LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Niyitegeka ugiye gusimbura Depite Mukayisenga witabye Imana ni muntu ki ?
Publish Date: samedi 24 juin 2017
VISITS :1664
By Admin

Niyitegeka Winifrida w’imyaka 45 watangajwe ko ari we Mudepite wasimbuye Depite Mukayisenga Françoise witabye Imana, si mushya muri politiki kuko Inteko Ishinga Amategeko yayihozemo muri manda ya 2008-2013, na mbere y’aho yakoze imirimo itandukanye.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Kamena, nibwo Komisiyo y’Amatora ishingiye ku Itegeko Nshinga n’itegeko rigenga amatora yatangarije Abanyarwanda ko “Niyitegeka Winifrida uri mu mwanya wa 50 ku rutonde rw’abakandida –depite b’Umuryango wa FPR Inkotanyi ari we uzasimbura nyakwigedera Depite Mukayisenga Françoise mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.”

Niyitegeka asimbuye Depite Mukayisenga witabye Imana kuwa 12 Kamena 2017, aguye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe. Azatangira imirimo ye mishya nyuma yo kurahira ariko ntiharamenyekana igihe bizabera.

Niyitegeka umaze imyaka 17 yinjiye muri politiki, kuko avuga ko yayitangiye muri 2000, ari mu gusoza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’iterambere (Master of development studies) muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK).

Yakoze imirimo itandukanye irimo iy’uburezi mu yari Komine Maraba, ubu ni mu Karere ka Huye (1997-2000) ; Umuhuzabikorwa wungirije wa Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu yari Perefegitura ya Butare (2000-2004) ; Umukozi w’Umuryango wa FPR Inkotanyi muri Perefegitura ya Butare no mu Karere ka Huye ; Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko (2008-2013) ; naho kuva muri 2013 kugeza 2017 yikoreraga ku giti cye.

Niyitegeka Winifrida w’ imyaka 45, ni umugore wubatse afite abana bane.

Niyitegeka Winifrida yagizwe Umudepite asimbura Mukayisenga witabye Imana

Source : IGIHE

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umwe mu bapolisi b’abarinzi bakomeye mu gihugu cya Uganda yakatiwe urwo gupfa

Umwe mu bapolisi b’abarinzi bakomeye mu gihugu cya Uganda yakatiwe urwo...

Abatwara ibinyabiziga bijya mu bikorwa byo kwiyamamaza baributswa kubahiriza amategeko y’umuhanda

Abatwara ibinyabiziga bijya mu bikorwa byo kwiyamamaza baributswa...

Ubudasa aho Paul Kagame yasoreje urugendo rwo kwiyamamaza kumunsi wa 8 mu Ntara y’Uburasirazuba

Ubudasa aho Paul Kagame yasoreje urugendo rwo kwiyamamaza kumunsi wa 8...

Paul Kagame akomeje kwiyamamariza muri Nyagatare, Gatsibo na Kayonza

Paul Kagame akomeje kwiyamamariza muri Nyagatare, Gatsibo na...

NEW POSTS
Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

25-07-2017

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

21-07-2017

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

14-07-2017

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

14-07-2017

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

12-07-2017

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

10-07-2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere...

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

10-07-2017

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba...