LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Nyamasheke : Umucungamari wa koperative afunzwe akekwaho kunyereza arenga miliyoni 30
Publish Date: mardi 16 mai 2017
VISITS :148
By Admin

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga yo mu karere ka Nyamasheke, hafungiye uwitwa Ndababonye Damien w’imyaka 43 y’amavuko ukekwaho kunyereza arenga miliyoni 30 muri koperative COTEGA y’abahinzi b’icyayi bo mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, akaba ari umucungamari wayo.

Nk’uko umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police(CIP) Theobald Kanamugire abitangaza, ngo binyuze ku muyobozi w’iyi koperative muri iki gihe, abanyamuryango bayo bagera ku 3343 bagejeje ikirego kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanjongo muri aka karere, nibwo ku italiki ya 12 Gicurasi hafashwe umucungamari wa koperative.

CIP Kanamugire mu kwemeza aya makuru yagize ati :” Nibyo koko uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga, aho yafatanywe n’imodoka RAC 654 V nayo ya koperative, hatangijwe iperereza ryimbitse ngo hakurikiranwe ufite uruhare wese mu inyerezwa ry’amafaranga ya koperative.”

Akomeza avuga ko amafaranga agaragazwa n’abatanze ikirego ko yaburiwe irengero, ni 30,100,000 y’amanyarwanda aho agira ati :” Keretse hagize ibindi iperereza rigaragaza ko byabuze , kugeza ubu ni ariya mafaranga aregerwa akaba anahwanye n’agaciro k’iriya modoka yafatanywe.”

Kuri iki gikorwa, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba akaba avuga ko abashinzwe amakoperative n’abayagize bakwiye kujya bumvikana kandi bakanoza imikoranire hagamijwe gukoresha mu buryo bukwiye , umutungo izi koperative ziba zifite.

CIP Kanamugire yagize ati :” Ntawe ukwiye gukorersha umutungo wa koperative uko abyumva cyangwa ngo awukoreshe mu nyungu ze bwite cyangwa iz’agatsiko runaka kuko binyuranyije n’amategeko kandi bihanirwa, niyo mpamvu uriya mugabo afunze kandi ahamwe n’ibyo akekwaho yabihanirwa.”

Kunyereza umutungo bihanwa n’ingingo ya 325 y’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda , bikaba bihanishwa igifungo uva ku myaka 5 kugeza kuri 7 n’ihazabu yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro cy’ibyanyerejwe cyangwa ibyangijwe.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
U Budage bwashyikirije u Rwanda Twagiramungu ukekwaho Jenoside

U Budage bwashyikirije u Rwanda Twagiramungu ukekwaho Jenoside

Polisi y’u Rwanda yasubije Polisi ya Kenya imodoka yari yaribwe

Polisi y’u Rwanda yasubije Polisi ya Kenya imodoka yari yaribwe

Polisi y’u Rwanda irishimira ko umutekano wagenze neza mu gihe cy’irahira rya Perezida wa Repubulika

Polisi y’u Rwanda irishimira ko umutekano wagenze neza mu gihe cy’irahira rya...

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

CHAN 2018 : Uganda Cranes yasesekaye i Kigali

CHAN 2018 : Uganda Cranes yasesekaye i Kigali

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...