LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Me Bernard NTAGANDA yaraye asohowe ikubagahu n’aba Sécurité ba TOPSEC.
Publish Date: mardi 28 février 2017
VISITS :5257
By Admin

Ku mugoroba wo kuri uyu wambere Me Bernard NTAGANDA w’ishyaka PS-Imberakuri wari watangaje ko atangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara kubiro b’urugaga rw’aba Avocat yasohowe ikubagahu n’abashinzwe umutekano ba TOPSEC.

Icyo twabashije kumenya ni uko Me B. NTAGANDA wari wiyemeje kuharara n’ubwo ari hanze bwose ngo kugeza igihe ikibazo ke gikemukiye, nyuma y’uko asohowe n’abashinzwe umutekano yaje kuryama mu modoka, aho yakuwe saa yine z’ijoro n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda kuko bitemewe kurara aho hantu.

Impamvu yatumye Me NTAGANDA yiyemeza gukora iyo imyigaragambyo ngo ni ukugirango aharanire uburenganzira bwo kugirango akomorerwe gusubira mu mirimo ye yo kunganira ababuranyi biciye muri Cabinet d’avoca ye. Iyi mirimo yari yarataye akayoboka inzira ya Politiki. Bernard Ntaganda yakunze kumvikana avuga ko afite akayihayiho ka Politiki, ariko ubanza kamurangiranye.

Me B. NTAGANDA

Me Julien- Gustave KAVARUGANDA, Perezida w’urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, yatangaje ko Me Ntaganda koko yatangiye imyigaragambyo kuri uyu wa Mbere ariko ibituma yigaragambya bikaba bidafite ishingiro kuko yasabwe ibyangombwa bisabwa akanga kubitanga.

Me Kavaruganda Julien ukuriye Urugaga rw’Abavoka

Me Julien- Gustave KAVARUGANDA avuga ko ibisabwa bitatu birimo kwerekana icyemezo cy’uko utakatiwe n’inkiko igifungo kingana cyangwa kiri hejuru y’amezi atandatu, gutanga ibirarane by’imisanzu utatanze ndetse no kugaragaza aho ugiye gukorera nyuma y’igihe ukuwe ku rutonde rw’abavoka. Ibi byose ngo ntabyo Me Ntaganda yatanze, kandi ngo ntabwo yashyirwa ku rutonde adatanze ibisabwa byose.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO
SONGA

Umanika agati wicaye wajya kukamanura ukisumbukuruza. Uyu mugabo yihinduye inshyomotsi ngo arakina za Politike atanazishoboye, none dore abuze epfo na ruguru kubera kwigira Nyirandabizi.

rugwiro

hahahahhhhh,reka daaaa buriya arashaka kujya kuburanira ziriya ntemera hamwe zirimo koherezwa mu rda kuko bshuj'umwuka

karangwa

Umuntu wiyita umunyamategeko atari intangarugero mu kuyubahiriza ubwo ni gati ki koko ???

Tubanambazi

Avocat wambara imikufi mu gatuza inyuma y'umupira ufunze mu gatuza ! Bashebuja b'abazungu bongeye kumuha ikiraka !


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Niyitegeka ugiye gusimbura Depite Mukayisenga witabye Imana ni muntu ki ?

Niyitegeka ugiye gusimbura Depite Mukayisenga witabye Imana ni muntu ki...

Dore Tekinike Bamwe Muba Pasiteri Basigaye Bakoresha Kugirano Abakirisiu Babo Bature Amadorari Gusa

Dore Tekinike Bamwe Muba Pasiteri Basigaye Bakoresha Kugirano Abakirisiu...

Abakinnyi Ba Filime Bakomeye Ku Isi Bamenyekanye Muri Filime Baby Police Bageze Kigali Mugitaramo Cya (AMAA)

Abakinnyi Ba Filime Bakomeye Ku Isi Bamenyekanye Muri Filime Baby Police...

Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abagishakira amaramuko mu bishanga

Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abagishakira amaramuko mu...

Urubanza rw’abasirikari bakekwaho kwica rwaburanishirijwe mu ruhame

Urubanza rw’abasirikari bakekwaho kwica rwaburanishirijwe mu...

NEW POSTS
Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

12-06-2017

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...