LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Madamu wa Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya yasuye Isange One Stop Centre
Publish Date: samedi 29 avril 2017
VISITS :450
By Admin

Kuwa gatanu tariki ya 28 Mata, Madamu wa Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya Roman Tesfaye, yasuye ikigoIsange one stop centre kiri ku Kacyiru, asobanurirwa anirebera uruhare rwacyo mu gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubufasha kibaha.

Madamu Tesfaye, wari uherekejwe n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi n’ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba Rosemary Mbabazi, ageze kuri icyo kigo yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuzima n’ubuvuzi bw’ibanze, Dr Patrick Ndimubanzi, umuyobozi wa Kigali Forensic Laboratory Commissioner of Police (CP) Dr. Daniel Nyamwasa, umuhuzabikorwa wa Isange One Stop Centres Supt. Shafiga Murebwayire, n’abandi.

Madamu Tesfaye watambagijwe ibyumba by’iki kigo ndetse akanasobanurirwa serivisi zibitangirwamo, yavuze ko ibyo iki kigo gikora byivugira kandi iri ibya kimuntu.

Yavuze ati :”Ibyo iki kigo gikora birivugira kandi ni ibya kimuntu, ibikorwa byacyo ni intambwe ikomeye mu kurengera uburenganzira bw’umugore no guharanira iterambere rye muri rusange. Nshimiye abagize uruhare mu ishyirwaho ryacyo n’imikorere yacyo.”

Ikigo Isange cyashinzwe muri 2009, kikaba gitanga ubufasha burimo ubuvuzi n’ubujyanama ku bagiriwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kandi byose kikabikora ku buntu.

Madamu wa Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya Roman Tesfaye asinya mugitabo cy’abashyitsi

Umuhuzabikorwa wa Isange One Stop Centres Supt. Murebwayire, yavuze ko kuva muri 2009 Isange One Stop Center imaze kwakira abantu ibihumbi 15 bahuye n’ihohoterwa, 87% muri bo bakaba ari abagore, kandi 57% bari munsi y’imyaka 18.

Supt. Murebwayire yavuze ati :”Kugeza ubu tumaze kugeza ibigo bya Isange mu bitaro 45 byo mu gihugu, nk’imwe mu ngamba zo kwegereza abaturage ibikorwa by’iki kigo.”

Yasobanuriye aba bashyitsi ko mu rwego rwo gufasha no kwita k’uwakorewe ihohoterwa uba wabagannye, iyo ahavuye agataha bakorana n’inzego z’ibanze bakamwitaho, kugirango bamusubize mu muryango nyarwanda nta pfunwe.

Source : RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika ibiganiro mu Rwanda

Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika ibiganiro mu Rwanda

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

John Mirenge wahoze ayobora RwandAir asigaye ayobora Prime Insurance Ltd

John Mirenge wahoze ayobora RwandAir asigaye ayobora Prime Insurance...

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri Congo

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...