LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera
Publish Date: vendredi 17 mars 2017
VISITS :5882
By Admin

Inkuru iri kuvugwa cyane muri Kigali ni iy’umukobwa w’umunyamakurukazi wahisemo kwibanira n’undi mugenzi we bahuje igitsina.

Umukobwa witwa Mucyo Becky wahoze ari umunyamakuru kuri Radio na Tv 10 yasabwe na mugenzi we bahuje igitsina ko bashyingiranwa ndetse arabimwemerera, igikorwa kitamenyerewe hagati y’abantu babiri bahuje igitsina mu Rwanda.

Mu Rwanda byavuzwe kenshi ko ubutinganyi bwadutse ndetse bamwe bakabifata nk’ibihuha gusa muri iyi minsi ibintu byafashe indi ntera, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Werurwe 2017 kuri Hotel imwe iherereye Kibagabaga, Becky Mucyo n’umukobwa uzwi nka Ferrand bivugwa ko ari umurundi bemeranyije kurushinga maze amafoto y’uwo munsi w’amateka hagati yabo ashyirwa hanze.

Abakobwa babiri baritegura gushyingiranwa.

Ferrand na Becky bemeranyije kubana

Becky ni uwo wambaye ikanzu itukura ufite icyapa cyanditseho YES, Ferrand ni uwambaye inkweto z’umweru,ipantalo itukura n’ishati y’umweru ufite icyapa cyanditseho ME.

Amakuru avuga ko Becky iby’umubano we na mugenzi we yabitangarije itangazamakuru ntacyo yishisha ku murongo we wa telefoni avuga ko yishimiye intambwe bateye mu buzima bwabo. Uyu mukobwa ndetse yikomye bikomeye abirirwa babatuka, avuga ko ikibazo ari ibyo baba badasobanukiwe yongeraho ko kuba babana ari uburenganzira bwabo.

Yakomeje ashimira Leta y’u Rwanda kuba nta muntu ibangamira mu mahitamo ye. Abajijwe igihe bazakorera ubukwe Becky yavuze ko nibiba azatumira abantu ariko ko atahita atangaza igihe nyacyo. Becky avuga ko we na Ferrand bagiye kuzuza umwaka bakundana.

Nk’uko zimwe mu nshuti za hafi z’aba bombi zibitangaza ziravuga ko batangiye gupanga ubukwe ku buryo mu minsi ya vuba barambikana impeta mu ruhame ndetse bagakora n’ubukwe.

Dore andi mafoto aherekejwe n’amagambo agaragaza ubunshuti aba bakobwa bombi bitegura kurushinga bafitanye.

Aya mafoto agaragaraho amagambo bagiye bandikirana ku mbuga nkoranyambaga babwirana ko bakundana by’agahebuzo.

Ese ibi umuco nyarwanda urabyemera, Ese Minisiteri ifite umuco munshingano zayo yo ibibona ite ? mudusobanurire ? e-mail yacu ni rushyashya@gmail.com

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO
dudu

mwababariye u Rwanda rwacu koko !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

joselyne ineza

eeeh ! biratangaje cyane ibyo ntibikwiye kubaho pe kuko sibyiza nagato ahubwo haba harimo nuburwayi bukabije tugomb kubirwanya. thxs

umuhoza diane

Ndumva tugeze kure pe !ubutinganyi ni bubi cyane ndetse n'Imana ibyanga urunuka Leta nishyireho itegeko rihana ubutinganyi nibitaba ibyo ababukoraga rwihishwa nabo barabushyira ahagaragara

Aime

IBINTU BIROROSHYE NIBA ATARI ABANYARWANDA BASUBIZWE IWABO KANDI NTIMWONGERE KUBIHA AGACIRO MU BYANDIKA MUBINYAMAKURU .

emmanuel

ahari ubanza barafashwe na za ndwara zifata mu mutwe bita mu gifaransa *deviation sexuelles* mubababarire sibo, ni ukubavuza

Ndabukiye Lambert

Ubutinganyi,n'ibubi n'Imana irabyanga, nikimenyimenyi byatumye irimbura sodomu na gomora. Ikindi umuco wacu ntubyemera rwose.

hodali

uwomuco simwiza kuko ibyo nakera abantubarabikoze bituma umuvumo ubazaho Imana irabarimbura aho ni isodomon'igomora Imana idutabare

olivier

bajyane umwanda iwabo

gruec

Ariko mbabaze, hari ahantu muri bibiliya cyangwa muri Gazeti ya leta cyangwa code civil code penal by'u Rwanda musanga itegeko rihana iyo mibanire cyangwa rihemba abagore n'abagabo ? Niba atariko bimeze se "inka" ntiyari igikoko nk'ibindi ariko mukaza kuyemerera kubana n'abantu kubera inyungu mwayibonaga : izo ni nk'amata, inyama, ifumbire yemwe mwaje no kuyemerera kugira uruhare rukomeye rwo kuba ikimenyetso cy'umwana mushyingiye muwundi muryango". So n'abo bakobwa n'abahungu mubahe amahirwe mu muryango nyarwanda atari kubera ko mubikunda ahubwo kubera ko mushobora kubibyaza inyungu. Turazi twese ko muri TOURISM(LGBT) ifite umwanya w'ikirenga muguteza imbere ubukererugendo no muzindi service kandi mubinyemereye tuzagenda tuganiraho. Murakoze

John

jye nabakora nabashyira mu kivu

ltangishaka jmv

ishyano ryacitse umurizo peeeee minisitiri wu muco ibikurikirane

Fidele

Ishyano ryaraguye irindi rirerera ! ayo mashyano yo se kandi turayakizwa n'iki mu rwatubyaye ?

