LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare
Publish Date: lundi 26 juin 2017
VISITS :736
By Admin

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, kuri uyu wa Kane, yakiriye indahiro ya Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare, n’iya Cpt. Gerard Ntaganira, Umucamanza mu Rukiko rwa Gisirikare, bombi bemejwe n’Inama y’Abaministiri yo kuwa 26 Gicurasi 2017.

Murekezi yabibukije ko icyizere bagiriwe na Perezida Paul Kagame ndetse n’indahiro bakoreye imbere ye bifite agaciro gakomeye, bikaba igihango bagiranye n’Abanyarwanda batagomba gutatira.

Yagize ati “Akazi kanyu ni ukubahiriza ihame ry’uburenganzira n’ubwisanzure bwa muntu Leta y’u Rwanda yiyejeme kugenderaho.”

Kugira ngo bazabashe kubahiriza izo nshingano, Minisitiri w’Intebe yabasabye gushishoza no guharanira ubutabera.

Yakomeje agira ati “Ibi bizabarinda kugira abere abanyabyaha no kugira abanyabyaha abere ; Kuba inyangamugayo ku buryo n’abo muzacira imanza bagatsindwa bazajya banyurwa n’ibyemezo byanyu ; Guhora murangwa n’imyitwarire iboneye muri byose kandi hose.”

“Umucamanza mwiza noneho by’akarusho w’umusirikari wa RDF tuziho imyitwarire iboneye mu rwego rwo hejuru, agomba kuba bandebereho ; gukora cyane kugira ngo muzirinde amadosiye y’ibirarane. Mwibuke ko ubutabera butinze buba bwataye agaciro. Ibi biranajyana no gutanga serivisi nziza u Rwanda rwagize intego.”

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi aha impanuro abarahiye

Minisitiri w’Intebe yabahaye impanuro agendeye ku mpanuro zatanzwe na Mahatma Gandhi zijyanye n’icyo umuntu yakora buri gitondo kugira ngo abe intabera muri byose, ati “Ntawe nza kwifuriza ikibi, ntawe nza kurenganya, abanyamafuti ndabatsindisha ukuri.”

Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare, Lt. Col Déo Rusizana

Umucamanza mu Rukiko rwa Gisirikare, Cpt. Gerard Ntaganira arahirira kuzuzuza inshingano yahawe

Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare, Lt. Col Déo Rusizana, asinya nyuma yo kurahira

Umugaba w’Ingabo z’Igihugu Gen. Patrick Nyamvumba yari yitabiriye uyu muhango

Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe n’abandi bayobozi bakuru ba gisilikare bitabiriye umuhango

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umwe mu bapolisi b’abarinzi bakomeye mu gihugu cya Uganda yakatiwe urwo gupfa

Umwe mu bapolisi b’abarinzi bakomeye mu gihugu cya Uganda yakatiwe urwo...

Abatwara ibinyabiziga bijya mu bikorwa byo kwiyamamaza baributswa kubahiriza amategeko y’umuhanda

Abatwara ibinyabiziga bijya mu bikorwa byo kwiyamamaza baributswa...

Ubudasa aho Paul Kagame yasoreje urugendo rwo kwiyamamaza kumunsi wa 8 mu Ntara y’Uburasirazuba

Ubudasa aho Paul Kagame yasoreje urugendo rwo kwiyamamaza kumunsi wa 8...

Paul Kagame akomeje kwiyamamariza muri Nyagatare, Gatsibo na Kayonza

Paul Kagame akomeje kwiyamamariza muri Nyagatare, Gatsibo na...

NEW POSTS
Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

25-07-2017

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

21-07-2017

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

14-07-2017

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

14-07-2017

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

12-07-2017

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

10-07-2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere...

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

10-07-2017

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba...