LATEST NEWS
MURI AFURIKA
NEC yashyize Igorora ku bakandida bazashaka kwiyamamaza bakoresheje Imbuga nkoranyambaga
Publish Date: dimanche 4 juin 2017
VISITS :347
By Admin

Mu mabwiriza mashya yasohotse mu igazeti idasanzwe yo ku wa 02 Kamena 2017, yatangaje amabwirza ahindura kandi yuzuza ‘Amabwiriza N0 01/2017 yo ku wa 04/04/2017 ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora agenga itora rya Perezida wa Repubulika mu 2017’.

Ku ngingo zari zateje impaka, muri aya mabwiriza ibijyanye n’ikoreshwa ry’imbuga nkoranyamaga byahawe rugari gusa habuzwa ko hagira umukandida uziyamamaza akoresheje konti z’ikigo cya leta cyangwa ibindi bigamije inyungu rusange.

Ingingo ya Karindwi muri aya mabwiriza mashya igira iti “ Ingingo ya 38 y’Amabwiriza n0 01/2017 yo ku wa 04/04/2017 ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora agenga itora rya Perezida wa Repubulika mu 2017 ihinduwe kandi yujujwe mu buryo bukurikira:Kwiyamamaza no kwamamaza hakoreshejwe ikorabuhanga biremewe.”
“Icyakora, birabujijwe kwiyamamaza cyangwa kwamamaza hakoreshejwe imbugankoranyambaga za Leta n’iz’ibindi bigo bigamije inyungu rusange.”

Aya mabwiriza agena kandi bimwe mu bikorwa bibujijwe mu gihe cyo kwiyamamaza cyangwa kwamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu aho agira ati “Birabujijwe mu gihe cyo kwiyamamaza cyangwa kwamamaza : gukoresha umutungo wa Leta aho waba uri hose, mu buryo bunyuranyije n’amategeko ; gutuka cyangwa gusebya undi mukandida, mu buryo ubwo ari bwo bwose ; gutanga impano, ruswa cyangwa kwakira ruswa.”

Akomeza agira ati “gushingira ku bwoko, ku isano-muzi, ku karere, ku idini no ku bundi buryo bwose bushingiye ku ivangura n’amacakubiri ; gukora cyangwa kuvuga icyahungabanya amahoro, ubumwe n’umutekano rusange by’Abanyarwanda ; kwiyamamaza mu gihe kitagenwe n’amategeko n’amabwiriza agenga amatora.”

Ibi bikorwa byiyongeraho ibindi birimo nko guca, kwangiza, gusibanganya ifoto y’undi mukandida n’ikindi cyose kimwamamaza ; kwiyamamariza ahantu hatamenyeshejwe ubuyobozi nk’uko biteganywa n’amategeko n’amabwiriza ; guhamagarira abaturage gukora igikorwa icyo ari cyo cyose n’imyifatire yose byatuma amatora atagenda neza.

Abayobozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
I Bujumbura birashyushye muri iyi Weckend : Sauti Sol yagezeyo yakirwa nk’Umwami

I Bujumbura birashyushye muri iyi Weckend : Sauti Sol yagezeyo yakirwa...

Abasirikare b’u Rwanda 140 barwanisha imodoka z’intambara bari kwitegura kwerekeza muri Centrafrika

Abasirikare b’u Rwanda 140 barwanisha imodoka z’intambara bari kwitegura...

Perezida Robert Mugabe yashize amanga avuga ko Donald Trump ari Goliyati wo muri Bibiliya wagarutse

Perezida Robert Mugabe yashize amanga avuga ko Donald Trump ari Goliyati wo...

Abari abayobozi ba ADEPR gufungurwa uruhongohongo

Abari abayobozi ba ADEPR gufungurwa uruhongohongo

Umuhanzi Meddy agiye guhuza ba Rwiyemezamirimo badafite ubushobozi hamwe n’Abashoramari.

Umuhanzi Meddy agiye guhuza ba Rwiyemezamirimo badafite ubushobozi hamwe...

NEW POSTS
Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo utemewe bagejejwe mu rukiko [ Yavuguruwe ]

24-09-2017

Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo...

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida

22-09-2017

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya...

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...