LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Nyarugenge : Abaturage basabwe gufatanya na Polisi y’u Rwanda kurwanya ibiyobyabwenge
Publish Date: dimanche 26 mars 2017
VISITS :376
By Admin

Ku itariki ya 25 Werurwe, abaturage b’umurenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge basabwe gufatanya na Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego kurwanya ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi ku mibereho yabo n’iterambere ry’imiryango yabo. Ubu butumwa bwahawe abo mu kagari ka Rwampara n’imidugudu ituranye nako bagera ku bihumbi 3 nyuma y’igikorwa cy’umuganda ngarukakwezi, aho by’umwihariko bagejejweho ubutumwa bwo gukumira ibiyobyabwenge.

Uyu muganda wahuriwemo n’inzego zitandukanye zirimo iz’ibanze, inzego z’umutekano, urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha, abagize itsinda ry’abahanzi batandukanye barimo ab’indirimbo, amakinamico, abashinzwe gususurutsa ibirori binyuranye, abanyamakuru, n’abandi ; bose bakaba ari ba ambasaderi ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ibyaha.

Ubwo yagezaga ijambo rye ku bitabiriye uwo muganda, umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge Madamu Kayisime Nzaramba, yavuze ko bishoboka ko abakoresha ibiyobyabwenge n’ababicuruza babireka kuko nta nyungu bakuramo. Yagize ati :” ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwashyizeho gahunda nziza kandi nyinshi zifasha abaturage kwiteza imbere mu buryo butandukanye. Nta mpamvu rero n’imwe yatuma abantu bishora mu biyobyabwenge kuko bibagiraho ingaruka nyinshi zirimo igifungo mu gihe bafatiwe mu byaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge yasabye ko ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwagera kuri buri muturage bityo bigafasha buri wese kujya atanga amakuru mu rwego rwo kubirwanya. By’umwihariko yasabye abagore kugira uruhare mu kubirwanya, agaya bamwe muri bo bagiye babifatirwamo mu bihe byashize muri aka karere asaba buri wese kutabyishoramo.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe imikoranire myiza n’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda , abaturage n’izindi nzego Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, yagarutse ku bubi bw’ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi agira ati :” umuntu ubinywa usanga yaracitse intege ndetse ugasanga bimugiraho ingaruka zo kwandura indwara zitandukanye zirimo icyorezo cya Sida”.

Yakomeje avuga kandi ko n’igihugu kibihomberamo kuko abishora mu biyobyabwenge iyo bafashwe bafungwa, bityo imiryango yabo ikahagirira ingorane ndetse n’igihugu kikabatakazaho byinshi birimo no kubatunga kandi badakora.

ACP Twahirwa yakomeje avuga ko mu gukemura icyo kibazo, Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba zitandukanye zirimo gukomeza kongera ubukangurambaga mu nzego zose n’abaturage bugamije kwirinda ibiyobyabwenge, gushyiraho imirongo ya terefone zitishyurwa abaturage batangaho amakuru yo kubirwanya, gukoresha itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga hanyuzwamo ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi.

Yasabye abakibikoresha kubireka kuko nk’uko yasoje abivuga, abazavunira ibiti mu matwi bakanga kureka ibiyobyabwenge Polisi izakomeza kubafata ndetse ikabashyikiriza ubutabera.

Umwe mu bahanzi wari witabiriye icyo gikorwa witwa Muyombo Thomas uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Tom Close yavuze ko nk’abahanzi basanze ibihangano byabo bigera ku baturage benshi. Yagize ati :” twifuza ko bakomeza kudushyigikira. Ariko ko mu gihe nta buzima buzira umuze bamwe mu bafana bacu bafite nta cyo byaba bimaze. Niyo mpamvu rero twiyemeje natwe gutanga umusanzu wo kwirinda ibiyobyabwenge no gufatanya na Polisi dusaba abaturage kutabyishoramo, ubutumwa bukanyura mu bihangano byacu”.

IBITEKEREZO
boniface

Byamaze kugaragara ko ubufatanye bwa polisi n'abaturage bigira umumaromu gukumira ibyaha ndetse n'ibiyobyabwnge, bityo rero nimureke twese abaturarwanda dushyiremo imbaraga ku girango ibiyobyabwenge bicike mu rwatubyaye, dutangire amakuru ku gihe kandi dukumire icyaha kitaraba, twirinde guhishira abakora bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge, bizadufasha kugira abanyarwanda bazima kandi bitezimbere kandi bakanubaka igihugu cyababyaye.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika ibiganiro mu Rwanda

Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika ibiganiro mu Rwanda

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

John Mirenge wahoze ayobora RwandAir asigaye ayobora Prime Insurance Ltd

John Mirenge wahoze ayobora RwandAir asigaye ayobora Prime Insurance...

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri Congo

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri...

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...