LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga
Publish Date: lundi 27 mars 2017
VISITS :1355
By Admin

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Werurwe 2017, Madame Jeannette Kagame yatangije mu Rwanda ihuriro mpuzamahanga ryiswe "She Trades" ry’abagore bakora ubucuruzi hirya no hino ku isi.

Iri huriro risanzwe rifite amashami mu bindi bihugu, rigamije kuzafasha abanyarwandakazi bakora Ubucuruzi kubwagura bukamenyekana ku rwego Mpuzamahanga.

Umuhango wo gutangiza iri huriro wabereye muri kigali Convention Center witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo, Mme Arancha Gonzalez Umunyamabanga mukuru wa International Trade Centre na Mme Hon Priti Patel Umunyabanga ushinzwe iterambere mpuzamahanga mu Bwongereza .

Ku ruhande rw’U Rwanda kandi uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda Kanimba Francois , ndetse na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Nyirasafari Esperance .

Mu ijambo ryo gutangiza iri huriro Madamme Jeannette Kagame yavuze ko She trades izafasha abagore bo mu Rwanda bari muri bucuruzi, kumenyekana mu ruhando mpuzamahanga no kurushaho guteza imbere ibyo bakora.

Yanatangaje kandi ko ibanga ryo kuzamura ubukungu bw’Abanyarwanda rishingiye ku kwigirira icyizere, koroherezwa ko kongera ubushobozi bw’Abanyarwanda, cyane cyane abagore , kugira ngo isi irusheho kuba nziza.

Mme Jeannette Kagame [ photo archive]

Iri huriro rihuriwemo n’abanyamuryango basaga ibihumbi magana inani (800,000) bo mu bihugu bitandukanye byo ku isi, uyu munsi ibyitabiriye uyu muhango bikaba ari U Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania, Ethiopia n’Ubuhinde.

Source : KT

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
U Budage bwashyikirije u Rwanda Twagiramungu ukekwaho Jenoside

U Budage bwashyikirije u Rwanda Twagiramungu ukekwaho Jenoside

Polisi y’u Rwanda yasubije Polisi ya Kenya imodoka yari yaribwe

Polisi y’u Rwanda yasubije Polisi ya Kenya imodoka yari yaribwe

Polisi y’u Rwanda irishimira ko umutekano wagenze neza mu gihe cy’irahira rya Perezida wa Repubulika

Polisi y’u Rwanda irishimira ko umutekano wagenze neza mu gihe cy’irahira rya...

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

CHAN 2018 : Uganda Cranes yasesekaye i Kigali

CHAN 2018 : Uganda Cranes yasesekaye i Kigali

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...