LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryafashe amakarito arenga 600 y’inzoga zidasorewe
Publish Date: jeudi 2 mars 2017
VISITS :263
By Admin

Ku bufatanye bw’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu (Revenue Protection Unit -RPU), n’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahooro (Rwanda Revenue Authority -RRA), hafashwe amakarito arenga 600 arimo inzoga za divayi na Whisky z’ubwoko butandukanye z’umucuruzi uzwi mu mujyi wa Kigali witwa Nkusi Godfrey, ubwo zasohokaga mu bubiko bw’ibigega bikuru by’u Rwanda (Magasins Generaux du Rwanda-MAGERWA) zidakorewe imenyekanisha, hagamijwe kunyereza imisoro.

Izi nzoga ziri mu bwoko butandukanye bugera kuri 11 zafashwe kuwa kabiri tariki ya 28 Gashyantare 2017, zirimo Black Label, Red label, Martin, Sheridan’, Moet & Chandon, na Mouton Cadet.

Izindi ni KWV (Merlot), Courvoisie, Cinzano, B&G, Smirnoff na Dragon’s Back.

Komiseri wa za Gasutamo mu kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro (RRA) Tugirumuremyi Raphael, yavuze ko aya makarito arenga 600 yagombaga gusora miliyoni zisaga 70 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yavuze ati :”Turacyakora iperereza ngo turebe niba mu mamenyekanisha yatambutse ibibazo nk’ibi bitaragiye bibamo, ku buryo imisoro yanyerejwe ishobora kwiyongera, ndetse ngo tunamenye uruhare rwa buri muntu, urw’umucuruzi, urw’ababika ibicuruzwa, urw’abunganira abacuruzi mu gukora imenyekanisha, tukareba impamvu izo mpapuro z’imenyekanisha batazirebye neza, ariko tukanareba niba n’abakozi bacu bashinzwe gukora igenzura nta ruhare baba babifitemo.”

Yavuze kandi ati :”Dufatanyije na Polisi y’u Rwanda, twongereye imikwabu yo gufata abashaka kunyereza imisoro n’abinjiza ibicuruzwa mu buryo bwa magendu, ariko biragaragara ko ibikorwa nk’ibi bimaze kugabanuka.”

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu (Revenue Protection Unit -RPU), Chief Superintendent of Police (CSP) Sam Bugingo, yavuze ko ubwo Nkusi yari ari ku cyambu cya Dar es Salaam muri Tanzaniya aho ibi bicuruzwa bye byinjiriye mu Rwanda, yamenyekanishije ko yinjije amakarito 1245.

Yavuze ati ;”Mu gihe uyu mucuruzi yakuraga ibicuruzwa bye muri Magerwa, yamenyekanishije kandi asorera amakarito 600 gusa, ibi twaje kubimenya nyuma yaho gato amaze kubisohoramo, duhawe amakuru n’umuntu wari ubizi neza, nibwo twakurikiye imodoka yari ibijyanye mu bubiko bwe, dukora igenzura ryimbitse, muri iryo genzura nibwo twasanze koko aya makarito yandi arenga 645 atayakoreye imenyekanisha, duhita tuyafata.”

Ingingo ya 369 yo mu gitabo gihana ibyaha mu Rwanda ivuga ko iyo umusoreshwa yanyereje umusoro abigambiriye, nko gukoresha ibaruramari rikosheje, impapuro z’impimbano cyangwa ikindi gikorwa gisanzwe gihanwa n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu ihwanye n’umusoro yanyereje.

CSP Bugingo yavuze kandi ati :”Kubera ubukangurambaga n’ubufatanye n’abaturage, iyo hari ibikorwa byo kunyereza imisoro cyangwa ibya magendu bibaye, abaturage bahita babitumenyesha, bakanatubwira inzira izi magendu zinyuzemo, kandi tugakora imikwabu amasaha 24 kuri 24, iminsi 7 kuri 7 ibi bikorwa byose bikaduha amakuru afatika atuma imikwabu yacu ibyara umusaruro.”

RNP

IBITEKEREZO
sam ntabana

Ahubwo naho batinze kumufata. hasigaye kureba niba atavanga original nibi fake. muti kubera iki uvuze ibyo ? muzabaze ibiciro byo kuruganda rwa moet et chandon kimwe na black, kabone niyo yaba ari commande ya 100000 BOTTLES, mushobora no kwibariza my mail, murebe ibiciro bazaguha, maze noneho munsobanurire ukuntu ibintu byavuye hano in europe byakwishyura imisoro, bikagura kimwe na hano or even cheaper, hagiyeho na transport. nzaba mbarirwa, hasigaye ko tureba niba koko twese tungana imbere y'amategeko

umulisa

birasekeje kabisa ubwo ari Nkusi ntawamukoraho ariko abandi baheze muburoko abandi bahunze igihugu kubera kubagerekaho imisoro batazi ngaho nibamufunge nawe turebe


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu marembo ya Stade amahoro

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu...

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya Perezida Kagame

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya...

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira irahira rya Perezida Kagame

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira...

NEW POSTS
Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...