LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Nta kuntu amaraso atagiye kumeneka muri DRC
Publish Date: vendredi 31 mars 2017
VISITS :3559
By Admin

Kuva mu mpera z’umwaka ushize hakomeje kugeragezwa uburyo butandukanye kugira ngo intambara isesuye itaduka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ariko uko ibintu bimaze kwigaragaza n’uko nta kuntu amaraso atagiye kumeneka muri icyo gihugu.

Itangazo ry’inama nkuru y’abasenyeri muri icyo gihugu (CENCO) yuko urwo rwego rwo hejuru muri kiliziya gatulika rwarambiwe akazi k’ubuhuza hagati y’ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila n’abatavuga nabwo, ni ubutumwa buhagije yuko ibintu bikomeye cyane kandi byahise bitangira no kwigaragaza.

Ikibazo kigiye gutera intambara aho muri Congo ni cyakindi kimaze iminsi kivugwa yuko Kabila yarangje manda ye nka Perezida wa Repubulika mu buryo bugibwaho impaka nka kuriya bimeze mu Burundi, umuntu yatangira afataho urugero.

Mbere gato y’amatora ya Perezida wa Repubulika yari ategenyijwe mu Burundi muri Nyakanga 2015 umushinga wo guhindura ingingo y’itegeko nshinga yabuzaga Nkurunziza kwiyamamariza manda ya gatatu watwawe mu nteko nshingamategeko, ubura amajwi ahagije ngo uhite ariko Nkurunziza yanga kuva ku izima ! Muri Nyakanga uwo mwaka wa 2015 yiyamamarije manda ya gatatu, binyuranyije n’itegeko nshinga kimwe n’amasezerano ya Arusha. Ubu Nkurunziza ari ku butegetsi akebaguzwa nk’igisambo, igihugu kiri mu kaga !

Kabila nawe yagerageje guhindura itegeko nshinga ngo ashobore kuziyamamariza manda ya gatatu, mu matora yari ateganyijwe mu Kuboza 2016 ariko biranga. Joseph Kabange Kabila we yari yanabitangiye kare ! Tariki 17 Mutarama 2015 nibwo umushinga w’itegeko wo gukuraho manda ntarengwa ku mwanya wa Perezida wa Repubulika watwawe mu nteko imvururu ziratangira, ubuzima burahagarara muri Kinshasa n’indi mijyi minini ya Congo.

Bitewe n’izo mvururu, zahitanaga abaturage kimwe n’abashinzwe umutekano, ubutegetsi bwa Kabila bwatangaje yuko ibyo gushaka kwiyamamariza manda ya gatatu bitakiriho, umutuzo mu gihugu uragaruka. Kabila kandi koko ntabwo yabeshye ibyo guskaka kwiyamamariza manda ya gatatu yarabiretse, ariko ashakisha izindi nzira zatuma aguma ku butegetsi mu bundi buryo. Ubutegetsi bwe bwashakishije ukuntu amatora yari ateganyijwe mu Kuboza 2016 atakorwa, ariko bikagaragarira buri wese yuko bidaturutse kuri Perezida Kabila !

Muri Kanama 2016 Komisiyo y’igihugu y’amatora (CENI) yabigiyemo, itangaza impamvu ebyiri nini zitatuma amatora aba mu mpera z’uwo mwaka nk’uko amategeko yabiteganyaga. Impamvu ya mbere n’uko urutonde rw’abagombaga gutora rutari rwuzuye, naho iya kabiri ikaba ari iy’uko nta mafaranga yakoreshwa muri ayo matora yari ahari, CENI ivuga yuko kubera izo mpamvu imatora ashoboka muri Nyakanga 2018 !

Iryo tangazo rya CENI ryo kwimura igihe cy’amatora ryaje rikurikira irindi, ubona ritari ryarasesenguwe cyane na opozisiyo, ry’urukiko rwitegeko nshinga ryavugaga yuko Perezida wa Repubulika uriho adashobora kurekura ubutegetsi mu gihe hataratorwa undi wo kumusimbura ! Ayo matangazo y’izo nzego zombi uyashyize hamwe byari bisobanuye yuko Kabila atava ku butegetsi mbere ya Nyakanga 2018.

Ibyo byemezo bya CENI n’urukiko rw’itegeko nshinga byakiranywe amakenga na benshi, bituma amashyaka yo muri opozisiyo ahamagaza imyigaragambyo. Kuko abaturage ba Congo wagira ngo bavukanye imbuto z’imyigaragambyo mu ntoki, bamwe bayitabiriye bataranatangarizwa itariki yo kuyitangiraho !

Kuko igihe amashyaka akomeye muri opozisiyo yahamagazaga ku mugaragaro imyigaragambyo y’amezi atatu, guhera tariki 19 Nzeri 2016, byari bimaze kugaragara neza yuko uwari gusimbura Kabila ku butegetsi atari kuba yabonetse mbere y’itariki yari iya nyuma ngo arekure, 20 Ukuboza 2016, Edem Kodjo washyizweho n’umuryango w’ubumwe bwa Afurika (AU) muri Mata 2016 nk’umuhuza yakoze ibyo yabashije byose ngo icyo kibazo kibonerwe igisubizo.

