LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Indorerezi zo mu karere zanyuzwe n’Amatora yo mu Rwanda zivuga ko yagenze neza kandi agakurikiza amahame ya demokarasi.
Publish Date: dimanche 6 août 2017
VISITS :364
By Admin

Indorerezi z’imiryango u Rwanda ruhuriramo n’ibindi bihugu muri aka karere zagaragaje ko amatora yabaye ku wa 4 Kanama ubwo abanyarwanda bihitiragamo uzabayobora mu myaka irindwi iri imbere, yagenze neza kandi agakurikiza amahame ya demokarasi.

Kuri iki cyumweru nibwo indorerezi z’imiryango ya EAC, COMESA na ICGLR zatangazaga iby’ibanze babonye mu itora ryo ku wa 4 Kanama, bagahera ku migendekere y’ibikorwa byo kwiyamamaza, itora nyir’izina no kubarura amajwi.

Moody Awori wigeze kuba Visi Perezida wa Kenya wari uyoboye indorerezi z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yavuze ko nubwo hari ibyo babonye bikwiye kongerwamo imbaraga, amatora yagenze neza nk’uko raporo yabi ibivuga.

Yagize ati “Raporo y’indorerezi z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yanzuye ko amatora yabaye mu mutuzo ku buryo bujyanye n’amahame mpuzamahanga, ay’umugabane n’ay’akarere agenga amatora anyuze muri demokarasi.”

Mu byo bagaragaje byakomeza kunozwa harimo itegeko rigenga amatora ryakomeza kuvugururwa hagamijwe guha komisiyo iyashinzwe ububasha buhagije, n’uburyo abakandida bose babasha kubona ubushobozi kuko hari umukandida wababwiye ko yagowe no kubona amikoro.

Mu bindi byashimwe kandi harimo uburyo inzego z’umutekano zatumye arushaho kugenda neza.

Awoori yakomeje agira ati “Ingabo na polisi bagizi uruhare rukomeye mu mutekano w’ibikoresho by’itora. Komisiyo yafashije mu guhugura abapolisi ku bireba n’amatora ku rwego rwo hasi, mbere yo kubohereza ku biro by’itora.”

Ainaitwe Rwakajara wari uyoboye indorerezi za ICGLR zihagarariye ibihugu 13, yavuze ko abakozi ba komisiyo y’amatora bakoranye umurava, kandi bagaragaje ko bafite ubushobozi buhagije mu birebana n’amatora.

Yakomeje agira ati “ICGL kandi yabonye umubare munini w’abitabiriye itora, ibyumba by’itora byari biteguye neza kandi abashinzwe umutekano babaga bari hanze aho ntabwo bigeze barogoya imigendekere y’amatora.”

Yavuze ko banakurikiye ibikorwa byo kubarura amajwi, bagasanga byarabaye mu mucyo no mu bwisanzure, ku buryo nabo basanga amatora y’u Rwanda yaragenze neza, agakurikiza amahame mpuzamahanga cyane cyane n’aya ICGLR agaruka kuri “demokarasi n’imiyoborere myiza.”

Bishop Mary Nkosi wari uhagarariye indorerezi za COMESA, yavuze ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yahabwa ingengo y’imari ihagije ngo ikomeze kwigisha abaturage ibirebana n’amatora.

COMESA nayo yagaragaje ko Komisiyo y’Amatora “yagaragaje ubunyamwga bwatumye amatora abasha kugenda neza.”

Indorerezi

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu marembo ya Stade amahoro

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu...

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya Perezida Kagame

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya...

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira irahira rya Perezida Kagame

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira...

NEW POSTS
Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...