LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Nyabugogo, Bugesera na Kicukiro ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame byari ’ Ibirori ’
Publish Date: mercredi 19 juillet 2017
VISITS :921
By Admin

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Nyakanga ,Umukandida w’Umuryango FPR, Paul Kagame yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza muri Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge.

Mu masaha ya saa yine ni bwo yari ahageze aho yakiriwe n’abaturage benshi bakorera Nyabugogo, abahagenda ndetse n’abatuye hafi y’aho.

Mu butumwa yabahaye, Perezida Kagame yabijeje ko muri Nyabugogo ko mu myaka 7 iri imbere hazaba hateye imbere mu buryo bugaragara,avuga ko no mu nkengero za Nyabugogo hazubakwa inzu nziza ku buryo abaturage bazatura heza .

Yagize ati “Mu myaka irindwi iri imbere ndashaka ko dukomeza guteza imbere hano hagahindura isura hakaba hashya. No hakurya hariya tazahashyira ibikorwa, tuhashyire amaterasi, tuhubake inzu nziza bariya bantu bashobora kwimukiramo, amazu meza abaturage bashobora kugira bagaturamo bakagira n’amashanyarazi, ibyo byose ni ibikorwa bizahajya ariko bizatanga n’imirimo na hano hose, ibyo biri muri gahunda.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Nyabugogo ari ihuriro ry’ibihugu bihuriye mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, aho abaturage baturuka muri ibyo bihugu bahaza bakanahokerera ubucuruzi butandukanye.

Yagize ati “Ubu ngubu Nyabugogo ni ikimenyetso, ni nka East Africa Community, aha ngaha muri ibi bice byose n’ibihakorerwa hari abaturuka i Bugande, hari abaturuka muri Kenya , hari abaturuka Tanzaniya hari n’abaturuka hirya no hino hose rero ni ikimenyetso cy’ukuntu dushaka k’u Rwanda rukura rukajya imbere ariko noneho rufatanya n’abaturanyi n’amahanga kugira ngo u Rwanda rushobore gukorera amasoko, kugira icyo rwikorera rutwara muri ayo masoko, ni byo rero byatumye nza hano kugira ngo mbaramutse mbashimire mbasabe ko dukomeza imirimo myiza yo kwiteza imbere.”

Perezida Kagame rwagati muri Nyabugogo

Yunzemo ati “Nahoraga mbanyuraho njya kuvugana n’abandi bo mu tundi turere ndavuga nti uyu munsi ndahera hano ntabwo nza kujya ahandi….kandi nzagaruka.”

Akomoza ku matora ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka, Perezida Kagame yabasabye kuzamutora bakazarushaho guteza igihugu imbere.

Yasabye abaturage bari bateraniye aho gukomeza gukora no gukorera hamwe bakiteza imbere ndetse banateza u Rwanda imbere.

Si ubwa mbere Kagame yiyamamarije muri aka gace, kuko no mu mwaka wa 2003 ndetse na 2010 yabikoze.

Nyuma ya Nyabugogo, Umukandida wa FPR Inkotanyi arakomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Mayange, aho aza kuva ajya mu Murenge wa Gahanga uri mu Karere ka Kicukiro.

Mu Karere ka Bugesera

Umukandida wa FPR-Inkotanyi Perezida Paul Kagame yagize ati :

“Ubudasa bw’u Rwanda ni ibintu byinshi harimo n’aho duhera muri iyi myaka u Rwanda rwacu rwagiye rumenyekana ku mpamvu zitari nziza. Ibyo nabyo byatumye tudasa n’abandi ku mpamvu mbi. Ubu hari ubudasa bw’u Rwanda butandukanye n’ibyo ngibyo budutandukanya n’igihe kibi cyo muri ayo mateka, hari ubudasa bw’inzira turimo tuva muri ayo mateka twandika ay’ibyo abantu bakwiriye.

Bugesera Inka zirakamwa

N’iyi nzira turimo ya demokarasi no kubaka igihugu uko bikorwa ubwabyo ni ubudasa, niyo mpamvu abantu bamwe batabyumva cyangwa se ntibashaka no kubyumva ariko birabareba kuko ntabwo bashaka kumva ubudasa bwacu ariko n’ubundi ntacyo bitwaye kuko ntabwo ari ubwabo.

Batabishatse kubyumva, ntibatabyumva kubera ko tudashaka kurekura ubudasa bwacu bwo kwiyubaka no kubaka igihugu basenye, birabareba, ibyo bikwiye guhora bituviramo imbaraga zo kwiyubaka.

Ntabwo bashobora kumva ukuntu igihugu cyasubirana ukuntu Abanyarwanda bakubaka ubumwe nk’ubu ntibabyumva kuko uko bashatse kubaka igihugu ni ukubuza Abanyarwanda bamwe uburenganzira bwabo. Turashaka kubaka u Rwanda rudaheza, ntabwo tubaza Umunyarwanda idini ye ngo tubone kumugezaho amajyambere, ntabwo tumubaza akarere cyangwa agace k’igihugu akomokamo, ibyo ni ibya ya mateka mabi twahinduye no kutihanganira ko byagaruka.

