LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Loni yambitse imidari y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda muri Darfur
Publish Date: mercredi 10 mai 2017
VISITS :169
By Admin

Abapolisi 80 bakorera mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Darfur(UNAMID) bambitswe imidari y’ishimwe kuri uyu wa kabiri taliki ya 9 Gicurasi 2017.

Uyu muhango abereye ku cyicaro gikuru cy’ubu butumwa wayobowe n’intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru wa Loni muri UNAMID , Kingsley Mamabolo.

Abambitswe imidari ni abarimo gusoza igihe cy’umwaka bamara mu butumwa bw’amahoro badakorera mu matsinda ayo ariyo yose (Individual Police officer cyangwa IPOs), aho baba ari abarimu cyangwa abajyanama.

Muri uwo muhango kandi, habayeho guceceka umunota hibukwa ababuriye ubuzima bwabo mu butumwa bw’Umuryaryo w’Abibumbye bose.

Ni umuhango wari witabiriwe kandi n’umuyobozi w’ingabo muri UNAMID , Lt Gen. Franck Mushyo Kamanzi ; uwari uhagarariye umuyobozi wa Polisi muri ubu butumwa Samuel Koffwie ; hari kandi Karen Tchalian akaba n’umugaba w’ingabo muri UNAMID ndetse na Dr. Mohammed Tarawana ushinzwe ubuyobozi n’abakozi muri Polisi ya UNAMID.

Mamabolo mu ijambo rye, yagarutse ku bapolisi b’u Rwanda bakoreye mu butumwa bw’amahoro guhera mu 2004 maze yongeraho ati :” Na jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ntiyabujije u Rwanda gutanga umusanzu warwo mu kugarura amahoro ku rwego mpuzamahanga.”

Yabashimiye ubwitange no kwihangana bibaranga cyane cyane mu bikorwa byo kurinda abasivili no kubafasha aho avuga ko ari batangirwa ubuhamya n’abo baha serivisi aribo baturage.

Yanashimye ubunyamwuga n’imyitwarire myiza bigaragazwa n’abapolisi b’u Rwanda.

Mabololo kandi yibukije abambitswe imidari uruhare rwabo mu gushyira mu bikorwa ibyo UNAMID yiyemeje mu kazi ka buri munsi nko kwigisha abaturage ibyo kwirindira umutekano ; yabasabye gukomeza kubaha indangagaciro z’umuco w’abaturage bashinzwe maze agira ati :” Nzashimishwa no gukomeza gukorana n’abapolisi b’u Rwanda mu gihe kizaza cyane mu gihe gisoza ubutumwa.”

Senior Superintendent Bernard MUKAMA, uyoboye abapolisi b’u Rwanda yashimye abambitswe imidari kandi ashima imikoranire ikomeje kubaho hagati ya Polisi y’u Rwanda na UNAMID.

Source : RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Icyo Kagame avuga ku mikorere ya MONUSCO muri Kongo

Icyo Kagame avuga ku mikorere ya MONUSCO muri Kongo

Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika ibiganiro mu Rwanda

Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika ibiganiro mu Rwanda

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

John Mirenge wahoze ayobora RwandAir asigaye ayobora Prime Insurance Ltd

John Mirenge wahoze ayobora RwandAir asigaye ayobora Prime Insurance...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...