LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Kigali : Perezida Kagame yatashye ikibuga cya Basketball agaruka ku mpano zihishe mu rubyiruko
Publish Date: mercredi 9 août 2017
VISITS :543
By Admin

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatashye ikibuga gikinirwaho umukino wa Basketball cyubatse i Nyamirambo mu murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge ahazwi cyane nko kuri Club Rafiki ashimangira ko urubyiruko rufite impano ariko rukaba rugomba gufashwa kuzigaragaza no kuzibyaza umusaruro.

Iki kibuga cyatashwe na Perezida Kagame cyubatswe n’umuryango Giant of Africa ugizwe n’Abanyafurika bahoze bakina muri shampiyona ya Basketball muri Leta zunze ubumwe za Amerika izwi nka NBA.

Mbere yuko iki kibuga cyubakwa aha kuri Rafiki nubundi hari hasanzwe ikibuga cya Basketball ariko kitajyanye n’igihe ndetse cyari kinashaje aho wasanganga no mu kibuga hagati hagaragara ibinogo nkuko na bamwe mu bagikiniragaho babitangaje.

Iki cyahubatswe ariko cyo cyubatswe mu buryo bwiza bujyanye n’igihe kuko abantu bashobora no kugikiniraho mu masaha y’ijoro kubera amatara akimurikira ahari, ibi bikazafasha abana bakiri mu mashuri kuba bahakinira na nyuma y’amasomo ya nimugoroba.

Ubwo yatahaga ku mugaragaro iki kibuga, umukuru w’igihugu Paul Kagame yashimiye byimazeyo uyu muryango wahisemo kubaka iki kibuga mu Rwanda kuko bizafasha abana bakiri bato gukuza no kugaragaza impano zabo mu gukina umukino wa Basketball.

Perezida Kagame yagize ati : “Aba bana bafite impano ariko ntabwo babasha kuzigaragaza mu gihe baba batabonye amahirwe nk’aya mubahaye. Ibi bikorwaremezo ni ikintu gikomeye kuri twe, kandi ndahamya ko uko igihe kizagenda cyigira imbere, buri umwe azagenda avumbura ibyo yifitemo natwe tutari tuzi ko ashoboye. Ni nako no mu rwego rwagutse ibihugu bitera imbere, ni ukubona amahirwe no kuyabyaza umusaruro, ariko ikiruta ibindi ni uburyo urubyiruko rwacu rubona ayo mahirwe ngo rubashe kugaragaragaza iyo mpano rwifitemo.”

Aha hazwi nko kuri Club Rafiki ni hamwe mu hantu mu Rwanda hakuriye abakinnyi benshi bazwi mu mukino wa Basketball ndetse na Volley ball kuko giteye ku buryo hashobora gukinirwa iyi mikino yombi. Abagize Giant of Africa bahisemo kuba ariho bubaka iki kibuga bitewe nuko ari cyo cyakuriyeho abakinnyi benshi bazwi muri uyu mukino.

Burasa Ishimwe Naomie n0 5, iburyo, umunyeshuri ukina Basketball [ umukobwa wa Burasa Jean Gualbert ] niwe wahaye Perezida Kagame umukasi wo gukata liba [ luban ] ni amateka akomeye k’umuryango we.

Mbere nticyari gifite aho abantu bicara bareba imikino (tribune) ariko ubu abareba imikino ihakinirwa bashobora kubona ahantu heza bicara bakareba umukino.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yashimiye abagize Giant of Africa n’abayishinze kuba barahisemo gukorana n’u Rwanda dore ko iyi mikoranire n’u Rwanda yatangiye guhera mu 2015.

Masai Ujiri watangije umushinga Giant of Africa yasabye abana bakiri bato gukoresha amahirwe bahawe bagakuza impano zibarimo mu gukina umukino wa Basketball.

Abana bakinira kuri iki kibuga bishimiye gutahwa kw’iki kibuga ariko by’umwiariko kuba cyatashwe na Perezida Kagame ngo ni agahebuzo. Uyu mushinga wa Giant of Africa ukorera mu bihugu bitandatu bya Afurika birimo n’u Rwanda.

Perezida Kagame yashimiye abubatse iki kibuga asaba abana kukibyaza umusaruro

Abana banejejwe nuko babonye uburyo bwo kugaragaza impano zabo

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu marembo ya Stade amahoro

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu...

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya Perezida Kagame

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya...

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira irahira rya Perezida Kagame

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira...

NEW POSTS
Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...