Ubu budasa bushingiye ku bintu byinshi ariko ‘baducukuriye icyobo baradutaba bibagirwa ko turi imbuto zizashibuka’ Abanyabugesera mwarameze, mwarashibutse, mwarameze. Ntabwo ari ukumera gusa, iyo umeze neza ugenda ukura neza.

Aha Bugesera habaye amarorerwa mu myaka myinshi ariko ni n’urugero rw’ahandi henshi muri iki gihugu cyacu. Ni urugero rw’Abanyarwanda bihitiramo ikibabereye bidasa n’uko abandi babizi kuko ibyo bifuza bishingiye ku byabo.

Kicukiro - Gahanga

Paul Kagame atangira ijambo rye yagize ati “ Ba nyakicukiro, ibintu ni byinshi. Iyo ugiye kureba umujyi n’agace ka Kicukiro, ubundi uko bizwi kera, abantu basangaga umujyi ariko ubu umujyi usanga abantu. Ubu Kicukiro ubwayo imaze kuba umujyi, ntabwo abantu bakivaha ngo bajye aho bita umujyi ariko umujyi wabasanze hano […] ayo ni amajyambere.”

“Kicukiro : Amashuri, amashanyarazi, imihanda, inyubako, mvuge iki ndeke iki ? Biracyaza. Ibyo dufite turabiteza imbere n’ibindi biduteza imbere biracyaza biri imbere aho tujya. Ni nacyo iriya tariki ya kane y’ukwezi kwa munani ivuze. Buriya itariki ya kane z’ukwezi kwa munani ni vitesse [umuvuduko]. “

“Uko muri hano, abenshi muri mwe nabonye mukiri bato cyane ni urubyiruko. Ni urubyiruko abenshi. Urubyiruko ni imbaraga nyinshi cyane. Ni umuyobozi w’ibikorwa byose harimo n’ibya politiki. Ni ubuyobozi bw’uyu munsi n’ejo hazaza. Ariko urubyiruko rero ntabwo ruhinduka imbaraga gusa.

Urubyiruko bivuze ko rurerwa, rurarerwa, rugira uburezi, bakiga, bakamenya, bakigishwa n’amashuri ariko bakigishwa n’ibyo babamo. Uko mukura mugenda mwiga amashuri, mugira ubumenyi ni nako umuryango, umuryango w’ubwoko bwose. […] Turashaka kubaka amahirwe, icya mbere ni amahirwe hanyuma hakajyamo n’imbaraga zanyu. Niyo waba urerwa, ushaka kumenya, ushaka kwifata neza kugira ngo wigirire akamaro n’abawe.”

IBITEKEREZO
alexis

Rwose umukandida Paul Kagame arakwiriye mandat yagatatu kandi turamushyigikiye 100/100, ibikorwa byiza agejeje kubaturage n'igihugu muri rusange birigaragaza, Kagame Paul oyeeeee ! intwari y'Abanyarwanda n'Afrika yose. ndagukunda cane ! urumugabo mwiza rwose Imana Ikomeze kugushigikira kandi Iguhe kurama nibyo nkwifuriza nyakubahwa.

Mutabazi M

President Kagame nakomeze ayobore igihugu kuko Imana yarakimuhaye ntavangura,ntabugome aranganwa yakamiye Abatwa,Abahutu nabatutsi.Ndakuze ariko sinarinumva umutwa watunze inka ariko Mzehe yaraboroje utamutora arashaka gusubiza amajyambere yacu inyuma.ubwo aheruka gutorwa yashimiye abamutoye nabataramutoye.Sagamba ramba Imana yakuduhaye igukomeze ibyavuze arabisohoza ntanarimwe adakurikirana imihigoye ngo amenye koyako zwe neza


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
I Bujumbura birashyushye muri iyi Weckend : Sauti Sol yagezeyo yakirwa nk’Umwami

I Bujumbura birashyushye muri iyi Weckend : Sauti Sol yagezeyo yakirwa...

Abasirikare b’u Rwanda 140 barwanisha imodoka z’intambara bari kwitegura kwerekeza muri Centrafrika

Abasirikare b’u Rwanda 140 barwanisha imodoka z’intambara bari kwitegura...

Perezida Robert Mugabe yashize amanga avuga ko Donald Trump ari Goliyati wo muri Bibiliya wagarutse

Perezida Robert Mugabe yashize amanga avuga ko Donald Trump ari Goliyati wo...

Abari abayobozi ba ADEPR gufungurwa uruhongohongo

Abari abayobozi ba ADEPR gufungurwa uruhongohongo

Umuhanzi Meddy agiye guhuza ba Rwiyemezamirimo badafite ubushobozi hamwe n’Abashoramari.

Umuhanzi Meddy agiye guhuza ba Rwiyemezamirimo badafite ubushobozi hamwe...

NEW POSTS
Washington : Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu wabyo muri AU [ VIDEO ]

25-09-2017

Washington : Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu...

Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo utemewe bagejejwe mu rukiko [ Yavuguruwe ]

24-09-2017

Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo...

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida

22-09-2017

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya...

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...