LATEST NEWS
Mu Rwanda
Nta kibazo cy’umutekano muke cyangwa cy’iterabwoba kiri mu Mujyi wa Kigali - Polisi
Publish Date: samedi 25 mars 2017
VISITS :587
By Admin

Mu gihe iterambere ry’umujyi wa Kigali rikataje, Polisi y’u Rwanda irashimangira ko umutekano w’inyubako zihurirwamo n’abantu benshi ugomba gukazwa. Ibyo kandi ntibyagerwaho hatabayeho ubufatanye bw’inzego z’umutekano, ba nyir’amazu n’ ibigo byigenga bishinzwe umutekano ari nabyo bihabwa akazi ko kuzirinda.

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda , Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege ubwo yari abajijwe kubyavugiwe mu nama yabaye kuri uyu wa kane taliki 23 Werurwe 2017 mu cyumba cy’inama cy’Umujyi wa Kigali, ikaba yari yahuje ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, Polisi y’u Rwanda , abahagarariye ibigo byigenga bishinzwe umutekano ndetse naba nyir’inyubako nini zihuriramo abantu benshi.

Yanavuze kandi ko iyi nama yari mu rwego rw’inama zisanzwe zihuza ubuyobozi n’abikorera muri gahunda y’ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibyaha.

ACP Badege yagize : “ Ubutumwa bwatangiwe muri iriya nama byumvikane neza ko bwakanguriraga abayitabiriye gukaza ingamba z’umutekano zunganira inzego z’umutekano za Leta, zirimo kugenzura neza abinjira n’abasohoka hakoreshejwe ibyuma byabugenewe, gukoresha abakozi bashinzwe umutekano bafite ubunyamwuga, gushyira mu nyubako camera zunganira abashinzwe umutekano no guhanahana amakuru na Polisi mu gihe cyose bikenewe.”

Yagize kandi : “Nta kibazo cy’umutekano muke cyangwa cy’iterabwoba kiri mu Mujyi wa Kigali cyangwa mu gihugu hose, inama nk’izi zihoraho kandi ingamba zifatirwamo n’imwe mu nkingi y’umutekano ari na wo nkingi y’iterambere ryihuse ry’Umujyi wa Kigali.”

Yatangaje kandi ko n’ubwo umutekano ari wose n’ibyaha bikaba bigabanuka, hakiri ibyaha nk’ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ubujura, ihohotera rishingiye ku gitsina n’amakimbirane yo mu ngo, bigisaba ingamba zihuriweho n’abaturage, inzego z’ubuyobozi, iz’ubutabera n’izishinzwe umutekano.

Yashoje yibutsa ko usibye ibyo byaha byavuzwe haruguru, hari ibyaha nk’icuruzwa ry’abantu, ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga n’iby’iterabwoba abaturage bagomba gusobanukirwa uburyo bikorwa n’ingaruka zabyo, bagatanga amakuru ku kintu cyose baketse kiganisha kuri byo, nabyo biri mu byaganiriweho muri iyo nama.

ACP Theos Badege umuvugizi wa Police y’u Rwanda

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

Hategerejwe umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abo kwa Rwigara

Hategerejwe umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abo kwa...

Umugore wa Safi yasubiye muri Canada aho ni ubuhoro ! [ VIDEO ]

Umugore wa Safi yasubiye muri Canada aho ni ubuhoro ! [ VIDEO...

Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza yandikiwe FPR

Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza...

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu ijoro

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...