LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Kagame yanenze uburyo Abayobozi bahugiye mu matelefoni ntibaganire ubwo berekezaga mu Mwiherero
Publish Date: mercredi 1er mars 2017
VISITS :5408
By Admin

Atangiza Umwiherero kuri uyu wa 25 Gashyantare, Perezida Kagame yagaye imyitwarire y’abayobozi bakuru bagaragaje ubwo bari muri za bisi zabajyanye mu Mwiherero, aho buri wese yari ahugiye kuri telefoni.

Umukuru w’Igihugu avuga ko bitumvikana uburyo abayobozi bari muri bisi imwe ari benshi buri wese ahugiye kuri telefoni aho kuganira n’abandi. Ibi akaba ngo yarabibonye mu mafoto yafotowe abo bayobozi ubwo berekezaga mu Kigo cya Gisirikare i Gabiro, aho Umwiherero uri kubera.

Yagize ati“Ejo hashize igihe mwari muje hano, sinzi niba mwarabibonye nk’uko nabibonye muri ariya mafoto. Ndakeka ko muhora online (kuri interinete). Hari ifoto nziza nabonye muri muri bisi mwajemo, hari ifoto igaragaza buri wese muri bisi imwe ahugiye kuri telefoni ye igendanwa. Ntabwo mwaganiraga, mwaganiraga na telefoni zanyu. Mwarabibonye ? Biri ku rubuga… Ndakeka ko uwayishyizeho yashakaga nko kuba mwakwirebera mu ndorerwamo, mukireba ubwanyu…. Ifoto ubwayo ubona idasanzwe, kugira ngo abantu icumi n’abandi barenga buri wese yewe n’uwicaranye n’undi ntibaganire. Birashoboka ko wenda bavugana binyuze kuri izo telefoni na byo birashoboka, aho kuganira mu magambo wabona barakoreshaga amafaranga make yo muri telefoni bakaganirira kuri telefoni.”

Abayobozi kuma telefone

Perezida Kagame yanagarutse ku kuba imyiherero yose yabaye nta mpinduka zikunze kugaragara zibaho, aho ngo usanga hari abayobozi bakunze kugira umuco wo kwibagirwa ibyo baba bafasheho inyemezo.

Yagize ati “uyu ni umwiherero wa 14, ni gute twaza muri uyu Mwiherero nk’uko twaje mu w’umwaka ushize nta na kimwe cyahindutse ? Bishoboka gute ko imyiherero 14 yose yaba kimwe ? Uwabaye ku nshuro ya 13, uwa 12, uwa 11 uwa 10, bigahora ari bimwe ? Ni ukubera iki ? Ndabaza iki kibazo kuko buri gihe ngerageza gukurikirana ibikorwa na buri rwego. Bigasaba ko twibutsa.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ahora akurikirana ibiba byaraganiriweho ntibikorwe ugasanga hari abafite umuco udasanzwe wo kwibagirwa. Yagira uwo abaza impamvu atakoze ibyo yagombaga gukora ngo akamusubiza ko agiye kubikora vuba.

Perezida wa Repubulika asobanura ko uko kwibagirwa atari ukwibagirwa gusanzwe ngo kuko usanga ari ikimenyetso k’ikindi kibazo.

Perezida Kagame mu mwiherero watangiye kuwa Gatanu (Ifoto/OGS)

Yanagarutse no ku muco ukwiye kuranga abayobozi bose muri rusange wo gukorera hamwe kuko ngo usanga hari benshi bakora nka ba nyamwigendaho, aha yagaragaje ko igihe umuntu akoze wenyine intego u Rwanda rwihaye rudashobora kuzigeraho. Aha yagaragaje ko kuba abantu bakorana bagahana amakuru ari ibintu byoroshye cyane.

Perezida Kagame kandi yagarutse ku ngaruka zo kudakorera hamwe n’igihombo bitera igihugu anavuga ku kuba ari ngombwa ko umuntu akoresha umutima we n’umutwe icyarimwe kuko ngo niba ubwenge bukubwira gukora iki cyangwa kiriya bizatuma ureka kutagira ibyo witaho.

Buri mwaka mu Rwanda haba umwiherero w’abayobozi bakuru, aho biga kuri gahunda zitandukanye ziteza imbere igihugu. Uyu mwaka wahereye tariki ya 24 Gashyantare ukazageza tariki ya 2 Werurwe 2017.

Uyu Mwiherero ubaye ku nshuro ya 14 ufite umwihariko ukomeye kuko ari wo usoza gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 yatangiye mu mwaka wa 2010.

