LATEST NEWS
Mu Rwanda
’ntabwo Papa yaza kuri buri rugo ngo aze asabe imbabazi’- Min. Mushikiwabo
Publish Date: mardi 4 avril 2017
VISITS :1312
By Admin

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru muri iki gitondo Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ko ku bijyanye n’imbabazi Umushumba wa Kiliziya Gatolika aherutse gusaba kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, nka Leta ngo babona ko bihagije.

Minisitiri Louise Mushikiwabo ushinzwe ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, yavuze ko muri aya mezi atatu ashize u Rwanda rwagize ibikorwa bitandukanye kandi bikomeye mu rwego rw’imibanire n’ibindi bihugu.

Yagarutse ku ngendo Perezida Paul Kagame yagiriye mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Africa, Asia, Uburayi na Amerika avuga ko ari ingendo zitanga umusaruro mu buryo butandukanye.

Ku mbabazi zasabwe na Papa Francis wari watumiye Perezida Kagame i Vatican, Minisitiri Mushikiwabo avuga ko Leta yanyuzwe n’ibyakozwe n’umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi.

Ngo nubwo atakoresheje ijambo ryo gusaba imbabazi u Rwanda ariko igikorwa yakoze kirahagije.

Ati “Imbabazi zisabwa mu buryo butandukanye, ushobora kuzisaba mu magambo, cyangwa mu bikorwa ariko ushobora no kuzisaba utavuze. ”

Avuga ko mu biganiro Papa yagiranye na Perezida Kagame havuyemo ibintu bitatu birimo kuba byaragaragaje ko Kiliziya Gatulika ibabajwe n’ibyabaye mu Rwanda bigizwemo uruhare na bamwe mu bayoboke bayo, ikavuga ko yakoze ikosa nka Kiliziya

Ati “twe nka leta tubona bihagije,…ntitwumva izindi mbabazi zasabwa uko zaba zimeze. ”

Minisitiri Mushikiwabo avuga ko nta ukwiye kumva ko azasabwa imbabazi ku giti cye kuko Jenoside yagize ingaruka ku muryango nyarwanda kandi Papa Francis yawusabye imbabazi mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame Ati “ntabwo Papa yaza kuri buri rugo ngo aze asabe imbabazi.”

Minisitiri Mushikawabo avuga ko iki gikorwa cyakozwe na Paapa cyavanyeho igihu kimaze imyaka isaga 20 cyo kutiyumvamo kiliziya Gatulika kubera ibyakozwe na bamwe mu bayoboke bayo barimo n’abayobozi bayo.

Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro ari benshi

IBITEKEREZO
Karenzi

Very good, twizereko Bizimana - CNLG yumvise !!!

E.J.Musonera

Azapfe kuza ku Rusumo aho Padiri Joseph Jarbinet yazanye Data yamukomerekeje, bakahamurasira n'abandi batutsi benshi cyane le 24 Dec.1963. Less temoins bamwe baracyariho, ndetse na Mgr.Rukamba ashatse yavuga kuko Yohani Rukamba yarI Sous- Prefet wa Eload Kamonyo icyo gihe. Natavuga kandi n'amabuye n'ibiti bizavuga. Kanda ntimwibeshye, Papa yabapfunyikiye amazi. Yabakenyeje Rushorera, Ali Vatican, ali France ntibajya basaba imbabazi kuko batari barangiza ibyo bapangaga.

rutwe

Ejo bundi uzumva sebuja abivuguruje ngaho...


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

Hategerejwe umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abo kwa Rwigara

Hategerejwe umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abo kwa...

Umugore wa Safi yasubiye muri Canada aho ni ubuhoro ! [ VIDEO ]

Umugore wa Safi yasubiye muri Canada aho ni ubuhoro ! [ VIDEO...

Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza yandikiwe FPR

Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza...

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu ijoro

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...