LATEST NEWS
Mu Rwanda
Kigali Investment Company niyo yegukanye umuturirwa wa Rujugiro [ Yavuguruwe ]
Publish Date: lundi 25 septembre 2017
VISITS :1650
By Admin

Kigali Investment Company niyo yegukanye umutirwa wa Rujugiro muri cyamunara kuri miliyari 6.877.150.

Kigali Investment Company iyoborwa na Karangwa Gashabana Paul. Ari nawe waguze ku Gisimenti-Remera.

Ni cyamunara yabaye ku gicamunsi cy’ umunsi w’ejo kuwa mbere tariki ya 25 Nzeli 2017, akaba ari Ikigo cyo kwinjiza imisoro n’amahoro cyatangiye igikorwa cyo guteza cyamunara uwo muturirwa wa Rujugiro uzwi ku izina rya Union Trade Center.

Abantu batandukanye bari bakoraniye ahahoze hakorera ikompanyi y’indege Ethiopian Airlines, bashaka kwegukana uwo muturirwa.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cya KIC (Kigali Investment Company Limited), cyegukanye UTC

Uwitwa Kanyandekwe Pascal, ufite kompanyi yitwa Unity Company na Kigali Investment Company nibo wabonaga bahatana kurusha abandi. Ariko Kanyandekwe aza guhigikwa na Kigali Investment Company asanzwe ifite n’ibindi bikorwa by’ishoramari mu mujyi wa Kigali birimo isoko rya Nyarugenge.

Abantu bari bakubise buzuye

IBITEKEREZO
Vuguziga

IZASENYWA RYARI NGO HASHYIRWE IBERANYE NIGISHUSHANYO CYUMUGI ? ( IGISHUSHANYO)

Windhoek Leger

Byose birashoboka ko uyiguze ashobora kunguka cyangwa ahgahomba kuko umuntu wavukiye mu Rwanda akahakurira azi uburyo leta zagiye zisimburana kandi ntawuraha undi ubutegetsi mu nzira nziza Mbonyumutwa Kayibanda Habyarimana Bizimungu ubu Tukaba turi na Paul K wacu reka nawe dutregereze ariko ntarubanza nciye uko bizagenda !!!!


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umugore wa Safi yasubiye muri Canada aho ni ubuhoro ! [ VIDEO ]

Umugore wa Safi yasubiye muri Canada aho ni ubuhoro ! [ VIDEO...

Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza yandikiwe FPR

Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza...

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu ijoro

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu...

Gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo cy’indashyikirwa

Gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo...

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...