Bitandukanye n’indi myiherero yabanje yamaraga iminsi 3, uyu uzamara hafi icyumweru, ukaba uzibanda ku gutanga serivisi mu baturage hagendewe kuri raporo zitandukanye zirimo iz’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, gahunda zo gukura Abanyarwanda mu bukene nka VUP, Girinka n’ibindi no gusuzuma imikorere mibi yabayemo.

Biteganyijwe ko muri uyu Mwiherero hazabaho amatsinda ane, iry’ubukungu, iry’imibereho myiza, iry’imiyoborere ndetse n’iry’ubutabera, aho bizahuza bakungurana ibitekerezo, nyuma y’ibiganiro mu matsinda hazajya habaho kubisangiza abitabiriye Umwiherero muri rusange.

IBITEKEREZO
Bandora Charles

Nyakubahwa Presida wa Republika,ibyo abari hanze bavuga ntabwo ari ukuri koko,biragaragarira buri wese ariko ushaka kureba,uri umuntu udasanzwe, wihangana,ureka abantu bagakora ibyo bashaka wenda amaherezo bonyine bakagaragaza ibimenyetso bw´ubushobozi cg imbaraganke,yewe ntako utagira ngo usendagize buri muntu,ariko trops c´est trops,ubungubu Nyakubahwa harageze ko uhindura uko wihanganira rubanda muri rusangi,n´abagufasha kuyobora kuva hasi kugera hejuru by´umwihariko : Dore Nyakubahwa,nu gute ikigo ca Leta carigisa akayabo n´umushinga byose hamwe ntihagire ubibazwa,yego harabazwa bamwe na bamwe, ariko hari ibifi binini biri impande zawe wagirango bahawe ubuhunzi mungoro yawe !!!!! ibi biteye inkeke nyakubahwa kandi tuzi ko ntawe ushigikiye mubujura bukorerwa Leta muyoboye.Ni gute abaturage bakwimurwa mumasambu yabo kugira haje ibikorwa rermezo none ntibabone ingura haba kuri Leta cg kuri ba Rwiyemazamirimo yewe n´imyaka igashira nindi igataha ataco barabona ? Reba ibiba muri Girinka, reba ibiba muri VUP wari ubukire wari wageneye Rubanda ariko bikarangirira mumifuko y´abategetsi,reba ibintu biba REB, reba ibiba mumashule hirya nino,muri Université n´ahandi. Nyakubahwa ndi umuntu muto w´umuturagi ariko ukunda ugihugu mubandi.Ntabwo ndi kugutegeka nyakubahwa uzi ico gukora,ngusabye ko wakurikirana abanyarwanda kuruta abanyamahanga n´amahanga,garura cane cane amaso muri uru Rwanda ruriko rurangirizwa n´aboruzamuye,kura amaso mu bikorwa bya Afrika,kura amaso mu bikorwa by´akarere, ndakubwira ko hari uburyarya burimo gukorwa wowe utazi, uzisanga utamariwe ukibaza uko byagenze,nushire umuhate cane cane ubu muri ikigihekungorane ziri mu gihugu. Urakoze.

jo

Ingaruka z'ikoranabuhanga musaza !

kabera

ariko president wacu n,umuhanga kabisa, aba reba burituntu twose .ariko ibi biteye isoni, no mukazi. ariko abanyafrika turaharara weee, ako tubonye arigashya ntikatuva mubiganza. no muri toilette barazitwaza. turi ba bavakure mwo kabyara mwe,

Kalibu

Hhhhhhh, ubu numwana ntiyizera mamawe erega !

manzi

hhhhhhhhhhhhhh ! ntibumva neza ibyo baba najyiyemo


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
U Budage bwashyikirije u Rwanda Twagiramungu ukekwaho Jenoside

U Budage bwashyikirije u Rwanda Twagiramungu ukekwaho Jenoside

Polisi y’u Rwanda yasubije Polisi ya Kenya imodoka yari yaribwe

Polisi y’u Rwanda yasubije Polisi ya Kenya imodoka yari yaribwe

Polisi y’u Rwanda irishimira ko umutekano wagenze neza mu gihe cy’irahira rya Perezida wa Repubulika

Polisi y’u Rwanda irishimira ko umutekano wagenze neza mu gihe cy’irahira rya...

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

CHAN 2018 : Uganda Cranes yasesekaye i Kigali

CHAN 2018 : Uganda Cranes yasesekaye i Kigali

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...