LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Nyagatare : Abaturage bafashe abantu 2 bafite amafaranga y’amahimbano babashyikiriza Polisi
Publish Date: dimanche 9 avril 2017
VISITS :301
By Admin

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare ifunze abagabo 2 aribo Rukangura Patrick w’imyaka 26 na Ngendahayo Miran w’imyaka 24, bakaba bakekwaho gukoresha no gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’I Burasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko aba bagabo bafatiwe mu kagari ka Shonga, umurenge wa Tabagwe bakaba barafashwe n’umukozi wa serivisi za Mobile Money afatanyije n’abaturage.

IP Kayigi yavuze ati :”Aba bagabo uko ari 2 babwiye uyu mukozi ko bashaka kubitsa amafaranga kuri mobile money, ababaza umubare w’ayo bashaka kubitsa, Rukangura amubwira ko abitsa ibihumbi 485000 by’amafaranga y’u Rwanda, naho Ngendahayo akabitsa ibihumbi 130.000, nibwo yumvise bashaka kubitsa amafaranga menshi, ababwira kuyamuha. Yahise agira amakenga, maze yitegereje asanga ni amahimbano, abasaba kwihangana gato, maze ajya ku ruhande ahita ahamagara abaturage bari hafi aho, bahita babafata nabo bahamagara Polisi. Ubu bafungiwee kuri poste ya Polisi ya Buziba mu gihe hagikorwa iperereza.”

IP Kayigi yashimiye uyu mukozi utanga serivisi za Mobile Money wihutiye gutanga amakuru akimara gukeka abafashwe, ndetse n’abaturage bamutabaye. Yagize ati :’’Gutangira amakuru ku gihe bituma icyaha gikumirwa kandi uwagikoze agafatwa vuba."

Yongeyeho ati :"Ufatiwe muri iki cyaha ndetse n’ibindi muri rusange arafungwa, rimwe na rimwe bikajyana no gucibwa amande, ibyo bikaba bidindiza iterambere rye, iry’umuryango we, n’igihugu muri rusange, abantu bakaba bakwiye gukora aho guhora bibwira ko babeshwaho n’indonke ziturutse ku bikorwa binyuranyije n’amategeko nka biriya.”

IP Kayigi kandi yakomeje agira ati :"Amafaranga y’amiganano ateza igihombo uyahawe kandi atuma ifaranga nyaryo ry’igihugu rita agaciro, ibyo bikaba bishobora kugira ingaruka mbi ku bukungu bwacyo. Kwigana amafaranga ntibirafata intera ndende mu Rwanda ariko n’iyo yaba make agomba kurwanywa, akaba ariyo mpamvu buri wese akwiye kutayakora no kutayakwirakwiza, kandi agatanga amakuru ku gihe y’ababikora nk’uko uyu yabigenje.”

Yashoje agira ati :"Abantu bakorera ibigo by’itumanaho muri serivisi zo kohereza amafaranga, bakwiye kujya babanza gusuzuma amafaranga bahabwa, kuko hari aho byagaragaye ko hari ababaha amafaranga y’amahimbano”.Umuvugizi wa Piolisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba IP Kayigi Emmanuel

Nibahamwa n’icyaha, bazahanishwa ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko, “umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano”

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu marembo ya Stade amahoro

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu...

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya Perezida Kagame

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya...

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira irahira rya Perezida Kagame

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira...

NEW POSTS
Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...