LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Mu Rwanda Hagiye Gutangizwa Ikigo Giteye nka ‘Iwawa’ kizakira abakobwa n’abagore bafite imyitwarire idahwitse
Publish Date: mercredi 10 mai 2017
VISITS :217
By Admin

Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikorabanuhanga (MYICT), yatangaje ko igiye kubaka ikigo ngororamuco kimeze nk’icya Iwawa kikazagororerwamo abakobwa n’abagore bafite imyitwarire ibangamira sosiyete.

Ubusanzwe kuva mu 2010, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kugororera abana babaswe n’ibiyobyabwenge n’indi myitwarire idahwitse, ku kirwa cya Iwawa bakigishwa imyuga inyuranye yazabagirira akamaro basubiye mu buzma busanzwe.

Kuri uyu wa 9 Gicurasi 2017, ubwo iyi Minisiteri yagezaga imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ikeneye muri 2017/2018 kuri Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, Minisitiri Jean Philbert Nsengimana, yatangaje ko abagore n’abakobwa na bo bakeneye aho kugororerwa.

Yagize ati “Igiteganywa ni urubyiruko rw’abagore n’abakobwa bagikeneye ubufasha bitewe n’ubuzima bubi cyane cyane bujyanye no gukoresha ibiyobyabwenge, nk’uko habaho urubyiruko rujyanwa Iwawa kubera ubuzererezi bushingiye ku ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge ntabwo ari urubyiruko rw’abahungu gusa, hari bake mu bakobwa n’abagore ; benshi usanga baranabyaye, bakeneye ubwo bufasha, icyo kigo akaba ari cyo kigiye kuza kubafasha.”

Iyi minisiteri igaragaza ko ikeneye miliyari zirindwi kugira ngo izabashe kucyuzuza, aho gitegurwa kuzubakwa i Gitagata mu Karere ka Bugesera, gusa mu ngengo y’imari bagaragaje ko bakeneye umwaka utaha bashaka kubona nibura miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo barangize igice cya mbere cy’uwo mushinga.

Depite Georgette Rutayisire yibajije igihe icyo kigo cyizuzurira kuko ngo cyavuzwe igihe kinini, ati “ Iki kigo ngororamuco cy’abakobwa cyavuzwe igihe kirekire, kuko turi kwita ku bahungu ariko abakobwa ugasanga basa n’aho bari gusubira inyuma, mudufashe kutubwira ngo inyigo yaratangiye imara umwaka wose w’ingengo y’imari, urarangira ntakirakorwa, na byo ntabwo byadushimishije, turifuza ko umwaka utaha muzaza mutubwira muti ‘tugeze aha noneho twaratangiye.’”

Minisitiri Nsengimana

Minisitiri Nsengimana yavuze ko amafaranga miliyoni 250, angana na 20% by’agenewe kuzubaka icyo kigo.

Ati “ Ariya ni amafaranga ahabwa umuntu wasinye amasezerano kugira ngo atangire kubaka, ingengo y’imari kizasaba kugira ngo kizabe kirangiye, ni umushinga w’imyaka itanu, n’aya ni make, ariko tuzareba uburyo twakora kugira ngo gitangire gukora kitagombye kuzura. Hari inzu dushobora guheraho tugasana, twe twifuzaga kubaka bushya, ariko icyo tureba ni ukuvuga ngo ese hari icyo twakora cyaba gifashije abantu ?”

Minisiteri ntirabasha kugena igihe kizarangirira kuko gikeneye kwitonderwa ngo kuko mu bazakigana hashobora kuzaba harimo abafite abana, cyangwa hakaba hari abazahagera batwite, bikazanasaba kuhubaka ivuriro ridasanzwe, ishuri ry’abana n’ibindi bikorwaremezo.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika ibiganiro mu Rwanda

Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika ibiganiro mu Rwanda

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

John Mirenge wahoze ayobora RwandAir asigaye ayobora Prime Insurance Ltd

John Mirenge wahoze ayobora RwandAir asigaye ayobora Prime Insurance...

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri Congo

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri...

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...