Francis

Genda Rwanda warakubititse ! ikizira cyahawe penetensiya mu gihugu abashinzwe umuco barebera mba ndoga Biryuwiziritse ! Twiheshe agaciro se n'ibi bizamo ? niba nafataga ibyemezo rwose hari bamwe baba bamaze gusererwa ku mirimo yabo. . ibi ni ukuzanira umuvumo igihugu . Ariko aba batingana amanywa n,ijoro uwabakusanya akabajya iwawa nabo bazagororeka bakavamo abnatu bazima bakava ibuzimu bakajya ibuntu . Tubitege amaso ntawuvuma iritararenga ababishinzwe buriya babibonye.

Kundwa

Basubizwe iwabo i Burundi baje gukoreraryo ubukwe bwabo !

Kacwende

Uyu muco urimo kwaduka hano iwacu dushatse nk'abanyarwanda twawamaganira kure kandi na Leta ikabigiramo uruhare. Nka minista w'umuco ntabwo agomba guceceka kuko niba bitangye kujya hanze nuko bene kubikora barungurutse leta bagasanga iva ! Ndabizi wenda bamwe mu bayobozi batinya kubyamagana kugira ngo abaterankunga badafunga robine. Twe nk'abanyarwanda nitwe tugomba kugena umurongo tugenderaho nkuko iyo bigeze mu matora tubisakuza cyane. None turabura iki ngo twe kwigana iyo ngendo mbi ? Hari ababyitwaza ngo babone amaramuko hanze kure muri biriya bihugu bya mpatsebugu kahagenda bavuga ko babujije uburenganzira bwabo maze bakabasamira hejuru !! Murebe abagande bamaze kugera aho za merika, uburaya babeshya ngo M7 abamereye nabi ? Abo nabo kuberako turimo kubamagana ejo muzumva ngo buriye bageze iyo hakurya. Aba ni amayeri barimo ngo babone visa. Ariko bayibina batayibina barfeke gusebya umuco nyarwanda

nsanzimana

ababakobwa bakwiyegufatirwa ibihano pe ?

benjamin

ese ? beneta ubu isiturimo murabona ituganishahekoko Umwami YESU aturengere tugezekure mwabakobwamwe YESU,abasange kandimwibuke ko icyocyaha cyatumye Imana irimbura,sodoma nagomora

Emmanuel

Aba bakobwa barashaka guteza igihugu akaga gakomeye jye numva reta yafata icyemezo cyo kubasubiza iwabo kuko nibabareka birafata intera ndende kurubyiruko rwacu cyane ko aba banyabyaha biravugwa ko arabarundi bahungiye murwanda mwizina rya yesu basubire iwabo bituroga kuko kuba bamaze umwaka bakorerera ubutinganyi hano wasanga aribo bateje amapfa hano ninzara

Emmanuel

Aba bakobwa barashaka guteza igihugu akaga gakomeye jye numva reta yafata icyemezo cyo kubasubiza iwabo kuko nibabareka birafata intera ndende kurubyiruko rwacu cyane ko aba banyabyaha biravugwa ko arabarundi bahungiye murwanda mwizina rya yesu basubire iwabo bituroga kuko kuba bamaze umwaka bakorerera ubutinganyi hano wasanga aribo bateje amapfa hano ninzara

Bob

Mukure amahano mu gihugu umujinya w'Imana utaragwira u Rwanda.

1 | 2

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umwe mu bapolisi b’abarinzi bakomeye mu gihugu cya Uganda yakatiwe urwo gupfa

Umwe mu bapolisi b’abarinzi bakomeye mu gihugu cya Uganda yakatiwe urwo...

Abatwara ibinyabiziga bijya mu bikorwa byo kwiyamamaza baributswa kubahiriza amategeko y’umuhanda

Abatwara ibinyabiziga bijya mu bikorwa byo kwiyamamaza baributswa...

Ubudasa aho Paul Kagame yasoreje urugendo rwo kwiyamamaza kumunsi wa 8 mu Ntara y’Uburasirazuba

Ubudasa aho Paul Kagame yasoreje urugendo rwo kwiyamamaza kumunsi wa 8...

Paul Kagame akomeje kwiyamamariza muri Nyagatare, Gatsibo na Kayonza

Paul Kagame akomeje kwiyamamariza muri Nyagatare, Gatsibo na...

NEW POSTS
Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

25-07-2017

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

21-07-2017

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

14-07-2017

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

14-07-2017

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

12-07-2017

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

10-07-2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere...

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

10-07-2017

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba...