LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Mutzig Beer Fest : Meddy yanejeje abafana be mu ijwi rinogeye amatwi no mu mbyino zidasanzwe
Publish Date: dimanche 3 septembre 2017
VISITS :512
By Admin

Umuhanzi Meddy amaze iminsi ageze mu Rwanda aho yaje mu gitaramo Mutzig Beer Fest uyu muhanzi nyuma y’imyaka 7 ataririmbira ku butaka bw’u Rwanda yazanywe n’ikinyobwa cya Mutzig mu gitaramo bise Mutzig Beer Fest cyabereye i Nyamata muri Golden Tulip kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Nzeri 2017.

Kuri iyi Hotel hatatse amabara y’umweru n’umutuku hicaye ababukereye n’amatara akwereka ko habaye ikirori, umuziki mwinshi abantu babyina gake gake bategereje ko abahanzi bagera ku rubyiniro ari nako banywa Mutzig nk’ikinyobwa cyabazaniye Meddy wari umaze imyaka 7 atabataramira bitewe nuko yiberaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Meddy byari byitezwe ko agera ku rubyiniro saa yine zuzuye siko byagenze kuko yabanjirijwe n’abana biga umuziki ku Nyundo bamucurangiraga, aba babanje gushyushya abantu muri muzika icuranze dore ko hari havuyeho aba Djs bahawe umwanya wo kwigaragaza muri iki gitaramo.

Abantu bari bafite amatsiko menshi ubona bategereje kongera kubona Meddy bagipfa kumuca iryera basimbukiye mu bicu bikubitana n’umubare wabo nawo utubutse. Ngabo medard cyangwa Meddy nk’izina yamamariyeho muri muzika yinjiriye abyina mu ijambo rimwe ati “Muraho ?”. Akimara kuramutsa abafana be Meddy yatangiranye n’indirimbo Inkoramutima abantu si ukurira intebe ngo babashe kubona uyu muhanzi bivayo.

Nyuma y’inkoramutima Meddy yakurikijeho ‘Akaramata’ nyumayayo ahita afata gitari atangira kwicurangira indirimbo ye ‘Ese urambona’ ubuhanga mu ijwi ndetse no kuririmba neza byaranze Meddy muri iki gitaramo.ageze ku ndirimbo ye yakoze cyera yitwa ‘Amayobera’ Meddy yahinduye ibintu yongera guhagurutsa imbaga yari yaje kumureba barayibyinana biratinda dore ko nawe yanyuzagamo akayibyina.

Meddy wari witwaje ababyinnyi yageze ku ndirimbo ye ‘Mubwire’ bahita bazamuka ku rubyiniro si ugucinya umudiho biratinda.meddy amaze kumva umurindi w’abafana yagize ati ‘Ibyo mushaka byose niteguye kubikora nonaha. Nyuma yo gushimisha abafana mu ndirimbo nyinshi Meddy yongeye kwerekana ubuhanga mu kuririmba ndetse anerekana ko ari umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe kurusha abandi

REBA INCAMAKE YA VIDEO Y’UKO BYARI BIMEZE

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri Congo

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri...

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe...

Perezida Kagame yafunguje Se w’umwana yateruye i Nyamirambo mu gihe cyo kwiyamamaza

Perezida Kagame yafunguje Se w’umwana yateruye i Nyamirambo mu gihe cyo...

Urukiko rwategetse ko Sano James na Kamanzi Emmanuel bafungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rwategetse ko Sano James na Kamanzi Emmanuel bafungwa iminsi 30...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’