Kodjo, wigeze kuba Minisitiri w’intebe wa Togo n’umunyamabanga mukuru w’icyasimbuye AU (OAU), yakomeje gukoresha inama nyinshi z’imishyikirano hagati y’ubutegetsi n’abatavuga rumwe nabwo, baza gusinya amasezerano yemeza kwigizayo itariki y’amatora no gushyiraho guverinoma y’inzibacyuho. Byemeranywa yuko Kabila yagumana umwanya wa Perezida naho umwanya wa Minisitiri w’Intebe ugafatwa n’umuntu wo muri opozisiyo.

Itariki y’amatora yashyizwe muri Mata 2018 naho Minisitiri w’Intebe w’iyo agirwa Samy Badibanga wo muri opozisiyo. Iyo mishyikirano ariko y’ubuhuza bwa Edem Kodjo ntabwo yigeze yitabirwa n’amashyaka akomeye muri politike za DRC, yibumbiye muri Rassemblement, nk’uko yanze no kwemera imyanzuro yayivuyemo. Ayo mashyaka yashinje Kodjo yuko abogamiye ku butegetsi bwa Kabila ataratangira n’ako kazi k’ubuhuza !

Perezida Joseph Kabila yarangije manda ya kabiri yemererwa n’itegeko nshinga kuwa 19 Ukuboza 2016.

Ibya Kodjo binaniranye ako kazi k’ubuhuza kafashwe n’inama y’abasenyeri muri Congo (CENCO). Ubwo buhuza bwatangiye tariki ya 8 Ukuboza 2016, tariki 31 z’uko kwezi ubutegetsi na opozisiyo bageze ku myanzuro yatumye imvururu zitongera kuvuka.
Hemeranyijwe yuko Kabila agomba kuba yavuye ku butegetsi mu mpera za 2017, kandi atazashyiramo kandidatire mu matora ataha ya Perezida. Hanemeranywa yuko hazashyirwaho undi Minisitiri w’intebe watanzwe n’amashyaka yibumbiye muri Rassemblement, hagashyirwaho n’urwego rw’ubugenzuzi rukayoborwa na Etienne Tshisekedi.

Umwaka rero wa 2017 watangiye abaturage ba DRC biruhukije yuko ibintu bitangiye inzira yo kujya mu buryo, ariko uko iminsi yakomeje kugenda yicuma ni nako icyizere cyagiye kigabanuka. Umuhuza, CENCO, yabwiraga opozisiyo iti mushyikirize Perezida Kabila izina rya minisitiri w’intebe, bati twararitwaye ariko araryanga !

Ikibazo gihari kugeza ubu n’uko Rassembement yakomezaga gushyikiriza Perezida Kabila izina ry’umuhungu wa Tshisekedi (Felix Tshisekedi) nk’umuntu ugomba kuba Minisitiri w’intebe ariko Kabila we agashaka yuko bakohereza amazina y’abantu batatu akihitiramo umwe ! Ibi byatumye tariki 27 Werurwe 2017 CENCO itangaza yuko inaniwe, kubera izo mpande zombi kudashaka gushyira mu bikorwa ibyo zumvikanyeho. Kandi CENCO kwikura muri ubwo buhuza nta kuntu bitatuma amaraso atameneka !

Ikindi kibazo gikomeye n’uko Etienne Tshisekedi ubu atakiriho. Uyu musaza witabye Imana tariki ya mbere Gashyantare uyu mwaka yari ashaje ariko agishoboye kubumbira hamwe opozisiyo n’ubundi itari hamwe bihagije ! Bizagorana yuko haboneka uziba icyuho cye, opozisiyo ijye mu gihirahiro.

Ibyo Kabila ashobora kubibonamo intsinzi ariko ikibazo kigume hahandi yuko agomba kuva ku butegetsi bitarenze umwisho w’uyu mwaka ! Hagati aho imvururu zivugwa yuko zatangiye muri za Kasai nta kigaragaza yuko zishobora guhagarara. Biragaragara yuko DRC itangiye inzira y’imeneka ry’amaraso, kandi nta kintu Kabila azaryungukiramo uretse nyine kuguma ku butegetsi akebaguzwa nka Nkurunziza !

Casmiry Kayumba

IBITEKEREZO
mucyo emme

nimureke kabange ayobore !!! ubuse niwegusa muri Africa ugerageje guhindura itegeko ngo ritamugonga ? nimubyihorere !! ubuyobozi bwo muri africabuzahora ari bwabundi !!


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Valens Ndayisenga ararira ayo kwarika nyuma yo kudatwara shampiyona

Valens Ndayisenga ararira ayo kwarika nyuma yo kudatwara shampiyona

Kimironko:Udafite Umwuka Wera nta rukundo agira-Col Ndakebuka

Kimironko:Udafite Umwuka Wera nta rukundo agira-Col Ndakebuka

Kigali:Umugabo yishe mugenzi we amukekaho kumusambanyiriza umugore [ Yavuguruwe ]

Kigali:Umugabo yishe mugenzi we amukekaho kumusambanyiriza umugore [...

Nyaruguru : Polisi yafatanye abagabo batanu amafaranga y’amiganano

Nyaruguru : Polisi yafatanye abagabo batanu amafaranga y’amiganano

’ La Palisse Hotel ’ ishobora kuba mubo Perezida Kagame yabwiraga

’ La Palisse Hotel ’ ishobora kuba mubo Perezida Kagame yabwiraga

NEW POSTS
Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana Miliyoni 51 ya PL

28-06-2017

Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana...

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye Ubutabera

28-06-2017

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye...

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri Rwandair

27-06-2017

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri...

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

26-06-2017

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

26-06-2017

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...