abari aho ko mu byo Polisi yakoze mu Kwezi kw’ibikorwa byayo harimo kugeza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku ngo zisaga 3400 n’Ibigo nderabuzima 20, kugeza amazi meza ku miryango isaga 600 ; kwishyurira Ubwisungane bw’ubwishingizi bwo kwivuza imiryango isaga 700, no guhanga imihanda ireshya na kilometero zisaga 60.

Yongeyeho ko mu bindi Polisi yakoze muri icyo gihe cy’ukwezi harimo gukangurira abaturage basaga 16,000 hirya no hino mu gihugu kwirinda ibyaha no gufatanya kubikumira, kuganiriza abanyeshuri basaga 92,000 ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge ; kandi ko Polisi yafatanyije n’izindi nzego ndetse n’abaturage gukora ibikorwa by’iterambere birimo kubakira imiryango itishoboye amazu, ubwiherero n’ibikoni, kuyisanira amazu, gutera umuti wica nkongwa yibasiye imyaka mu bihe bishize no gutunganya imihanda itari mike mu bice bitandukanye by’igihugu.

Polisi yigishije kandi abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda. Yigishije kandi abanyeshuri n’abandi banyamaguru uburyo bukurikije amategeko bwo kugenda mu muhanda ; ibi byose bikaba byari bigamije gukumira impanuka ziwuberamo zihitana zikanakomeretsa abawukoresha.

Ubutumwa bw’Imitavu mu muhango wo kwizihiza Isabukuru ya Polisi

Imitavu yatanze ubutumwa bukangurira Abaturarwanda kwirinda kwishora mu biyobyabwenge, gufatanya gukumira ihohotera rikorerwa abana, kwirinda Ingengabitekerezo ya Jenoside, kwimakaza Ndi Umunyarwanda, kurengera no kubungabunga ibidukikije no kwirinda ibyaha by’uburyo bwose.

Mu butumwa bw’izo ngimbi zakunze kugaruka ku ijambo rigira riti :"Byose tubikesha Ubuyobozi bwiza."

Abo bana bashoje ubutumwa bwabo bagira bati :"Rwanda itajengwa na sisi wenyewe. Aya akaba ari amagambo y’Ururimi rw’Igiswahili asobanura mu Kinyarwanda ngo :"Ni twe twenyine tuzubaka U Rwanda."

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kigali:Umugabo yishe mugenzi we amukekaho kumusambanyiriza umugore [ Yavuguruwe ]

Kigali:Umugabo yishe mugenzi we amukekaho kumusambanyiriza umugore [...

Nyaruguru : Polisi yafatanye abagabo batanu amafaranga y’amiganano

Nyaruguru : Polisi yafatanye abagabo batanu amafaranga y’amiganano

’ La Palisse Hotel ’ ishobora kuba mubo Perezida Kagame yabwiraga

’ La Palisse Hotel ’ ishobora kuba mubo Perezida Kagame yabwiraga

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

NEW POSTS
Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri Rwandair

27-06-2017

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri...

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]