LATEST NEWS
Mu Rwanda
Kitoko yasobanuye byinshi ku ndirimbo ’Thank you Kagame’ yanashyiriye hanze amashusho–VIDEO
Publish Date: mercredi 16 août 2017
VISITS :908
By Admin

Mu minsi amaze mu Rwanda,Kitoko Bibarwa yakoze indirimbo ‘Thank you Kagame’, ayikoresha cyane mu kwamamaza Perezida Kagame ubwo yiyamamarizaga kuyobora u Rwanda, amatora akarangira n’ubundi Paul Kagame atsinze.

Kitoko Bibarwa rero iyi ndirimbo yamaze kuyikorera amashusho anayisobanuraho byinshi.

Mu kiganiro yagiranye n’Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko yishimiye bikomeye iterambere yasanze igihugu cyaragezeho. Kitoko avuga ko usibye inyubako ya Kigali Convention Center, hari n’ibindi bikorwa byinshi igihugu cyateyemo imbere bigaragarira buri wese.

Usibye ibi ariko Kitoko yatangaje ko iyi ndirimbo ari indirimbo isanzwe yaririmbye ashaka kugaragaza ko akunda kandi yishimira Perezida Paul Kagame. Kitoko yagize ati :

"Iyi si indirimbo yo kwamamaza ni indirimbo isanzwe nkuko nakora indirimbo y’urukundo ikagufasha gutera umutoma umukunzi, iyi nayo nayikoze ngo ibe yafasha buri wese n’ubusanzwe ukunda Perezida (Paul Kagame) kuba yamuririmba muri iyi ndirimbo kuko nzi kandi nizera ko akunzwe na benshi ".

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Pastor P umwe mu bamaze kwamamara mu gutunganya indirimbo z’abahanzi nyarwanda, naho amashusho afatwa ndetse atunganywa na Mariva uyu nawe akaba amaze gukora amashusho y’indirimbo zitari nke mu ndirimbo z’abahanzi nyarwanda.

VIDEO Y’Indirimbo ‘Thank you Kagame’

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Prophet Fire [ Pastor Bosco ] avuye i Burayi ahatangije itorero Patmos ndetse ngo ibitangaza byarakoretse

Prophet Fire [ Pastor Bosco ] avuye i Burayi ahatangije itorero Patmos...

Perezida Kagame yakiriye abasenateri babiri bakomeye ba Amerika [ AMAFOTO ]

Perezida Kagame yakiriye abasenateri babiri bakomeye ba Amerika [ AMAFOTO...

Nta masomo mukeneye mu kwibungabungira umutekano, ni ukwibukiranya -Guverineri Gatabazi

Nta masomo mukeneye mu kwibungabungira umutekano, ni ukwibukiranya...

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwimuriwe ku wa gatanu tariki 13.10.2017

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwimuriwe ku wa gatanu tariki 13.10.2017

NEW POSTS
Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega u Rwanda

4-10-2017

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega...