LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Nyamagabe : Bane bafunzwe bakekwaho kwihanira ukekwaho ubujura bikamuviramo urupfu
Publish Date: mercredi 8 mars 2017
VISITS :318
By Admin

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamagabe yataye muri yombi abagabo 4 bakekwaho kwihanira bagakubita umuntu bakekagaho kwiba inkwavu 5 bikamuviramo urupfu.

Uwakubiswe bikamuviramo urupfu ni Bikorimana Jean, wari utuye mu murenge wa Mbazi, akaba yarakubiswe n’abaturage bari barangajwe imbere n’abantu 4, ubu bakaba barafashwe bakaba bafunze mu gihe iperereza rikomeje.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana yamaganye ibi byakozwe n’aba baturage, avuga ko bagomba kumenya ko kwihanira bihanwa n’amategeko,anasaba abaturage gucika ku muco wo kwihanira, ahubwo abafitanye ibibazo n’amakimbirane bakihutira kubimenyesha inzego z’ibanze cyangwa iza Polisi, byananirana bakitabaza ubutabera ngo ibibazo byabo bishakirwe umuti.

Yavuze kandi ko aba bane bamaze gufatwa bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Bikorimana bazashyikirizwa ubutabera kandi ko nibigaragara ko hari abandi babigizemo uruhare nabo bazafatwa.

Aha yavuze ati :”Iperereza rirakomeje, hagize undi bigaragara ko yagize uruhare mu rupfu rwe nawe tuzamufata ashyikirizwe ubutabera.”

Yakomeje avuga ko niyo wafatira mu cyuho umuntu akora icyaha utagomba kumwihanira. Aha yavuze ati :”Abantu bamenye ko kwihanira ari umuco mubi kandi bitemewe mu Rwanda. Kwica umuntu utamuhaye amahirwe ngo yisobanure ntibyemewe.”

Ingingo ya 151 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu ku bushake bigatera urupfu, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15).

Naho iyo uwakoze urwo rugomo yabigambiriye cyangwa yabanje gutega igico, ahanishwa igifungo cya burundu.



Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana

IBITEKEREZO
Augustin

kwihanira sibyo

Augustin

kwihanira sibyo


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu marembo ya Stade amahoro

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu...

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya Perezida Kagame

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya...

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira irahira rya Perezida Kagame

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira...

NEW POSTS
Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...