LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya
Publish Date: mercredi 21 juin 2017
VISITS :1006
By Admin

Perezida Paul Kagame yagaragarije abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ko nubwo bamusabye ndetse bakanamutora kubahagararira na none, yagakwiye kuba ageze mu gihe cyo guhererekanya ubuyobozi.

Ibi yabitangaje nyuma yo gutangwa n’Umuryango FPR Inkotanyi nk’umukandida wayo mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo muri Kanama 2017 mu nama nkuru y’uyu muryango yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kamena 2017.

Umukuru w’Igihugu akaba n’Umuyobozi Mukuru wa FPR Inkotanyi yabanje gushimira intore z’umuryango FPR Inkotanyi maze ababwira ati “Aha hantu mpanyuze kenshi ariko sinjya mbasha kuhamenyera”.

Yagize ati “Nari nkwiye kuba mpagaze hano dushakisha umuyobozi uzaduhagararira njyewe akazi kanjye ari guhereza undi inkoni, njyewe akazi kanjye nkaha undi, ariko mu minsi ishize mwarabihinduye. Nta ruhare nabigizemo, urwo nabigizemo ni ukubibemerera kuko mwabinsabye.”

Yunzemo ati “Igitutu cyo kutemera ibyo mwansabaga ntacyo cyari kivuze ugereranyije n’impamvu mwansabaga ko dukomezanya urugendo.”

Perezida Kagame yabijeje ko nkuko yabikoze mu bihe byashize azakomeza agakora neza ibyo ashinzwe uko abishoboye kose.

Yanasabye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ko batekereza mu myaka 7 iri mbere kandi bagakora ibishoboka byose ngo nyuma yayo hazabeho guhererekanya.

Yunzemo ati “Mwansabye kuguma aha, nzahaguma kandi navuze ko nzitanga uko mbishoboye nibinashoboka nkube kabiri ingufu zanjye, ariko tubikore dushyize hamwe.”

Yasabye urubyiruko ari na rwo ahanini rugize umubare munini w’Abanyarwanda ko na rwo rwiyumvamo ko rwaba P, ariko yungamo ko bagomba kubikorera bakagira uruhare muri politiki y’igihugu.

Aya yavugaga ko bamwe mu bavutse mu gihe FPR Inkotanyi yafataga icyemezo cyo kubohora u Rwanda harimo abashobora kuba baba ba Perezida uyu munsi, ariko avuga ko atari ubonetse wese ahubwo ari “Perezida nyawe”.

Yagize ati “Ntimukabe nka babandi bavuga ngo ntibashaka kujya muri politiki. Mugomba kuyigiramo uruhare kuko iyo mutayigizemo uruhare, politiki mbi hari igihe ibabangamira.”

Perezida Kagame yasabye abahagarariye imitwe ya politiki bose batumiwe muri iyi nama nkuru y’Umuryango FPR Inkotanyi ko u Rwanda na Afurika bikeneye guhindura ibivugwa kuri uyu mugabane kandi ngo nta bandi bazabigiramo uruhare.

Anagaruka ku byagezweho, Umukuru w’Igihugu yavuze ko bigaragaza ko byinshi bishoboka ariko yibutsa ko bitizana ahubwo bisaba gukora cyane.

Yasoje avuga ko Umuryango FPR Inkotanyi wamuhisemo n’umukandida, ati “Tubasezeranyije kuzagumana namwe mu rugamba turimo duharanira ahazaza heza.Nta nzira ya bugufi ihari, tugomba gukora cyane.”

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bateze amatwi ijambo rya Perezida Kagame bari bamaze guhundagazaho amajwi yo kuzabahagararira mu matora y’umukuru w’igihugu

IBITEKEREZO
kagabe

mbere na mbere nishimiye ko intore izirushintambwe yimejwe nkumukandida uzahagararira umuryango Rpf kandi yarabigaragaje ko yizeye ko ubutegetsi buzahererekanwa neza ariko Rpf iracyafite imyaka myishi yokuba yatsinda amatora kuko uko yubatse biyiha icyizere imana ikomeze imurinde nigihe azaba ashoje kuyobora nizerako azakomeza kuba uwingirakamaro

jonas

H.E ntituzahwema mu kugushyigikira mu guteza u Rwanda rwacu imbere. Inama zanyu ziratwubaka cyane. Congs Congs. Dukwiye kubigiraho kuko mwuzuye ubwenge, kujijuka, Kureba kure, gushishoza, kumva, kwigisha, Gukosora, kubabarira no kwiyorosha.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
RMC yashyize igorora Abanyarwanda bifuza gutunga Moto zikorerwa mu Rwanda

RMC yashyize igorora Abanyarwanda bifuza gutunga Moto zikorerwa mu...

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

Perezida Kagame yakomoje ku magambo Emmanuel Macron yavuze anenga imikorere ya Afurika

Perezida Kagame yakomoje ku magambo Emmanuel Macron yavuze anenga imikorere...

Polisi yafashe udupfunyika 1000 tw’urumogi na litiro zirenga 1,400 z’inzoga zitemewe

Polisi yafashe udupfunyika 1000 tw’urumogi na litiro zirenga 1,400 z’inzoga...

Abaturage b’umurenge wa Kagogo basabwe kwirinda ibintu byose byateza impanuka mu kiyaga cya Burera

Abaturage b’umurenge wa Kagogo basabwe kwirinda ibintu byose byateza...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...