LATEST NEWS
Mu Rwanda
Mu Rwanda abakandida bigenga basabwa sinyatire 600 naho muri Kenya bagasabwa 48,000
Publish Date: lundi 19 juin 2017
VISITS :336
By Admin

Muri iyi minsi hari ibihugu bibiri nkunze gufataho ingero kurusha ibindi. Ibyo ni u Rwanda na Kenya n’impamvu ikaba ari uko byombi biri mu myiteguro y’amatora azokorwa mu minsi yegeranye kandi ibi bihugu uko ari bibiri bikaba bifite imikoranire myiza muri EAC.

Ibi bihugu byombi biri mu bihe bisa kandi bikomeye. Imyiteguro n’amatora nyirizina ni ibintu bihenze, bivunanye, bigomba kwitonderwa kuko bikurura impaka zishobora kubamo iza ngo turwane !

Igihugu icyo aricyo cyose kitwa yuko kigendera kumahame ya Demokarasi kigomba kugira komisiyo y’amatora, ifite abakozi n’ibikoresho bihagije.

Tubivuze mu nyito y’icyongereza komisiyo y’amatora mu Rwanda yitwa National Electoral Commission (NEC) naho muri Kenya ikitwa Independent Electoral and Boundaries Commission (IEBC). Izi komisiyo zombi hari ikintu gikomeye zihurijeho.

Yaba Prof Kalisa Mbanda ukuriye NEC cyangwa Wafura Chebukali ukuriye IEBC, bakomeje gushimangira yuko amafaranga yo kuzakoreshwa mu matora ahari kandi ahagije ! Ibyo ni byiza cyane kuko muri DRC ho amatora yananiranye gukorwa ngo kubera ikibazo cy’amafaranga !

Amatora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda azaba tariki 04/08/2017 naho muri Kenya akazaba tariki 08/8/2017.

Hano mu Rwanda usanga bamwe bavuga yuko abifuza kuziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika basabwa ibintu bibananiza, cyane binubira umubare basabwa w’abantu bagomba kubasinyira ngo kadidatire zabo zibe zakwemerwa muri NEC.

Ariko noneho tekereza. Mu gihe hano mu Rwanda uwifuza kuzaba umukandida wigenga ku mwanya w’umukuru w’igihugu asabwa gusinyirwa n’abantu bafite ikarita y’itora 600 harimo nibura 12 kuva muri buri Karere, muri Kenya ho usinyirwa n’abantu 48,000 nibura 24 bava muri buri karere.

Muri Kenya kandi hiyongeraho yuko ugusinyira agomba kuba nta mutwe wa politike abarizwamo naho mu Rwanda n’uri mu ishyaka riri ku butegetsi ashobora kugusinyira. Ubwiye umuntu muri Kenya ngo abifuza kuzaba abakandida Perezida mu Rwanda basabwa ibibananiza yaseka cyane kuko bo ibyo basabwa birenze kwemera. Tekereza nka ba Mwenedata iyo itegeko riza kuba rivuga yuko abafite imitwe ya politike babarizwamo batemerewe kubasinyira ! Na none tekereza gusabwa gusinyirwa n’abantu 600 naho muri Kenya bategekwa ibihumbi 48. Muri Kenya birakomeye cyane !

Nubwo ariko muri Kenya abifuzaga kuziyamamaza nk’abakandida bigenga bakomeje gusakuriza ibyo basabwagwa, nta cyahindutse kandi ntibyabujije yuko hari ababibonye kandidatire zabo zikemerwa na komisiyo y’amatora y’icyo gihugu. Kandidatire IEBC yanze ni umunani, hemerwa ebyiri zari zujuje ibyangombwa. Izemewe ni iy’uwitwa Michael Mwaura na Joseph Nyagah.

Prof Kalisa Mbanda na Wafura Chebukali of IEBC

Muri Kenya ho abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika bamaze kumenyekana. Abemejwe na IEBC kuzahatanira uwo mwanya muri ayo matora azaba tariki 08/08/2017 ni umunani, barimo abo babiri bigenga na batandatu baza bahagarariye imitwe ya politike. Abazaba bahagarariye imitwe ya politike ni Perezida Uhuru Kenyatta wa Jubilee n’uwo bari bahanganye ubushize, Raila Odinga wa ODM.

Abandi ni Ekuro Aukot ( Thirdway Alliance Party), Mohammed Abduba Dida (Tunza Qualition), Justuz Juma (Justice and Freedom Party) na Kwa Jirongo Shakhalanga (United Democratic Party).

Mu Rwanda ho NEC iracyakira kandidatire z’abifuza kuziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, urutonde ntakuka rw’abazaba bemerewe guhatanira uwo mwanya rukazatangazwa mu kwezi gutaha !

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

Karegeya Alfred w’i Remera yateye agahinda gakomeye Ababyeyi

Karegeya Alfred w’i Remera yateye agahinda gakomeye Ababyeyi

Uko abo kwa Rwigara bakoze ibyaha bashinjwa

Uko abo kwa Rwigara bakoze ibyaha bashinjwa

Itsinda ryihariye ry’abapolisikazi bazajya kubungabunga ubutumwa bw’amahoro ryiteguye neza

Itsinda ryihariye ry’abapolisikazi bazajya kubungabunga ubutumwa bw’amahoro...

Hifujwe ko Anne na Diane baburana ukwabo na nyina ukwe

Hifujwe ko Anne na Diane baburana ukwabo na nyina ukwe

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze