LATEST NEWS
MURI AFURIKA
ITANGAZAMAKURU : RMC yahagaritse umunyamakuru Niyonambaza Assoumani imwambura n’ikarita
Publish Date: mercredi 1er mars 2017
VISITS :1116
By Admin

Assoumani Niyonambaza yanze kugira icyo adutangariza ku kuntu yakiriye imyanzuro ya RMC, umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri kaminuza ya UTAB, Justine Mbabazi, we atubwira ko iyi myanzuro yayishimiye, ariko ko n’Ikinyamakuru Rugari cyagombaga gufungwa burundu aho guhana umuyobozi wacyo gusa.

Komite Ndangamyitwarire y’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu umunyamakuru Niyonambaza Assoumani, inategeka ko ahitwa yamburwa ikarita y’itangazamakuru kandi bigatangazwa.

Ni icyemezo cyafashwe, kuri uyu wa 1 Werurwe 2017, mu bujurire uyu munyamakuru yari yaratanze ku kibazo yagiranye na Kaminuza ya UTAB (University of Technology and Arts of Byumba).

Iyi kaminuza yamuregaga ko ayandikaho inkuru zirimo gusebanya, gushinja ibinyoma, gutera ubwoba, kwaka ruswa n’ibindi, abinyujije mu kinyamakuru cye Rugari.

Mu mwanzuro wayo, Komite Ndangamyitwarire ya RMC yategetse uyu munyamakuru Niyonambaza Assoumani gusaba imbabazi mu nyandiko Kaminuza ya UTAB n’abayobozi bayo barimo Padiri Prof. Dr. Faustin Nyombayire na Madame Justine Mbabazi.

Yanategetse kandi ko ikinyamakuru Rugari gitangaza inyandiko inyomoza izatangajwe mbere.

Imiterere y’ikibazo

Kaminuza ya UTAB yahoze yitwa IPB yari imaze hafi umwaka itanze ikirego kuri RMC cyavugaga ko umunyamakuru Assoumani Niyonambaza n’Ikinyamakuru cye Rugari batangaje inkuru muri Werurwe na Mata 2016 zisebya iyi kaminuza.

Izo nyandiko ni iyo mu Nomero 125 yo ku matariki yo hagati ya 20 Werurwe – 10 Mata 2016, ifite umutwe ugira uti “IPB Byumba : 856,000,000 ku masoko adasobanutse !!”, indi ni iyo muri Nomero 126 yo ku matariki ya 12 Mata – 26 Mata 2016 ifite umutwe ugira uti “Gicumbi : Leta nitabare IPB-Byumba !!”

Muri izi nkuru umwanditsi avuga ko iyi kaminuza icunzwe nabi akanatanga ingero z’amasoko ngo yatanzwe mu gusesagura, ndetse ngo umuyobozi wa kaminuza anafite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Assoumani Niyonambaza Umuyobozi w’Ikinyamakuru Rugali

RMC ivuga ko yamusabye ibimenyetso by’inkuru ze ntiyabibona, abajijwe nk’aho yakuye amakuru y’imicungire mibi ya kaminuza ngo yavuze ko yayakuye mu nshuti ze, RMC ikavuga ko yagombaga kuyakura mu nzego zizewe, nko mu bacungamutungo ba kaminuza cyangwa abandi bantu baba barakoze ubugenzuzi bagasanga koko umutungo wa kaminuza ucungwa nabi.

Nyuma yo kwakira ikirego cya kaminuza, Komite Ngangamyitwarire ya RMC yatumije impande zombi irazumva, nuko iza kwemeza ko izo nkuru zatangawe kuri UTB n’abayobozi bayo zirimo amakosa y’umwuga arimo gutangaza ibinyoma, guharabika, gushidikanya, kutubahiriza ubuzima bwite n’agaciro ka muntu, kudaha ijambo abarebwa n’inkuru, umutwe w’inkuru n’amafoto bishitura hamwe no kudatandukanya inkuru n’ibitekerezo bwite by’umunyamakuru.

Inteko y’iyi komite yari igizwe na Komiseri Ingabire Marie Immaculée hamwe na Komiseri Dr Nkaka Raphael yaje guhanishisha Niyonambaza kumwihanangiriza bikozwe na RMC mu nyandiko, inamutegeka gusaba imbabazi no gutangaza mu kinyamakuru Rugari inkuru zinyomoza izatangajwe mbere.

Niyonambaza ariko we yahise ajuririra iki cyemezo nuko hashyirwaho inteko nshya igizwe na Mé Mucyo Donatien, Jean Pierre Uwimana na Edmund Kagire yaje kongera gutumizaho izi mpande zombi bundi bushya.

Komite ndangamyitwarire imaze gusuzuma no kongera gusesengura iby’iki kibazo yavuze ko yabonye izo nkuru zatangajwe zirimo ibyo yise ‘amakosa akomeye’.

Muri ubu bujurire iyi komite yemeje urukomatanyo rw’ibihano birimo guhagarika by’agateganyo uyu munyamakuru ishingiye ahanini ku biteganywa n’ingingo ya 2 y’amahame ngengamyitwarire y’umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda, ivuga ko umunyamakuru agomba kumenya ko guharabika, gutukana no gushinja ibinyoma ari ‘amakosa akomeye’.

Ubwo uru rubanza rwasomwaga Niyonambaza Assoumani watanze ikirego cy’ubujurire ntiyari yaje mu rubanza. Twavuganye na we ku murongo wa telefone ntiyifuza kugira icyo atubwira kuri iyi nkuru.

Ku rundi ruhande, umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri iyi kaminuza ya UTAB, Justine Mbabazi, we wari witabiriye iri somwa ry’imyanzuro, yavuze ko iki cyemezo bacyishimiye ariko ko bifuzaga ko n’Ikinyamakuru Rugari cyari guhagarikwa burundu.

Mbabazi avuga ko uyu munyamakuru yaharabitse cyane isura ya kaminuza, bityo ko yagombaga no gucibwa amande.

Yagize ati “Isura ya kaminuza yego twakomezaga dukora ariko abantu bibaza bati ‘Ese ibi bintu dusoma ni ibiki ? Nk’ubu rero biradufashije kurushaho gusubirana ishema yaba ku kigo ibivugwa ntabwo ari byo, yaba twebwe tukiyobora ibituvugwaho ntabwo ari byo. Byari bimazekuba akamenyero ari ingeso yaratwibasiye rero tukavuga tuti yakabaye ndetse n’ikinyamakuru cye, kuko bakoze icyaha bafatanyije, cyakabaye na cyo gihagarikwa.”

Yungamo ati “Ikindi twakabaye tubona n’indishyi niba biteganywa n’amategeko, kuko yibasiye isura y’ikigo, twe turakora tugerageza kubaka isura y’ikigo we akaza agasenya. Rero twakabaye tubona indishyi zijya kuvugira ikigo ibikuraho bya bindi amaze iminsi arimo.”

Uretse uyu munyamakuru, Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura RMC ruheruka guhanisha igihano cyo kugawa mu nyandiko Ikinyamakuru Rushyashya, cyari cyanditse kivuga ko Dr. Habumuremyi Pierre Damien wahoze ari Minisitiri w’Intebe ngo yari amaze kwigarurira abayobozi bakomoka mu Majyaruguru.

Source : Izuba rirashe

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu marembo ya Stade amahoro

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu...

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya Perezida Kagame

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya...

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira irahira rya Perezida Kagame

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira...

NEW POSTS
Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...