LATEST NEWS
Mu Rwanda
Ngoma : Umumotari yafatanywe imifuka itanu y’urumogi
Publish Date: samedi 4 mars 2017
VISITS :350
By Admin

Jean Bosco Uwitonze yafatiwe mu murenge wa Kazo, akarere ka Ngoma, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane afite imifuka itanu y’urumogi kuri moto.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ngoma, Senior Superintendent of Police(SSP) Janvier Mutaganda atangaza ko Uwitonze bahimba Kigingi, yatanzweho amakuru n’irondo nyuma yo kumubona muri ako gace mu buryo budasanzwe.

Yagize ati :” Mu ma saa kumi n’imwe za mugitondo , irondo ryo mu kagari ka Kinyonzo ririmo gutaha, babonye moto yinjira mu ishyamba riri hafi aho bituma bayikemanga ; niko guhita bahamagara Polisi ya sitasiyo ya Mutenderi iri hafi aho.”

SSP Mutaganda yongeyeho ati :” Abapolisi bari bagiye mu kazi gatandukanye baje nyuma ho gato, abari muri iryo shyamba barimo guhererekanya urwo rumogi, bumvise abapolisi baje bariruka basiga moto ihambiriyeho ruriya rumogi ; iby’amahirwe ariko, abanyerondo bari bamenye Uwitonze wari uyitwaye, usanzwe unazwi muri ako gace nk’umucuruzi w’urumogi, akaba yarafashwe nyuma yaho gato.”

Hagati aho, umuyobozi wa Polisi mu karere yatangaje ko, undi witwa Ishimwe Diogene w’imyaka 22, nawe yaje gufatirwa mu murenge wa Mutenderi ku manywa, aho yafashwe n’abaturage , nyuma yo gukemanga umufuka yari atwaye, bakamuhagarika, bamusatse bamusangana ibiro 8 by’urumogi.

Aha yagize ati :” Tuzi ko imirenge ya Kazo na Mutenderi ikoreshwa nk’inzira y’abacuruza ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi biva mu murenge wa Gahara muri Kirehe bivuye hakurya y’umupaka, bigakomeza umuhanda wa Rwamagana bijya I Kigali ; twakajije umurego mu kubifata ariko cyane cyane twigisha abaturage gutanga amakuru kuri abo bantu igihe cyose bababonye.”

Kirehe ikaba izwi nk’ahantu hambukira ibiyobyabwenge byinshi biva hakurya y’umupaka byinjira mu gihugu bicishijwe ku mipaka itemewe.

Ahandi, Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi yafashe inzoga zo mu mashashi zitemewe zigizwe n’udupaki 684 twa chief waragi 684, udupaki 36 twa blue sky n’ utwa kitoko waragi 120 , nyuma yo gusaka inzu y’uwitwa Ingabire Marie Claire utuye mu kagari ka Gihembe, mu murenge wa Kageyo.

Gicumbi nayo ikaba ikoreshwa nk’ahantu hakunze kwambukira inzoga zo mu mashashi zitemewe mu gihugu, hakaba harashyizweho amatsinda yo kuzirwanya nibura muri buri murenge muri 27 igize akarere kose, nk’uburyo bwo guhashya ikwirakwizwa n’icuruzwa ryazo.

Ibi bikaba byaragize akamaro kubera ko, guhera muri Kanama umwaka ushize, hamaze kwangizwa inzoga z’ubu bwoko zifite agaciro ka miliyoni 50 z’amanyarwanda.

Kuri ubu, Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi ikaba yarashyize imbaraga mu kwigisha abaturage ibashishikariza gushora izo miliyoni mu bucuruzi bwemewe aho kuzishora mu biyobyabwenge.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

Hategerejwe umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abo kwa Rwigara

Hategerejwe umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abo kwa...

Umugore wa Safi yasubiye muri Canada aho ni ubuhoro ! [ VIDEO ]

Umugore wa Safi yasubiye muri Canada aho ni ubuhoro ! [ VIDEO...

Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza yandikiwe FPR

Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza...

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu ijoro

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...