LATEST NEWS
MURI AFURIKA
MINEDUC yashyize ahagaragara uko gahunda yo gusubira ku mashuri izaba iteye, inagira n’icyo yisabira ababyeyi
Publish Date: dimanche 16 avril 2017
VISITS :387
By Admin

Minisiteri y’Uburezi iributsa abayobozi b’ibigo by’amashuri, Abarezi, Ababyeyi, Abanyeshuri ndetse n’abagize amashyirahamwe akora umwuga wo gutwara abantu mu ngendo zitandukanye ko amasomo y’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2017 azatangira kuwa kabiri tariki ya 18 Mata 2017.

Gahunda yo gusubira ku mashuri ku banyeshuri biga mu bigo bibacumbikira ikaba iteye itya :

Kuwa mbere, tariki ya 17 Mata 2017

Hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu turere twa :

Nyanza , Kamonyi , Huye na Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo,
Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba,
Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Kuwa Kabiri, tariki ya 18 Mata 2017

Hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu turere twa :

Gisagara, Ruhango, Nyaruguru na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo,
Karongi, Rutsiro, Ngororero, Rubavu na Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba

Kuwa gatatu, tariki ya 19 Mata 2017

Hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu Ntara y’Amajyaruguru nay’Iburasirazuba.

Minisiteri y”uburezi iributsa kandi ko :

Buri mwana agomba kuba yambaye Umwambaro w’ishuri umuranga “Uniform” anafite ikarita y’ishuri ;

Abayobozi b’ibigo by’amashuri, abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge barasabwa gukurikiranira hafi iby’ingendo z’abanyeshuri bo ku bigo bayobora ;

Ababyeyi baributswa kandi ko umunyeshuri utubahirije umunsi yagombaga kugerera ku ishuri yakirwa ari uko azanye umubyeyi we.

Hagati aho kandi , Minisiteri y’uburezi mu itangazo yashyize ahagaragara yasabye ababyeyi kohereza abanyeshuri biga mu bigo bibacumbikira ku gihe, aho yasabye kubagurira amatike bitarenze ku cyumweru, tariki ya 16 Mata 2017 ;

Ababyeyi baributswa kandi ko nta munyeshuri uzakirwa ku ishuri nyuma y’amatariki yagenwe batari kumwe.

Abana basubira kumshuri

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Valens Ndayisenga ararira ayo kwarika nyuma yo kudatwara shampiyona

Valens Ndayisenga ararira ayo kwarika nyuma yo kudatwara shampiyona

Kimironko:Udafite Umwuka Wera nta rukundo agira-Col Ndakebuka

Kimironko:Udafite Umwuka Wera nta rukundo agira-Col Ndakebuka

Kigali:Umugabo yishe mugenzi we amukekaho kumusambanyiriza umugore [ Yavuguruwe ]

Kigali:Umugabo yishe mugenzi we amukekaho kumusambanyiriza umugore [...

Nyaruguru : Polisi yafatanye abagabo batanu amafaranga y’amiganano

Nyaruguru : Polisi yafatanye abagabo batanu amafaranga y’amiganano

’ La Palisse Hotel ’ ishobora kuba mubo Perezida Kagame yabwiraga

’ La Palisse Hotel ’ ishobora kuba mubo Perezida Kagame yabwiraga

NEW POSTS
Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana Miliyoni 51 ya PL

28-06-2017

Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana...

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye Ubutabera

28-06-2017

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye...

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri Rwandair

27-06-2017

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri...

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

26-06-2017

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

26-06-2017

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...