LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Itike y’ubukandida Perezida yari isenye Opozisiyo muri Kenya
Publish Date: mardi 2 mai 2017
VISITS :1372
By Admin

Igikorwa cyo guhitamo umukandida Perezida mu matora ataha muri Kenya cyari gikomereye cyane opozisiyo, kuba rero yarakirangije neza biratanga icyizere cy’uko yakora neza muri ayo matora ateganyijwe kuba tariki 8/08’2017 !

Opozisiyo muri Kenya ihagarariwe n’ihuriro ry’imitwe ya politike rizwi ku izina rya National Supper Alliance (NASA) rikaba rihanganye n’irindi huriro ryitwa Jubilee, rigizwe n’abantu bari ku butegetsi.

Mu myiteguro yo gushakisha uwari kuribera kandida Perezida ntabwo Jubilee yigeze ihura n’ibibazo kuko yahise yemeza Perezida Uhuru Kenyatta kuzayihagararira ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, yunganiwe na William Ruro wari usanzwe ari Visi Perezida we.

Igihe rero Jubilee yari ituje yikorera ibindi byayigirira akamaro mu matora, ukwezi gushize kwose kwarangiye abayobozi b’amashyaka agize NASA bari mu mpaka z’urudaca barwanira itike yo kuziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika kimwe n’uwamubera Visi Perezida aramutse atowe.

Amashyaka akomeye muri iryo huriro rya NASA ni ODM ya Raila Odinga, Wiper ya Kalonzo Musyoka, ANC (Aman National Congress) ya Musalia Mudavadi, Ford Kenya ya Moses Wetang’ula na CCM (Chama Cha Mashinani) ya Isaac Ruto. Usibye Wetang’ula na Ruto abandi bose uko ari batatu barwaniraga itike yo kuzaba umukandida Perezida wa NASA, kandi ntawe ushaka guharira undi !

Ibyo byo kudashaka kwemera guharirana itike yo kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika byari bisenye iyo opozisiyi ariko nyuma y’amanama menshi na za lobingi (lobbying) z’urudaca, umuti ukarishye uza kuboneka tariki 27 z’ukwezi gushize. Itike ya kandida Perezida yaje guharirwa Raila Odinga, amaze gusinyira yuko hari ibyo nawe agomba kuzigomwa. Ibi birimo yuko NASA itsinze amatora Raila akazayobora manda imwe gusa, izikurikiyeho agaharira abandi bagize iryo huriro.

Kugira ngo Odinga atazavaho abataba mu nama akazashaka kuziyamamariza indi manda ku itike ya NASA abo bagize iryo huriro basinyiye ibyo bemeranyijweho, bajya kubishingana ku ishinzwe kwandika imitwe ya politike (Regitrar of politikal parties) kandi bikazajya bikomeza no kuvugwa ku mugaragaro.

Ibi kandi Odinga agerageza kwereka bagenzi be yuko abyubahiriza cyane kuko mu manama adahwema kubivuga. Nyuma ya Wetang’ula gutangaza, imbere y’imbaga y’abayoboke b’amashyaka agize NASA yuko Raila Odinga ariwe watoranijwe kuzaba kandida Perezida muri ayo matora ataha, Odinga yaje gufata ijambo agaragaza yuko nyuma ya manda itaha atazongera kwiyamamariza umwanya wa Perepubulika, akoresheje ya magambo yo muri bibiliya avuga ibya JOSHUA kwambuka umugezi wa Jordan.Perezida wa Kenya Kenyatta

Avuga mu giswahili yagize ati : “Mimi nitakuwa Joshua wa kuwaongoza wa Kenya kuvuka mto Jordan hadi Canaan (Jyewe nzaba Joshua wo kuyobora aba Kenya kwambuka umugezi Jordan kugera Canaan). Tukifika Canaan, kazi yangu itakuwa imekwisha (Nitugera Canaan, kazaba karangiye) !”

Uretse Kalonzo Musyoka wahawe umwanya wa Visi Perezida, Raila Odinga atsindiye kuba Perezida, abandi bayobozi b’amashyaka agize NASA babanje gupangirwa imyanya bifuje. Iyo ni umwanya mushya wa Minisitiri w’intebe (wiswe Premier Cabinet Secretary) wahawe Musalia Mudavadi (Amani) n’abamwungirije babiri aribo Moses Wetang’ula (Ford Kenya) na Isaac Rutto(CCM).

Uko niko abo bagabo bagize opozisiyo muri Kenya bagabanye gabanye imyanya, biramira NASA wabonaga yasenyutse ! Iyo ni nayo kipe izahangana na Uhuru Kenyatta wa Jubilee na Visi Perezida we William Ruto.

Ntabwo bizaba ari ubwa mbere izo kipe zombi zihanganye mu matora kuko no muri 2013 zarahuye ikipe ya Kenyatta na Ruto itsinda iya Odinga na Musyoka. Muri ayo matora ya Perezida 2013 Kenyatta yatsinze hamana kuko yabonye amajwi angana na 50.7 %, bituma Odinga avuga yuko yibwe amajwi. Yiyambaje urukiko rw’ikirenga ariko aratsindwa. Muri ayo matora ya 2013 Musalia Mudavadi nawe yari yiyamamarije umwanya wa Perezida wa Repubulika abona amajwi angana na 3.96% gusa.

Ntabwo byoroshye kuba umuntu yavuga ushobora gutsinda amatora hagati ya Uhuru na Odinga kuko amahuriro y’imitwe ya politike buri umwe akomokamo kugeza ubu ahagaze neza. Mu matora ataha buzaba ari ubwa kabiri Uhuru Kenyatta yiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika naho Odinga bizaba ari ku nshuro ya kane, eshatu zindi yiyamamazaga atsindwa !

Casmiry Kayumba

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
U Budage bwashyikirije u Rwanda Twagiramungu ukekwaho Jenoside

U Budage bwashyikirije u Rwanda Twagiramungu ukekwaho Jenoside

Polisi y’u Rwanda yasubije Polisi ya Kenya imodoka yari yaribwe

Polisi y’u Rwanda yasubije Polisi ya Kenya imodoka yari yaribwe

Polisi y’u Rwanda irishimira ko umutekano wagenze neza mu gihe cy’irahira rya Perezida wa Repubulika

Polisi y’u Rwanda irishimira ko umutekano wagenze neza mu gihe cy’irahira rya...

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

CHAN 2018 : Uganda Cranes yasesekaye i Kigali

CHAN 2018 : Uganda Cranes yasesekaye i Kigali

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...