LATEST NEWS
Mu Rwanda
Kwibuka 23 : Minisitiri Uwacu yaganirije abapolisi ku kurinda ibyagezweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi [ AMAFOTO ]
Publish Date: mardi 11 avril 2017
VISITS :671
By Admin

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Julienne Uwacu yagiranye ikiganiro n’abapolisi barenga 500 bakorera ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru , akaba yavuze birambuye ku byo u Rwanda rwagezeho mu myaka 23 nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’ibisabwa ngo bikomeze kubungwabungwa.

Iki kiganiro kikaba cyari mu murongo wo kwibuka ku nshuro ya 23 jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Muri icyo kiganiro, Minisitiri Uwacu yagize ati :” Twageze kuri byinshi nk’igihugu kubera ko twahisemo umutekano nk’inkingi mu byo dukora byose, niyo mpamvu nk’abashinzwe kureba ko amategeko yubahirizwa, inkunga yanyu ku iterambere ry’iki gihugu ari ingenzi.”

Yakomeje asobanura amateka y’u Rwanda rwa mbere y’ubukoloni, urwo mu gihe cy’ubukoloni ndetse n’urwa nyuma y’ubukoloni rwateguye rukanashyira mu bikorwa jenoside yahitanye miliyoni irenga y’Abatutsi bishwe nabi amahanga arebera.

Aha yagize ati :” U Rwanda rwongeye kuvuka bushya kandi kugirango rube aho ruri uyu munsi ni uko hari abitanze cyane. Intambwe tugezeho irashimishije ariko ntitwakwemera gutakaza igihe n’iyo cyaba gito kuko ibyo tugomba gukora bikiri byinshi.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana wari witabiriye icyo kiganiro, yabwiye abapolisi ko bagomba guhora biteguye guhangana n’ikibazo cyose kandi bakwiye kugikemura no gukora mu nyungu z’Abanyarwanda.

IGP Gasana yagize ati :” N’ubwo ibibazo by’ingengabitekerezo ya jenoside ari bike, ntitwari dukwiye kugira na kimwe ; Polisi y’u Rwanda ihora iharanira ko umuryango nyarwanda utarangwamo ingengabitekerezo ya jenoside.”

Icyumweru cyo kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyatangiye ku italiki ya 7 Mata , aho abapolisi bari mu gihugu no hanze yacyo mu butumwa bw’amahoro bakomeje kwifatanya n’abandi Banyarwanda mu bikorwa bijyanye no kwibuka.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Itsinda ryihariye ry’abapolisikazi bazajya kubungabunga ubutumwa bw’amahoro ryiteguye neza

Itsinda ryihariye ry’abapolisikazi bazajya kubungabunga ubutumwa bw’amahoro...

Hifujwe ko Anne na Diane baburana ukwabo na nyina ukwe

Hifujwe ko Anne na Diane baburana ukwabo na nyina ukwe

Ku nshuro ya kane, Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwasubitswe, basabye guhabwa Bibiliya zabo n’ ibitabo by’indirimbo

Ku nshuro ya kane, Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwasubitswe, basabye guhabwa...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Prophet Fire [ Pastor Bosco ] avuye i Burayi ahatangije itorero Patmos ndetse ngo ibitangaza byarakoretse

Prophet Fire [ Pastor Bosco ] avuye i Burayi ahatangije itorero Patmos...

NEW POSTS
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...