LATEST NEWS
Mu Rwanda
Ngororero : Umucungamari wa SACCO afunzwe akekwaho kurigisa arenga miliyoni 2,5
Publish Date: samedi 4 mars 2017
VISITS :210
By Admin

Ku mugoroba wo ku itariki 2 Werurwe, Polisi ikorera mu karere ka Ngororero yafunze Mbonyizanye Jacqueline w’imyaka 36 y’amavuko, akaba akekwaho kurigisa amafaranga y’u Rwanda angana na 2,787,000 muri Sacco y’umurenge wa Muhororo mu karere ka Ngororero, yari abereye umucungamari.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburasirazuba,Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire, yavuze ko uyu mugore yafashwe nyuma y’igenzura ry’umutungo ryakozwe n’umucungamutungo w’iriya Sacco ndetse n’ubuyobozi bwayo, ubwo biteguraga igenzura rusange ry’itsinda rizava mu kigo cy’igihugu cy’amakoperative RCA.

CIP Kanamugire yagize ati :" Nyuma y’iryo genzura, byagaragaye ko hari amafaranga yagiye abura mu buryo budasobanutse kandi yaburiye mu maboko y’umucungamari ari we Mbonyizanye.”

Yakomeje agira ati :"Ubuyobozi bwa Sacco bwabimenyesheje Polisi ikorera muri uriya murenge ihita imufata mu rwego rwo kurinda ibimenyetso no gufasha iperereza ryahise ritangira ngo harebwe abafite uruhare mu inyerezwa ry’amafaranga y’abaturage ; akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngororero”

CIP Kanamugire akaba yashoje agira ati :"Birababaje kubona umuntu wari ushizwe gucunga umutungo wa rubanda aba ari we uwurigisa. Abantu bakwiye kuba inyangamugayo kandi bakanyurwa n’ibyo bafite."

Ingingo ya 325 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umukozi wese urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by’imari n’inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta cyangwa ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe ; wonona cyangwa urigisa, akoresheje uburiganya, impapuro zifite agaciro k’imari, yabikijwe cyangwa yahawe ku bw’umurimo ashinzwe ; ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Prophet Fire [ Pastor Bosco ] avuye i Burayi ahatangije itorero Patmos ndetse ngo ibitangaza byarakoretse

Prophet Fire [ Pastor Bosco ] avuye i Burayi ahatangije itorero Patmos...

Perezida Kagame yakiriye abasenateri babiri bakomeye ba Amerika [ AMAFOTO ]

Perezida Kagame yakiriye abasenateri babiri bakomeye ba Amerika [ AMAFOTO...

Nta masomo mukeneye mu kwibungabungira umutekano, ni ukwibukiranya -Guverineri Gatabazi

Nta masomo mukeneye mu kwibungabungira umutekano, ni ukwibukiranya...

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwimuriwe ku wa gatanu tariki 13.10.2017

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwimuriwe ku wa gatanu tariki 13.10.2017

NEW POSTS
Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega u Rwanda

4-10-2017

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega...