LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Itangazo rigenewe Abanyamakuru : Ibikorwa byo #Kwibuka23 bizakorwa mu cyumwer cy’icyunamo
Publish Date: vendredi 7 avril 2017
VISITS :463
By Admin

Uyu mwaka u Rwanda ruribuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti : "Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho". Kwibuka kuri iyi nshuro bizaba umwanya ku Banyarwanda b’ingeri zose wo kwibuka no kunamira inzirakarengane zisaga miliyoni imwe zazize Jenoside yakorewe Abatutsi banasure inzibutso za Jenoside zishyinguyemo izo nzirakarengane.

Ku itariki ya 7 Mata 2017, umuhango uzabera ku rwego rw’Igihugu ndetse n’urw’Umudugudu hatangizwa icyumweru cy’Icyunamo. Muri icyo cyumweru,Abanyarwanda mu Gihugu hose bazashimangira ubushake bwabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse banatekereze ku rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu myaka 23 ishize. Icyumweru cy’icyunamo kizasozwa kuwa 13 Werurwe 2017, gisozwe n’umuhango wo Kwibuka abanyapolitiki bishwe bazira kudashyigikira ibikorwa bibi bya guverinoma y’abicanyi.

IBIZAKORWA MU CYUMWERU CY”ICYUNAMO

Ku itariki ya 7 Mata 2017 : Gucana Urumuri rw’Icyizere, Urugendo rwo Kwibuka n’Ijoro ryo Kwibuka
Ku itariki ya 8 Mata 2017 : Gusura no Kwibuka ku rwibutso rwa Nyarubuye
Ku itariki ya 9 Mata 2017 :-Gusura no Kwibuka ku rwibutso rwa Ntarama
-Ibiganiro nkarishyabwenge (Café Litérraire) ku kigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA)
Ku itariki ya 10 Mata 2017 : Gusura no Kwibuka ku rwibutso rwa Bisesero
Ku itariki ya 11 Mata 2017 : Kwibuka I Nyanza –Kicukiro
Ku itariki ya 12 Mata 2017 : Gusura no Kwibuka ku rwibutso rwa Murambi
Ku itariki ya 13 Mata2017 : Gusoza ku mugaragaro icyumweru cy’icyunamo ku I Rebero

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne yagize ati :“ Abanyarwanda baza ku nzibutso Kwibuka ababo bakundaga no kwigira ku mateka mabi banyuzemo.Nk’Igihugu,tuvoma imbaraga mu mateka akomeye ababaje twanyuzemo kandi ntidushobora kwemera ko amahano nk’ariya yongera kubaho. Tuzahora twibuka tunasangize abandi amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi uko tugenda twiyubaka kandi tuzakomeza kubaka no kugarura ubumwe mu Banyarwanda, ibi bikazaba ishingiro ry’ahazaza heza h’Abanyarwanda bose”.

Kigali, kuwa 05 Mata 2017

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Niyitegeka ugiye gusimbura Depite Mukayisenga witabye Imana ni muntu ki ?

Niyitegeka ugiye gusimbura Depite Mukayisenga witabye Imana ni muntu ki...

Dore Tekinike Bamwe Muba Pasiteri Basigaye Bakoresha Kugirano Abakirisiu Babo Bature Amadorari Gusa

Dore Tekinike Bamwe Muba Pasiteri Basigaye Bakoresha Kugirano Abakirisiu...

Abakinnyi Ba Filime Bakomeye Ku Isi Bamenyekanye Muri Filime Baby Police Bageze Kigali Mugitaramo Cya (AMAA)

Abakinnyi Ba Filime Bakomeye Ku Isi Bamenyekanye Muri Filime Baby Police...

Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abagishakira amaramuko mu bishanga

Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abagishakira amaramuko mu...

Urubanza rw’abasirikari bakekwaho kwica rwaburanishirijwe mu ruhame

Urubanza rw’abasirikari bakekwaho kwica rwaburanishirijwe mu...

NEW POSTS
Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

12-06-2017

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...