LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Gabiro : Kagame yemereye Infantino ko u Rwanda rwiteguye kwakira ibikorwa by’umupira w’amaguru FIFA yarusaba
Publish Date: lundi 27 février 2017
VISITS :314
By Admin

Perezida Kagame kuri iki Cyumweru yakiriye Gianni Infantino umaze umwaka ayobora ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, amusezeranya ubufatanye mu byatuma uyu mukino ukomeza gutera imbere.

Aba bayobozi bombi bahuriye i Gabiro mu Ntara y’Uburasirazuba mu Karere ka Gatsibo ahari kubera umwiherero w’abayobozi bakuru b’u Rwanda ku nshuro ya 14, mbere gato y’uko Perezida wa FIFA asura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi.

Umuvugizi wa Ferwafa, Ruboneza Prosper, yavuze ko Perezida Kagame na Perezida wa FIFA bombi baganiriye ku bijyanye n’iterambere ry’umupira mu Rwanda by’umwihariko Infantino yamushimiye umusanzu we mu guteza imbere ruhago.

Aha yagarutse ku marushanwa Perezida Kagame asanzwe atera inkunga arimo nk’iry’amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, CECAFA.

Perezida Kagame yamwijeje ko u Rwanda rwiteguye kwakira ibikorwa byose by’Umupira w’amaguru FIFA yashaka ko bibera mu rw’imisozi igihumbi.

Yanamusezeranyije kandi ko leta y’u Rwanda izakomeza gushyigikira igikorwa cyari cyamuzanye mu Rwanda cyo kubaka hotel ya Ferwafa.

Gianni Infantino na Perezida Kagame

Source :Office of the President -Communications Office

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu marembo ya Stade amahoro

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu...

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya Perezida Kagame

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya...

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira irahira rya Perezida Kagame

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira...

NEW POSTS
Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...